Home AmakuruNyarugenge : Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi  bo mu Murenge wa Nyakabanda bishimiye ibyagezweho birimo n’Udushya dutandukanye

Nyarugenge : Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi  bo mu Murenge wa Nyakabanda bishimiye ibyagezweho birimo n’Udushya dutandukanye

by Igisabo Author
0 comments

Mu nteko rusange y’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Murenge wa Nyakabanda yabaye kuri uyu wa 14 Werurwe 2026 hagaragajwe ibyagezweho bivanze n’Udushya twagaragaye mu midugudu yabo, birimo gutunganya Imihanda no kuyicanira, Kubaka ikimenyetso cy’Urwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 n’ibindi.

Ni mu Nteko rusange yahuje abahagarariye bagenzi babo kuva  ku Urwego rw’Umudugudu kugera ku Uwego rw’Umurenge, yabaye igamije ahanini kugeza ku banyamuryango ibyakozwe mu gihe gishize ndetse n’Ibiteganywa kugerwaho, bakaba baboneyeho uburyo bwo gufatira Ingamba hamwe   zo gukomeza gushyigikira ibyo byose byakozwe byose banemeza kandi Imigabo n’Imigambi yo mu bihe biri imbere.

Umuyobozi w’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Murenge wa Nyakabanda Madame Uwimana Rachel, avuga ko Abanyamuryango ba FPR mu Murenge ahagarariye,  bakomeje gutera Intambwe igaragara mu buzima butandukanye bwa buri munsi, haba mu burezi, mu bukungu, Ibikorwaremezo, Imibereho y’Abaturage n’Ibindi.

 Ku bigendanye n’Ibikorwaremezo, yishimira ko habashije gutunganywa  Imihanda hashyirwamo Kaburimbo  iranacanirwa.

Agira ati “Inteko rusange yagenze neza twayishimiye. Ni Inteko iba  imaze igihe itegurwa, duhereye mu midugudu, bigakomeza mu Utugari.

Uyu munsi rero nk’uko mwabibonye hakaba hari hatahiwe ku Urwego rw’Umurenge, aho twamurikiye Abanyamuryango ibyagezweho ndetse n’Ibiteganyijwe mu bihe biri imbere.”

Avuga ko bishimira uburyo Abaturage bishyize hamwe bagatunganya Imihanda ibahuza muri Quartier nta ruhare urwari rwose rw’abandi , by’Umwihariko bakaba barabashije kuyicanira biguriye Amapoto.

Madame Rachel Uwimama uri iburyo Chairperson w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Nyakabanda

Yishimira ko  habayeho Ubukangurambaga bwo gusaba ababishoboye mu ngufu zabo bagashyiraho za Camera z’Umutekano, kugira ngo zizajye zifasha Abanyerondo cyane cyane  mu kazi kabo ko gucunga Umutekano, ibyo byose ngo bikaba byarafashije Umurenge kugera neza ku mihigo iba yateganyijwe.

Ku bigendanye n’Imibereho myiza, Madame Rachel, avuga ko mu Karere ka Nyarugenge muri rusange, bishimira ko Ikibazo cy’Igwingira mu bana cyamaze kugabanuka ku kigero gishimishije, rikaba   riri gucika by’umwihariko, Umurenge wa Nyakabanda ngo nta n’umwe uhagaragara, ibigaragaza ko Ubukangurambaga bwakorewe Ababyeyi bwo kugira Akarima k’Igikoni byatanze Umusaruro ufatika.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari bitabiriye Inteko rusange ari benshi

Ku urundi ruhande, avuga ko bashimira cyane Abanyamuryango ba Nyakabanda Uburyo bitanze bakubaka Ikimenyetso cy’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, rwanditseho Amazina yabo, bikaba bigezweho  hari hashize Imyaka hafi 30 bitarabasha kugerwaho.

Avuga ko urwo Rwibutso rw’Intangarugero rwuzuye rutwaye arenga Miliyoni 12 rubumbatiye Amateka ya Jenosode yakorewe Abatutsi 1994 bo mu Murenge wa Nyakabanda, ku uburyo n’Abato bazajya babasha kuza kuhigira ayo mateka ndetse n’Abandi bose babyifuza.

