Uwitwa Ntakaziraho Daniel wo mu Karere ka Kirehe wari umaze Amezi arenga 4 ashakishwa n’Inzego zibishinzwe kubera gutoroka Ubutabera amaze guhamwa n’Icyaha cy’Ingengabitekerezo ya Jenoside n’Ivangura, hari Inyandiko zagaragaye Igororero rya Rwamagana ryasinyeho, zemeza ko ahafungiye ndetse anasabirwa Ubujurire mu rukiko rukuru Urugereko rwihariye rwa Nyanza, munyandiko itavugisha ukuri yagizwemo uruhare n’Ishumi ye Samuel Iribonetse uhafungiye, n’Umwunganizi wabo RUREMESHA Simon Pierre n’Uburangare bw’Ubuyobozi bw’Igororero.
Ni Amakuru amaze igihe gito amenyekanye, yemeza ko Ntakaziraho Daniel washakishijwe mu bihe bitandukanye n’Inzego zibishinzwe , wari warahamwe n’Icyaha cy’Ingengabitekerezo ya Jenoside n’Ivangura we na mugenzi we Samuel Iribonetse waje we gufatwa agafungwa, Ntakaziraho Daniel agakomeza kwihisha, ari nako atera ubwoba abo yakoreye ibyaha, ko azajya mu Igororero batakiriho.
Ni mugihe Ishumi ye Samuel yagejejejwe mu Igororero kuwa 08 Mutarama igihe cyo kujurira cyararenze, nyamara yifashisha Umunyamategeko ubunganira Me RUREMESHA Simon Pierre n’Ubuyobozi bw’Igororero, bajuririsha Inyandiko iriho amazina yabo yombi, iriho Ibirango by’Igororero yemeza ko bafunganywe, bigafatwa nk’Inyandiko Mpimbano kuko bari batarafungwa.
Muri iyo nyandiko y’Ubujurire ifatwa ko ari Impimbano, hagaragaraho na Nomero zibaranga mu Igororero arizo bafungiyemo uko ari babiri, ikaba igaragaza Uburiganya n’Ubunyamwuga buke bwakoreshejwe n’Ubuyobozi bw’Igororero, cyane ko iyo baruwa ijurira, yerekana ko Abajurira bayanditse kuwa 05 Mutarama 2026 batarinjira mu Igororero nyamara , Ubuyobozi bwaryo bukemeza iyo Tariki buteraho Ibirango.
Nyuma y’Uko Ubuyobozi bw’Igororero rya Rwamagana rihaye Umugisha Inyandiko mpimbano yacuzwe Me RUREMESHA Simon Pierre na Samuel Iribontse wari ufunze, bwahise bwohereza Ubujurire mu rukiko rukuru Urugereko rwihariye rwa Nyanza ruburanisha Ibyaha byambukiranya Imipaka HC/HCCIC/NYANZA batsindiwemo mu bujurire bwa mbere ndetse nabo baje kubwakira nta bushishozi bubayeho. Ibyakozwe byose bikavugwa ko ari Ruswa ishobora kuba ibyihishe inyuma nta kindi.
Uko Ikibazo giteye
Mu kwezi kwa 11 mu rukiko rukuru, Urugereko rwihariye ruburanisha Ibyaha byambukiranya Imipaka HC/HCCIC ruri i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo rwakatiye uwitwa Ntakaziraho Daniel na Samuel Iribonetse igihano cy’Imyaka 5 y’Igifungo bamaze guhamwa n’Icyaha cy’Ingengabitekerezo ya Jenoside n’Ivangura, bakaba baraburanaga bari hanze.
Mu gihe gito Samuel Iribonetse yatawe muri yombi kuwa 26 Gashyantare 2026 Ntakaziraho we aburirwa irengero.
Amakuru yageraga ku kinyamakuru Igisabo yanakozwemo Inkuru zitandukanye, yavugaga ko Ntakaziraho abifashijwemo na bamwe mu bacuruzi bagenzi be, ndetse na bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’Ibanze bamufashije kwihisha mu karere ka Kirehe atuyemo, yakumva byamenyekanye akimukira muri Kayonza ndetse na Nyagatare, aho hose akaba ngo yari ahafite Ishoramari ry’Ibyuma bisya.
Mu gihe cy’Amezi 4 Daniel yihishahisha, bimwe muri ibyo byuma akaba ngo yarabyandikishije ku Umugore w’Inshoreke babanaga muri ubwo buhungiro, kugira ngo Umugore mukuru atazamenya irengero ryabyo.
