Home AmakuruMu Rwanda hari kwigirwa uburyo hakubakwa Afurika y’Iburasirazuba ikomeye hifashishijwe AI

Mu Rwanda hari kwigirwa uburyo hakubakwa Afurika y’Iburasirazuba ikomeye hifashishijwe AI

by Igisabo News
0 comments

Binyuze mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba ushinzwe siyansi, ikoranabuhanga no guhanga udushya (STI Conference) I Kigali mu Rwanda hari kubera inama yiga uko aka karere kakomera binyuze mu Ikoranabuhanga ryifashisha ubwenge bukorano AI.

Iyi nama  izamara iminsi ibiri izaba ifite insanganyamatsiko igira iti “ Gukoresha ubwenge buhangano mu kubaka Afurika y’Iburasirazuba ikomeye, idaheza kandi irangwa n’udushya”.

Yitabiriwe n’abantu b’ingeri zinyuranye barimo; abayobozi, abashakashatsi, abahanga udushya, abikorera, n’abafatanyabikorwa mu iterambere bavuye mu bihugu bigize umuryango wa EAC.

Izibanda cyane ku ruhare rw’Ubwenge Buhangano AI, nka moteri y’iterambere rirambye, guhindura uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga ndetse n’iterambere ridaheza mu karere.

Hazigwa uburyo AI yakoreshwa neza mu guteza imbere ubukungu, gushyiraho amategeko agenga ikoranabuhanga, no guteza imbere ubushakashatsi.

Abitabiriye iyi nama kandi bazarebera hamwe icyakorwa mu rwego rwo kuziba icyuho kiri mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rya AI, ibikorwaremezo, imiyoborere, n’ikwirakwizwa ry’ikoranabuhanga mu karere.

Ibindi bizakorerwa muri iyi nama ni ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru hagati y’abayobozi bayitabiriye n’imurikagurisha ry’udushya twahanzwe.

Hazaba kandi Amarushanwa y’urubyiruko n’abagore mu bijyanye n’udushya n’ubushabitsi.

You may also like

Leave a Comment