Kuri uyu wa 20 Werurwe 2026, mu isengesho ryo ku rwego rw’Igihugu ryo kwizihiza Eid al-Fitr ryabereye i Nyamirambo kuri Kigali Pele Stadium, riyobowe na Mufti w’u Rwanda, Sheikh Mussa Sindayigaya, ryahurije hamwe imbaga y’Abayisilamu baturutse hirya no hino mu gihugu.
Ni isengesho ryabaye Nyuma y’uko Abayisilamu bo mu Rwanda, kimwe n’abo hirya no hino ku Isi, basoje igisibo gitagatifu cya Ramadhan, aho ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) bwatanze ubutumwa bushishikariza buri wese gukomeza ibikorwa byiza biranga ukwemera kw’Idini ya Isilamu, by’umwihariko bakirinda amakimbirane mu miryango bimakaza umuco w’ibiganiro hagati y’abashakanye.
Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) bwavuze ko ukwezi kwa Ramadhan kwaranzwe n’ibikorwa bitandukanye byo kwegera Imana, gufasha abatishoboye no gusabana, ariko bunibutsa ko ibyo bikorwa bidakwiye kurangirana n’igisibo, ahubwo bikwiye gukomeza no mu bindi bihe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC, Sibomana Salimu, yavuze ko Abayisilamu bagomba gukomeza uwo murongo mwiza, by’umwihariko bakarushaho kubungabunga umuryango, birinda amakimbirane ashobora ,ati:” kimwe mu by’ingenzi byafasha mu kubaka umuryango uhamye ni ugushyira imbere ibiganiro hagati y’abashakanye, aho ibibazo bivutse bigakemurwa hakiri kare”
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Mussa Sindayigaya, na we yashimangiye ko ibikorwa byiza byaranze Ramadhan bidakwiye guhagarara, ahubwo bikwiye gukomeza no mu buzima bwa buri munsi, harimo no kubaka imiryango itekanye
Yibukije ko kwirinda ibyaha no kugira imyitwarire myiza ari byo bituma umuntu akomeza kugumana indangagaciro nziza, harimo n’izifasha kubana neza mu muryango.
Abayisilamu basabwe gukomeza kubungabunga ubumwe n’ubufatanye, bakarangwa n’indangagaciro zirimo ubworoherane no kubanira neza abandi, harimo n’abadahuza ukwemera na bo.
Mufti Sindayigaya yashimangiye ko amahoro igihugu gifite ari amahirwe akomeye akwiye gushimirwa Imana, kuko ari yo soko y’iterambere n’imibereho myiza.
Ati: “Amahoro ni yo atuma ubukungu buboneka kandi bugatuma buturyohera. Ni ahacu ho gushimira Imana.”Yasoje asaba Abayisilamu gukomeza kunga ubumwe no gushyira hamwe, birinda icyabatanya, kuko ari bwo buryo bwonyine bwabafasha kugera ku iterambere rirambye, haba mu muryango no mu gihugu muri rusange.
Ubuyobozi bwa RMC bwagaragaje ko mu kwezi kwa Ramadhan, Abayisilamu bagize uruhare rukomeye mu bikorwa by’urukundo n’ubufasha, aho imiryango isaga 7,300 yahawe ibiribwa, hanakusanywa amafaranga arenga miliyoni 38 Frw yo gufasha abatishoboye.
urubyiruko rugera kuri 587 rwafashijwe kwiga, harimo abahawe amasomo mu y’imyuga, abishyuriwe amashuri yisumbuye na Kaminuza, ndetse n’abafite ubumuga bafashijwe kwigira binyuze mu bumenyi n’ibikoresho bahawe bibafasha gukora ibikorwa byo kwiteza imbere.Ubutumwa bwatanzwe kuri uyu munsi mukuru wa Eid al-Fitr bushimangira ko nyuma ya Ramadhan, kubaka umuryango uzira amakimbirane no gushyira imbere ibiganiro hagati y’abashakanye ari imwe mu nkingi z’ingenzi z’imibereho myiza n’iterambere riram