Umwe mubahaga Amakuru Ikinyamakuru Igisabo,
Agira ati “ Ntakaziraho Daniel, uyu munsi yihishe mu Karere ka Kirehe, uretseko anyuzamo akaba ari muri Kayonza cyangwa se Nyagatare. Hari Abacuruzi b’Inshuti ze bazwi, bavuzeko Daniel atagomba gufungwa nawe akongeraho ko azafungwa abamushinja ibyaha nabo batagihumeka.
Ubu tuvugana Daniel afite Telefoni ye bwite avuganiraho n’abayobozi bamwe n’Inshuti ze ntacyo yishisha, barimo Abacuruzi, Umugore we w’Inshoreke ndetse n’Umwana we mukuru w’Umukobwa witandukanyije na Nyina Umubyara agakurikira se.”
Byagenze bite ngo mu mezi 4 yose Ntakaziraho yihishe ariko ntafatwe ?
Nyuma yo Kotswa Igitutu n’Itangazamakuru ndetse akumva ko Inzego nyinshi zahagurukiye kumushakisha, Ntakaziraho Daniel yifashishije Umunyamategeko we RUREMESHA Simon Pierre n’Ishumi ye Samuel Iribonetse nawe wari utaragezwa mu Igororero rya Rwamagana, hateguwe Inyandiko y’Ubujurire ku cyaha bahamijwe n’Urukiko, bifashishije Umunyamategeko w’Igororero “Legal Officer” Madame Tumusime, arabangira batangira Ubujurire badafunzwe.

Ntakaziraho Daniel wahamijwe Icyaha cy’Ingebitekerezo ya Jenoside n’Ivangura yamaze amezi 4 yihishahisha ajurira akoresheje Inyandiko mpimbano
Inyandiko Ikinyamakuru Igisabo gifitiye igaragaza ko Ntakaziraho Daniel na Samuel Iribonetse bafungiye mu Igororero rya Rwamgana, ibikubiye muri iyo nyandiko yo kuwa 05/01/2026, Samuel akaba yarayisinyeho na Daniel detse n’Ubuyobozi bw’Igororero.
Ubwo Daniel yamaraga gushyikirizwa Ubwo bujurire n’Umunyamategeko RUREMESHA Simon Pierre, akabwirwa ko bwageze i Nyanza mu rukiko rukuru, yahise yumva ko birangiye ahita ava mu bwihisho asanga Inshoreke ye mu murenge wa Ndego, mu Karere ka Kayonza.
Bivugwa ko yahageze avuga ko afunguwe mu Igororero rya Rwamagana kandi ko yajuririye akaba aje ngo azaburane ari hanze.
Gusa uyu wari umaze amezi yihishahisha ntiyamenye ko yashyizweho Impapuro zimushakisha, ahita afatwa na Polisi na RIB ya Ndego, bamwe mu nshuti ze bagerageza kumurwanaho bitambika Inzego z’Umutekano ariko Amategeko abarusha Imbaraga yerekezwa kuri Station ya RIB ya Kabarondo, aho yakuwe yerekezwa mu Igororero rya Rwamagana yabeshyaga abantu ko arifungiyemo yitwaje za nyandiko mpimbano zasinyiweyo.
Uwavugwaga ko yari afunzwe rero akaba yarashyikirijwe Igororero rya Rwamagana kuri uyu wa 10 Weurwe 2026, bitandukanye nibyo yabwiraga abantu, akaba yarasanzeyo Ishumi ye Samuel Iribonetse wagezeyo kuwa 08 Mutarama 2026 bihabanye n’Inyandiko mpimbano yakoresheje mu bujurire iriho Umukono wo kuwa 05 Mutarama kandi yaratarahafungirwa.

Ubuyobozi bwa RCS bwatangajwe n’Ibyakozwe n’Ubuyobozi bw’Igororero rya Rwamagana bwemeje ko Daniel na Samuel bahafungiye batarahagezwa
Nk’Uko byavuzwe haruguru, kuwa 05 Mutarama 206, Urukiko rukuru Urugereko rwihariye ruburanisha Ibyaha byambukiranya Imipaka ruri i Nyanza, rwakiriye Ubujurire bwa Samuel Iribonetse na Ntakaziraho Daniel, bafungiye mu Igorora rya Rwamagana, basaba gusubirishamo Ingingo zititaweho ubwo bakatirwaga Igifungo cy’Imyaka 5, nyamara kuri iyi tariki Samuel Iribonetse yari atarahagera, Ntakaziraho ari kwihishahisha.
Ikinyamkuru Igisabo ubwo cyamenyaga Amakuru y’Izo nyandiko mpimbano Ntakaziraho ahereyeho acika Ubutabera, akagenda avuga ko afunguriwe mu Igororero rya Rwamagana, akaba ategereje kujya kuburana Ubujurire, ndetse anafite n’Impapuro zabwo akesha Umwunganizi we Me RUREMESHA Simon Pierre, twagiye ku Urwego rushinzwe Igorora RCS.
