Home AmakuruTechno yamuritse Tecno Camon 50 Series ifite Ikoranabuhanga rihambaye

Techno yamuritse Tecno Camon 50 Series ifite Ikoranabuhanga rihambaye

by Igisabo News
0 comments

Tecno yamuritse telephone nshya ya Tecno Camon 50 Series yifite mo ubuhanga bw’Ubwenge bwubukorano,Umuhanzi The Ben ahita asinya amasezerano yo kwamamaza iyi telefoni.

Ni ibyabaye ku mugoroba wa  tariki ya 27 Werurwe 2026 ubwo hamuritswe uruhererekane rwa telefone nshya ziri mu bwoko bwa Tecno Camon 50 mu birori byabereye kuri Mövenpick Hotel i Kigali, byitabiriwe n’abayobozi ba Tecno, abafatanyabikorwa bayo, ibyamamare n’abakunzi b’ikoranabuhanga.

Muri uwo muhango, hatangajwe ko telefone za Tecno Camon 50 Series zije ari mu murongo w’uru ruganda wo gukora telefone zifite ubushobozi buhambaye mu gufata amafoto, gukora amashusho no koroshya ubuzima bwa buri munsi bw’abazikoresha.

Mu rwego rwo korohereza Abanyarwanda kuyitunga, MTN Rwanda yahise itangaza ko iyi telefone ishyizwe muri gahunda ya “Tunga Taci”, aho umuntu ashobora kuyigura akajya ayishyura buhoro buhoro aho kuyishyura icyarimwe.

Si ibyo gusa kuko umuntu uzagura Tecno Camon 50 azahabwa 50GB za internet za MTN, zizamufasha kuyikoresha mu buryo bworoshye cyane cyane mu bijyanye no gusangiza abandi amafoto, amashusho ndetse no gukoresha imbuga nkoranyambaga.

The Ben wagizwe Brand ambassador w’iyi telefone, yavuze ko Tecno isanzwe ari umuryango we none kuba yashyize hanze telefone nshya, yifuza ko buri munyarwanda yayimenya akanayitunga kuko ifite udushya twinshi.

Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri Tecno, Eddy Mucyo yasobanuye ko umuntu uzagura iyi telefone ikagira ikibazo icyo ari cyo cyose mu mezi atatu ya mbere azajya akorerwa telefone ye nta kiguzi ndetse na warranty y’amezi 13.

Ibyo wamenya nk’udushya kuri iyi Tecno Camon 50 Series yazanye:

Ecran nini ya 6.78 inches AMOLED ifite ubuziranenge bwa 1.5K ndetse n’umuvuduko wa 144Hz, bituma amashusho agaragara neza kandi agenda neza.

Camera y’inyuma ya megapixels 50 ifasha gufata amafoto asa neza cyane, ndetse ikagira 8MP ultra-wide ifata amafoto yagutse.

Camera y’imbere ifite 32MP ikwiriye cyane abakunda kwifotora (selfie).

Processor ya MediaTek Helio G200 Ultimate, ituma telefone ikora vuba kandi igakoreshwa neza mu mikino cyangwa porogaramu zisaba imbaraga.

Ububiko bwa 256GB hamwe na RAM igera kuri 16GB cyangwa 24GB bitewe na verisiyo, bituma ibika amakuru menshi kandi ikora neza mu bikorwa byinshi icyarimwe.

Batiri nini ya 6150mAh ishobora kumara igihe kinini ikoreshwa kandi igashyigikirwa na 45W fast charging.

Iyi telefone kandi ifite Dual speakers zifite Dolby Atmos, NFC, GPS ndetse na Wi-Fi, ibintu bituma ikoreshwa mu buryo bwagutse haba mu itumanaho, imyidagaduro ndetse no mu kazi ka buri munsi.

You may also like

Leave a Comment