Mu bindi bikorwa byaranze Inteko rusange y’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, harimo no kubamurikira Amakipe y’Umupira w’amaguru y’umurenge mu rwego rw’Abagabo n’Abagore , bakaba bahawe Umwambaro mushya n’Imipira yo gukina,  Abakinnyi  nabo basabwa kuzarangwa no gutsina Amakipe bakazana Ibikombe.

Amakipe y’Umupira w’Amaguru yambitswe Umwambaro mushya ahabwa n’Imipira yo gukina

Muri iyi nteko rusange nk’uko byasobanuwe haruguru, hahembwe Abafatanyabikorwa bakomeje kugira uruhare rugaragara mu migendekere myiza y’Iterambere ry’Umurenge, banahabwa Impamyabumenyi z’Urwibutso bagenewe n’Ubyobozi.

Mu bahembwe harimo Komite yagize uruhahe mu iyubakwa ry’Ikimenyetso cy’Uwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Nyakabanda.

Komite yagize Uruhare mu Iyubakwa ry’Ikimenyetso cy’ Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu Murenge wa Nyakabanda

Hari kandi Abakuru b’Imidugudu bagiye bagaragaza Udushya mu midugudu yabo, nk’abashyize  Kaburimbo mu bihanda ibahuza, Abayicaniye bigurira Amapoto, Abashyize Camera z’Umutekano ku ngo zabo n’abandi bose bagiye bakora batizigama kugira ngo Nyakabanda izahore  ku Isonga.

Abagaragaje Udushya mu Midugudu itandukanye barabishimiwe hano Madame Florence NTAKONTAGIZE PPM wa Nyakabanda aratanga Ibihembo

Intumwa y’Akarere ka Nyarugenge yari Ihagarariye Umuyobozi wa FPR Inkotanyi ku Urwego rw’Akarere, Madame Genevieve Uwamahoro.

 Avuga ko ashimira cyane Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, ubwitange bakomeje kugaragaza bagamije ahanini guhigura Imihigo  baba bariyemeje.

Agira ati “Turashimira cyane Abanyamuryango ba FPR mu Murenge wa Nyakabanda, uburyo mwabashije kwishyira hamwe mukubaka Ikimenyetso cy’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Ni Igikorwa cy’Ingirakamaro mwagezeho gikwiye kwishimirwa na buri wese, tukizera tudashidikanya ko muzakomeza kubungabunga neza urwo Rwibutso cyane ko hariya ari ahantu haboneka Amateka menshi y’Abanyarwanda.”

PPM w’Akarere ka Nyarugenge Madame Genevieve Uwamahoro ageza Ijambo kubitabiriye Inteko rusange

Avuga ko Ibyo abanyamuryango bashimirwa ari byinshi, uburyo babashije guhashya Igwingira mu bana,  abasaba no gukomeza gukangurira abanyamurayngo n’abandi bose muri rusange ibyiza byo kwizigamira umuri Ejo heza, Gukomeza gutanga Ubwinshingizi mu kwivuza “Mutuelle de Sante, cyane muri kino gihe  umwaka wayo ugiye kurangira hagatangira umushya, bityo ubukangurambaga bukaba bugomba gushyirwamo imbaraga.

Ikindi Madame Genevieve asaba, harimo no gushishikariza kurushaho ababyeyi kurera abana babo neza, babjyana mu mashuri , hakirindwa ko hari uwavutswa amahirwe yo kwiga,bishobora guterwa no ktajyayo cyangwa kurivamo kandi uburyo kwiga kuri buri mwana Leta yarabworoheje.

Intumwa y’Akarere Madame Genevieve Uwamahoro nawe yashimiye abagaragaje udushya

Umurenge wa Nyakabanda wakoze Inteko rusange y’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kuri uyu wa 15 Werurwe 2026, ni umwe mu Mirenge igize Akarere ka Nyarugenge

 Abanyamuryango banyuzwe n’ibyakozwe byose, basoza   bashimangira ko bagiye gukomeza gusigasira ibyagezweho, ari nako kurangwa n’Udushya tuganisha mu gukomeza  kuteza imbere Umurenge wabo.

Ibyo biyemeje  bikaba byashimangiwe n’Ubusabane bwabahuje bugaragaza Ugushyira hamwe ku Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi n’uburyo bafatanyiriza hamwe, bagasenyera umugozi umwe bakanasangirira hamwe.

ANDI MAFOTO AGARAGAZA UKO IYI NTEKO YAGENZE

You may also like

Leave a Comment