Home AmakuruAbabyaye abana bafite ubumuga barataka gutereranwa n’abo bashakanye

Ababyaye abana bafite ubumuga barataka gutereranwa n’abo bashakanye

by Igisabo News
0 comments

Bamwe mu babyeyi b’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe buzwi nka Down Syndrome basaba abo bashakanye kutabatererana mu gihe bahuye n’iki kibazo kuko na bo ari abana b’umugisha kandi bagira icyo bamarira umuryango.

Babigarutseho mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 10 Umunsi Mpuzamahanga wahariwe ubumuga bwo mu mutwe buzwi nka Down Syndrome wizihizwa tariki 21 Werurwe buri mwaka. Ni ibirori byabereye mu Mujyi wa Kigali, byateguwe n’Umuryango Nyarwanda wita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe (Rwanda Down Syndrome Organization, RSDO).

Uwamahoro Beata, umubyeyi w’umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe, avuga ko ubwo yabyaraga uyu mwana umugabo yamutereranye, akamubwira ko abyara abana batuzuye.

Yagize ati: “Igihe nabyaraga umugabo wanjye yari atarumva neza uburenganzira umwana wese afite, yarantereranye ariko duhuye n’umuryango Rwanda Down Syndrome yahinduye imyumvire.”

Akomeza avuga ko we n’umugabo batangiye gutahiriza umugozi umwe mu kurera umwana wabo kandi umwana akura neza.

Habimana Jean Damascène wo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe, avuga ko nta mugabo wagatereranye umugore we kubera ko umwana wabo yavukanye ubumuga bwo mu mutwe.

Ati: “Uyu mwana ni nk’abandi, twebwe twabimenye dutinze ariko aho tubimenyeye twamujyanye mu ishuri ryihariye kuko twabonaga adafite ubushobozi bwo kwigana n’abandi, ubu ariga, arumva kandi arakura neza, ni abana nk’abandi kandi bafite uburenganzira bwo kubaho no kwitabwaho.”

Prof. Mutesa Léon impuguke mu kuvura indwara zigendanye n’uruhererekane n’uturemangingo ndangasano asobanura ko indwara ya Down Syndrome iterwa n’uko uturemangingo ndangasano tuba twarenze umubare mu gihe cy’isamwa ry’umwana.

Umwana uvukanye iki kibazo avuka asa nunaniwe, gutangira konka bikagorana, mu mikurire ye agenda yiga ibintu gake gake ugereranyije n’abandi bo mu kigero cye, ikindi kibazo gikomeye bagira cyane ngo ni icy’umutima, guhumeka nabi n’ibindi.

Yakomoje ku bagabo batererana abagore babo, abasaba gufatanya kuko umwana ari uwa bombi. Aboneraho no gukebura abarezi bigisha mu mashuri aba bana bigamo ko badakwiriye kubatererana ngo bagendane n’abadafite ikibazo ko ahubwo bakwiriye gushaka uburyo bwo kubafasha by’umwihariko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango RSDO, Edwige Musabe, yavuze ko batangije uyu muryango nyuma yo kubona icyuho cyari kiri mu kwita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe, bituma ababyeyi n’abaganga bishyira hamwe kugira ngo bashakire abo babyeyi ubufasha bushoboka kandi ko kugeza ubu intego bihaye iri gutanga umusaruro.

Ati: “Nta baganga bari bahari cyangwa se ubuvuzi bwo kwita ku bana bavukanye Down Syndrome, turavuga tuti reka dushinge umuryango noneho dushake abo babyeyi aho bari tubafashe. Kugeza ubu tumaze kubarura abana barenga 600 bafite Down Syndrome ba banyamuryango bacu, ariko birashoboka ko haba hakiri abandi basaga nk’ibihumbi 10 batari bitabira iyi gahunda.”

Yasabye abagabo kudatererana abagore mu gihe babyaye aba bana kuko na bo ari nk’abandi kandi iyo bitaweho bakura neza bakazagira icyo bimarira ndetse n’imiryango yabo muri rusange.

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS igaragaza ko hagati ya Miliyoni 5 na 6 bafite ubumuga bwa Down Syndrome ku Isi, ni ukuvuga umwana 1 muri 700 avukana ubu bumuga. Abarenga 20,000 bapfa bazize ingaruka z’ubu burwayi bitewe no kutitabwaho.

Edwige Musabe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango RSDO

You may also like

Leave a Comment