Home Amakuru214 bahoze mu mashyamba ya Congo basubijwe mu buzima busanzwe

214 bahoze mu mashyamba ya Congo basubijwe mu buzima busanzwe

by Igisabo News
0 comments

Komisiyo Ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe abahoze ari abasirikare, RDRC yasezereye icyiciro cya 76 cy’abahoze mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irimo na FDLR.

Kuri iyi inshuro hasezerewe abantu 214, mu gihe iyi komisiyo yatangaje ko hari abandi 400 biteguye gutangira amasomo yo kubafasha gusubira mu buzima busanzwe mu cyiciro cya 77.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare, Nyirahabineza Valerie, yagaragaje ko mu batashye harimo abahoze ari abasirikare 178 barimo abagore barindwi.

Yagaragaje ko muri rusange kuva komisiyo yatangira gushyira mu bikorwa gahunda yo kwigisha abahoze mu mitwe yitwaje intwaro irimo FDLR batahuka, ikigo cya Mutobo kimaze gusezerera abantu 12.686.

Mu basubijwe mu buzima busanzwe, abagera kuri 162 ni abo mu Karere ka Rubavu mu mirenge ya Mudende, Bugeshi, Gisenyi, Nyamyumba, Busasamana, Cyanzarwe, Kanama na Kanzenze.

Ati “Iyo mirenge yose ihana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku buryo biba byoroshye ku rubyiruko rwose, FDLR iraza ikarutwara cyangwa igatuma intumwa, bakambuka ku buryo bworoshye cyane. Ni yo mpamvu twifuza ubufatanye nk’Abanyarwanda ngo dukangurire urubyiruko kwima amatwi ababashuka.”

muyobozi wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare, Nyirahabineza Valerie

Umurenge wa Mudende ni wo ufitemo abantu benshi bangana na 33.

Nyirahabineza yasabye ko hari hakwiye kurebwa ikitagenda neza muri uwo murenge mu gushakira hamwe igisubizo kirambye cyatuma urubyiruko rwaho rudashukwa ngo rujyanwe mu mashyamba ya RDC mu mitwe yitwaje intwaro irimo FDLR.

Yasobanuye ko RDRC yashyizeho ingamba zigamije gukangurira abari muri RDC gutahuka no gushishikariza abari mu gihugu kwirinda gushukwa ahubwo bagaharanira kubaka igihugu.

Yasobanuye ko muri iyi minsi hari kwakirwa abantu benshi baturutse mu mashyamba ya RDC kubera ko iyo bageze kuri M23 biborohera gutaha bitandukanye n’uko byari bimeze mbere.

Niyonzima Jean Damascene uri mu basezerewe, yagaragaje ko ubwo bari muri RDC mu mitwe yitwaza intwaro hari n’ubwo binjizaga abanye-Congo mu gisirikare cya FDLR.

Yerekanye ko babibye urwango mu ngabo za FARDC bakazumvisha ko Umututsi ari umwanzi ukomeye bafite, ibyatumye urwo rwango rukigaragara mu basirikare ba RDC.
Ati “Twarababwiye ngo izo mvugo tugomba kuzireka ahubwo tugakoresha igihutu. Ibyo byarumvikanye ndetse turanakorana, baduhereza abahungu babo muri FDLR dushinga umutwe wa Nyatura twafatanyaga gutera urugamba.”

Yagaragaje ko bifashishaga ubuhanuzi bw’ibinyoma mu gushishikariza abakiri bato kwinjira mu gisirikare babizeza ko bazafata u Rwanda.

Ati “Kugeza n’ubu turakorana kubera ko bumvise iyo ngengabitekerezo twabashyizemo. Bazi neza ko umwanzi wacu ari Umututsi ni yo mpamvu bavuga ko bagomba kumurwanya bivuye inyuma.”

Yakomeje ati “Kubera iyo ngengabitekerezo yamaze gucengera mu mitwe y’abantu, kuyivanamo bisaba imbaraga za buri wese dukangurira aba bantu gutaha ndetse nibiba ngombwa hakoreshwe n’imbaraga kugira ngo FDLR ive hariya.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yasabye abasubijwe mu buzima busanzwe kuzitwara neza no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside ahubwo bahagitamo gufatanya n’abandi kubaka igihugu.

Ati “Turabasezerera tubifuriza gusubira mu miryango yanyu no kuba intangarugero mu kwitwara neza…ndabasaba kuzirinda amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ndabasaba kuzirinda ikibi, gukomera ku bumwe n’ubudaheranwa kuko ari zo mbaraga zacu, kuzaharanira gukora cyane mu kiteza imbere muri byose, kwimakaza umuco w’isuku, kwirinda ubusinzi, ibiyobyabwenge no gusesagura.”

Yabasabye kandi kuba intumwa nziza mu guhamagarira bagenzi babo bakiri mu mashyamba ya RDC gutaha mu Rwanda.

Ati “Muzabe intumwa nziza mukangurira bagenzi banyu mwasize mu mashyamba kurambika intwaro hasi bagataha, tukabasaba no kunyomoza ibihuha byinshi, abaharabika u Rwanda bahora bavuga, bikaba bituma bagenzi banyu badataha.”

Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije, Uwera Jean Maurice, yasabye abatashye kwakira impano bahawe yo kongera kwitwa Abanyarwanda nyuma y’imyaka 31 bari mu mashyamba ya Congo.

Yaberetse ko imvugo z’urwango n’amacakubiri bari bamazemo igihe nta cyo byabafashije kugeraho bityo ko bakwiye kubireka ahubwo bagahitamo kwiteza imbere no kubaka igihugu.

You may also like

Leave a Comment