Home AmakuruSina Gerard Nyirangarama yashimiye Komite nshya ya PSF yatowe abizeza Umusanzu we w’Ibitekerezo nk’Inararibonye mu bikorera

Sina Gerard Nyirangarama yashimiye Komite nshya ya PSF yatowe abizeza Umusanzu we w’Ibitekerezo nk’Inararibonye mu bikorera

by Igisabo News
0 comments

Ubwo hatorwaga Komite nshya iyoboye Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda PSF, yatoye Bwana Twagirumukiza Francois ku mwanya wa Perezida, Rwiyemezamirimo akaba n’Inaribonye muri urwo rugaga Sina Gerard bita Nyirangarama, avuga ko yishimiye Komite nshya ishyizweho, cyane ko ije kubafasha gukomeza Urugendo rwo gukomeza gushyikira Iterambere ry’Abikorera.Bityo abizeza kuzababa hafi no gutanga Umusanzu we w’Ibitekerezo nk’Inararibonye y’ibihe byose mu rugaga.

Ni Amatora yabereye mu Nteko rusange yo kuwa 13 Werurwe 2026 yahuje Abanyamurayango bahagarariye abandi mu byiciro bitandukanye ikaba yari ifite gahunda yo kugezwaho ibyakozwe muri Manda ya Komite icyuye igihe, Imigabo n’Imigambi yo mu bihe biri imbere no gutora Komite Nyobozi nshya kugira ngo Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda PSF rukomeze gukora neza mu nyungu z’Abanyamuryago n’Igihugu cy’u Rwanda muri rusange.

 Ku bigendanye na Komite nshya yatowe igizwe n’abantu batatu, Bwana Twagirumukiza Francois yatorewe kuba Umuyobozi mushya w’Urugaga nyuma y’uko inteko itora inyuzwe n’imigabo n’Imigambi ye ,uyu yavuze ko aje gufatanya n’abagenzi be, gukomeza gushyigikira gahunda ya Leta yo guteza imbere abikorera, bityo ngo kuba afite Ubunararibonye muri PSF , cyane ko n’ubundi yari asanzwe  mu nzego zifata ibyemezo, bikazamufasha guharanira icyateza imbere abikorera bo mu gihugu hose.

Agira ati “ Kuba dutorewe kuyobora Urugaga rw’abikorera tubyakiriye neza cyane, kikaba ari icyizere gikomeye n’Igihango duhawe na bagenzi bacu, igisigaye kikaba icyo gushyira mu bikorwa ibyo dutumwe, birimo gukomeza Guharanira Iterambere ry’Abikorera n’Abanyarwanda muri rusange.”

Umuyobozi mushya w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda PSF Bwana Twagirumukiza Francois

Avuga ko atari ubwa mbere agiye mu nzego za PSF, bityo kuba afite ubwo burambe akaba yizera adashidikanya ko afatanyije na bagenzi be bo muri Komite na Nkemurampaka n’abanyamuryango bose muri rusange Intego biyemeje zizagerwaho.

Avuga ko kuba ari n’umucuruzi umenyereye Ishoramari ritandukanye, bigiye kumuha imbaraga zo gukora kurushaho, cyane ko bazaba bahura n’abashoramari bo mu bihugu bitandukanye byo ku isi bagahuza ibitekerezo ku bigendanye n’Ishoramari n’Ubucuruzi, ariko ngo icyo ashyize imbere ni inyungu z’abikorera bagenzi be n’abanyarwanda muri rusange.

Ku urundi ruhande, avuga ko n’Ubwo Komite nshya ije ihura n’ibibazo by’Intambara za Iran byanatumye ibiciro bizamuka, nk’abikorera ngo bakazakomeza guharanira ko Umuguzi n’Umucuruzi batagirwaho ingaruka n’ibyo bibazo.

Sina Gerard Nyirangarama yishimiye itorwa rya komite nshya

Nkuko byavuzwe mu ntangiriro, Rwiyemezamirimo Sina Gerard Nyirangarama, avuga ko yishimiye Komite yatowe, cyane ko ije gukomeza kubafasha mu urugendo rukomeje rwo guteza imbere igihugu, nyuma y’ibyo akanishimira ko benshi mu batowe, kuva ku Urwego rw’Uturere Intara n’igihugu cyose ko bakiri bato.

Agira ati”Tuzakomeza kuba hafi ya Komite yatowe tubafasha mu kazi kabo ka buri munsi . Tuzabagira inama nk’abantu tumaze kugira Ubunararibonye muri iyi mirimo. Twababwira tuti karibu murisanga.

 Birashimishije cyane ko abenshi muri bo ari batoya, bikagaragaza ko Abikorera bakiri bato , nabo bakomeje kuba benshi kugira ngo baze badukorere mu ngata, tubereke aho tugeze kugira ngo nabo bakomerezeho, twese dukomeze twubake u Rwanda.”

Dr Sina Gerard Nyirangarama, avuga ko nk’uko babisanganwe Udushya nitwo dukomeje kuranga aho bakorera kuri Nyirangarama, aho urubyiruko rukomeje gutozwa gukunda umurimo, haba mu bikorwa by’uruganda n’Ubucuruzi, Ubuhinzi, Imikino n’Imyadagaduro ndetse n’amashuri Abanza, Inshuke n’ayisumbuye.

Dr SINA Gerard Nyirangarama ashyigikiye cyane Komite yatowe

Avuga ko Akarusho mu bigezweho kuri Nyirangarama ari uko   abanyeshuri bose bagiye kujya basoza ayisumbuye bafite Uruhushya rwo gutwara imodoka’Permit de Conduire”, mu munsi mike ikibuga cyo kwitorezaho no gukoreraho ibizamini, kikazaba ngo kimaze kuzura.

Tugarutse ku matora y’Inzego z’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda yabaye kuwa 13 Werurwe 2026 hagatorwa Twagirumukiza Francois kuba Umuyobozi mushya w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda PSF,  abandi batowe ni Jean Claude Uwizeyemungu Visi Perezida wa mbere na Madame Diane Mukasahaha Kamanzi watorewe kuba Visi Perezida wa kabiri.

Bwana Jean Claude Uwizeyemungu Visi Perezida wa 1

Ni mugihe kandi hanatowe inzego zitandukanye “ Chambers”, barimo abahagarariye abakora ibigendanye n’Ubuhinzi, Abatanga Serivisi, abacuruzi n’Inganda, Ubukerarugendo n’Ibindi .
Inteko itora kandi ikaba yari igizwe muri rusange n’Abahagarariye PSF muturere twose, abahagariye  Intara, Abahagarariye Amahuriro, Abayobozi bacyuye igihe bigeze kuyobora Urugaga n’Abacuruzi banini.

Kuba  Komite ya PSF iba igizwe n’abantu 10 barimo batatu ba Komite Nyobozi na 7 bagize Nkemurampaka, hafashwe icyemezo ko Nkemurampaka izatorwa mu Nteko rusange y’Abanyamuryango izaba mu misi ya vuba.

Abatowe bose barangajwe imbere na Perezida wabo Twagirumukiza Francois, bakaba bariyemeje gusigasira ibimaze kugerwaho muri PSF , ari nako harebwa ku Iterambere rigezweho mu by’Ikoranabuhanga, ndetse no gukomeza gushyikira, gutera inkunga no kongera umusaruro w’Ibikorerwa mu Rwanda bizwi nka Made in Rwanda.

ANDI MAFOTO

You may also like

Leave a Comment