Mu gihe u Rwanda rukomeje gutera imbere ku Urwego Rw’Inganda zitanga Umusaruro mu buryo bushimishije, umunyawandakazi Diane washinze DIKAM ikora imyenda muburyo bugezweho, bivugwa ko yatangiranye Imashini imwe bita Nyonganyonga n’Umukozi umwe, muri kino gihe akaba abarirwa mu bakungu u Rwanda rufite.
Ni Rwiyemezamirimo bigaragara ko akiri muto wafashe umwanya uhagije agahanga Umurimo w’Ubudozi agamije ahanini gushakira Urubyiruko akazi, muri kino akaba afite abasaga 400 bahembwa neza ndetse bamwe muribo bakagira inzozi zo kuzafatira Urugero rwiza ku Umuyobozi wabo, maze nabo bakazashinga Inganda zabo, bitewe ahanini n’ubumenyi bumva amaze kugira, cyane ko mbere yo gutangira akazi babanza kubyiga mu gihe cy’Amezi agera kuri atandatu.

Umuyobozi Nshingwabikorwa muri DIKAM Madame Oda Umubyeyutuje, avuga ko nyiri ugushinga uruganda Madame Diane yatangiye afite gahunda yo Kwiteza imbere ariko akanafasha n’abandi kubigeraho cyane cyane igitsinagore, aho mu bakozi bafite 80% ari Urubyiruko rw’Igitsinagore, kandi bakora neza akazi bashinzwe bagatanga Umusaruro ugaragara.
Agira ati “ibi byatangiye ari Uruganda ruto rufite imashini imwe n’umukozi umwe wakoreraga kwa nyiri uruganda, ibitekerezo nyiri ukurushinga yari afite, bagiye bikomeza kwaguka, abona Abanyeshuri bariga neza Imashini kandi zigezweho, ya mashini imwe ikaba imaze kubyara izisaga 500 zigezweho kandi zifte Ikoranabuhanga.
Uruganda narwo rwaragutse, aya mazu yose mubona agezweho nta bukode burimo, ni Umutungo wa nyiri ibikorwa kandi aracyakomeza kwagura, cyane ko Abakiliya batugana ari benshi, bakaba bakomeje kunyurwa n’imyenda ya DIKAM.”
Avuga ko Uruganda rwabo rufite gahunda yo kuza ku Isonga muri Afurika kandi ngo bizagerwaho bidatinze, cyane ko iyo babonye uburyo Abakiliya bashimishwa n’ibyo bakora, bibaha icyizere kidashidikanywaho n’imbaraga zo gukora bashishikaye, kugira ngo buri wese uje abagana agerweho n’ibyo akeneye byose.
Ku birebana n’abakozi bakoresha, avuga ko abo bakoresha benshi baba ari abo biyigishirije babifashijwemo na RTB ndetse na Minisiteri y’Urubyruko n’Ubuhanzi, ari nayo ibafasha gutoranya abana babyifuza bafatanyije n’inzego z’ibanze cyane cyane bagahera kubegereye Uruganda.
Ikindi ni uko ku bigendanye n’Umushahaa ngo nawo ubageraho neza bagahemberwa igihe, amafaranga acishijwe muri Banki zabo ku buryo ukeneye Inguzanyo ku umushahara, bimworohera ndetse ngo bakaba bafatira n’ifunguro ku kazi ku buryo buhagije kugira ngo bakore bafite Ingufu.
Ku bigendanye n’Isoko bafite, avuga ko ari rigari mu buryo bugaragara, bakaba bashimishwa n’uko ibgo hafi ya byose bya Leta n’abikorera, bambikwa na DIKAM , bityo ahamagarira n’abandi bose bakeneye Imyenda ya Made in Rwanda itunganyijwe neza,Bambara bakaberwa kubagana bakakirwa uko bikwiriye.
Ku birebena n’ingorane baba bahura nazo, Oda Umubyeyutuje, avuga ko muri rusange atari ninshi, uretse gusa kuba Ibikoresho byibanze bakoresha hafi ya byose bigitumizwa mu mahanga kandi bikabageraho bitinze binahenze, gusa ngo intego bafie muri DIMAK ikaba ariyo kuzajya byose babyikorera mu minsi iri imbere, kandi ngo nta kabuza bazabigeraho.
Asaba abakozi babo, gukomeza gukora neza bashyira imbere Inyungu z’Akazi bakora, barushaho gushyira mu bikorwa ibyo baba barize , bakarangwa kandi buri guhe n’ikinyabupfura bakira neza abagana Uruganda bose kandi bakabana neza hagati yabo mu bwubahane.
Abigiye ku Umurimo muri DIKAM bavuga ko uruganda rwabafashije kugera kuri byinshi
Nkuko byavuzwe haruguru, DIKAM ifite abakozi basaga 400 bakora akazi kabo neza, buri wese akamenya ibyo asabwa kuva umwenda uwutangiye, bakawurerekanya kugeza ubwo wuzuye kandi bakabikora mu gihe gito gishoboka
Uwikunda Clarissa, avuga ko yarangije Amashuri yisumbuye n’Imyaka ibiri ya Kaminuza, ariko ko yahisemo kuza kudoda nk’umwuga yahisemo awukunze ukaba umaze kumugeza kuri byinshi.
Agira ati “ Mbikesheje Umushara nkura muri DIKAM, nabashije kwiteza imbere jye n’Umuryango wanjye, ikiruta kuri ibyo nkaba mfite n’Imashini yanjye bwite nkodesha abandi bayikoresha, bakaba banyishyura ubukode bwayo buri kwezi.”
Avuga ko abibeshya ko ubudozi ari umwuga uciriritse, ko baba bibeshya cyane uramutse uwukoze uwukunda, bikubyarira inoti mu buryo bugaragara. Bityo asaba Urubyiruko kugana DIKAM kugira ngo bazabashe kuhigira umwuga uzabafasha mu buzima bwabo kandi ibihe byose.
Amini Fiston, ni umwe nawe mubakozi bigisha Urubyiruko bakanabakurikirana hafi mu kazi kabo ka buri munsi iyo bagatangieye.Agira ati” twigisha neza uru rubyiruko bagenzi bacu, tukabafasha kumenya no gukurikira Amasomo yose agendanye n’ubudozi, ari nayo afasha uwayakurikiye neza kuba umunyamwuga nyawe, batangira akazi nabwo tukabafasha kumenyera imashini zose.
Ibyo dukora muri rusange bikaba bitanga umusaruro, ku buryo abasoje hano mu byukuri baba bafite inyota yo gushinga ibikorwa byabo by’ubudozi hanze.
Avuga ko mbere yo kuza uri DIKAM yakoraga mu gikoni, yaje gutangira amasomo nk’abandi, muri kino gihe akaba amze kuminuza mu mwuga w’Ubudozi ku uburyo adashidikanya ko aramutse agiye hanze, yarwanirwa nabashobora kwifuza ko bakorana.
Kimwe na mugenzi we Clarisse, asaba urubyiruko gukunda akazi bakora cyane ibigendanye n’umwuga, cyane ko aribyo bintu bitunze abantu benshi mu Rwanda no ku isi muri rusange.
Muri rusange abiga n’abakora mru DIKAM, bavuga ko bishimira cyane kuba bahabwa Amasomo y’Ubudozi ku buryo bwa kinyamwuga kandi bagahabwa akazi bahemberwa neza, byongeye kandi banakagenerwa n’ibindi byose bihabwa Umukozi wese, nkuko binashimangirwa na Nikuze Aime Jean Sauveur, umukozi uvuga ko amaze kuba umuhanga mu guteranya no kwadika ku myenda y’Abakiliya bya kinyamwuga.
DIKAM Uruganda rukorera Imyengda mu gice cyahariwe Inganda I Masoro, ni Uruganda Nyarwanda rumaze kugira Ubunararibonye n’Ubuhanga mu gukora imyenda y’amoko kandi igezweho inakunzwe mu gihugu no hanze yacyo.
Ni uruganda rwashinzwe muri 2018 rufite ahanini Intego yo kuzamura Urubyiruko rushakirwa akazi kandi ngo byagezweho nk’uko Ubuyobozi bubisobanura.
Abarukoramo ubwabo bakaba baruvuga ibigwi, barushimira ko ibyiza byose bamze kugeraho mu buzima bwabo bwa buri munsi , nta gushidikanya ko ari ukubera DIKAM yabigishije ikabaha n’Akazi.

Umuyobozi Nshingwabikorwa muri DIKAM Madame Oda Umubyeyutuje, avuga ko bafite intego yo kub’Uruganda rwa mbere muri Africa















DIKAM ikora imyenda myiza iri ku rwego mpuzamahanga