Nyuma y’uko Umuvugizi wayo CSP Hillary Sengabo avuze ko ari muri konji, ushinzwe Umutekano w’Amagororero mu Rwanda Commissinor KAMGISHA Michael, yabashije kuvugana n’Abakuriye Igororero rya Rwamgana iby’ayo manyanga yakozwe, babura ibisobanuro na bike batanga.
Komiseri Kamugisha Michael wari umaze kwerekwa n’Umunyamakuru Impapuro z’abantu bajuririwe n’Igororeo kandi ritabafunze, yabanje guhamagara Umwanditsi waryo (Greffier), amusaba kumubwira iby’Abagorowa Ntakaziraho Daniel na Samuel Iribonetse bahafungiye, arebye mu Imashini yemeza ko bahafungiye, anavuga ko ibyo baregwa n’Iby’Ubujurire batanze kandi ko bwakiriwe.
Grefiye yasabwe kubazana bakavugana n’uwo muyobozi, cyakora mu gihe cyose yamazeyo, yaje avuga ko abonye Samuel Iribonetse wenyine ko Ntakaziraho abwiwe na Samuel ko yaba afungiye kuri Station ya RIB ya Kabarondo.
Umuyobozi yabajije igihe Samuel yafungiwe, avuga ko yafunzwe kuwa 08 Mutarama 2026.
Amubajije aho Ubujurire bwo kuwa 05 Mutarama 2026 bwaba bwaravuye, Igororero rikabusinyaho kandi nta muntu n’umwe bafunze muri bo yaba Ntakaziraho utarafatwa cyangwa se Iribonetse winjijwe Tariki ya 08 Mutarama, agira ati “Rwose habayeho uburangare no kudashishoza mutubabarire.
Samuel yavuze ko yajuririwe n’Umunyamategeko wabo yandikaho Tariki 05 Mutarama, kugira ngo igihe cyo kujurira kitabarengana natwe turamusinyira, mutubabarire habayeho uburangare no kudashishoza.”
Komiseri Kamugisha, yamubajije niba nk’Abantu bize Amategeko bashobora kugwa mu mutego w’Umuntu ukora Amanyanga, bakabisinyira ndetse bagashyiraho Ikirango cy’Igihugu. Grefiye yabuze icyo asubiza uretse kuvuga ngo Mutubabarire.

Komiseri wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora Michael Kamugisha ntiyiyunvisha uburyo Rwamagana bajuririye abantu badafunze
Umuyobozi yahamagaje Samuel Iribonetse yiyemerera ko yafunzwe kuwa 26 ugushyingo 2025, agezwa mu Igororero rya Rwamagana kuwa 08 Mutarama 2026, bihabanye nay a Nyandiko Mpimbano bifashishije mu bujurire.
Agira ati “ Ninjiye mu Igororero kuwa 08 Mutarama. Cyakora mfashijwe n’Umunyamategeko wacu, ubwo twajuriraga twanditeho Itariki 05 cyane ko twabonaga igihe cyo kujurira, cyari kuba cyarenze. Twabihaye Igororero ribidufashamo byoherezwa Urukiko twajuririye rw’i Nyanza.
Abajijwe uwasinyiye Ntakaziraho Daniel, avugua ko ariwe wamusinyiye mu Urwego rwo kwirengere cyane ko bafatanyije Dosiye imwe.
Umuyobozi yamubajije niba yumva atarakoze icyaha gikomeye cyo guhimbira undi muntu Umukono, ndetse akanabeshyera Igororero yafunzwe kuwa 05 Mutarama 2026 atarahagera, maze kimwe na Grefiye ati “Ndasaba Imbabazi.
Nyuma yo kubura icyo yakora, Umuyobozi ushinzwe Umutekano muri RCS Komiseri Kamugisha, yategetse ko Samuel Iribonetse yinjizwa mu Kasho kihariye, agafungurirwa Dosiye imikurikiranaho Icyaha cy’Inyandiko Mpimpano ndetse ntibazatume abonana na Ntakaziraho Daniel, wari umaze kwinjizwa Igororero ku Isaha ya Saa sita zo kuwa 10 Werurwe 2026.
Avuga kandi ko Ntakaziraho Daniel nawe agomba gukorwaho Iperereza ry’Uburyo yabonye Impapuro Mpimbano z’Ubujurire afite bwo mu Igorero rya Rwamagana, mu gihe yari atarayigeramo.
Muri uko Kutanyurwa kwa Komiseri ushinzwe umutekano muri RCS Kamugisha, yahamagaye n’Umunyamategeko w’Igorero rya Rwamagana “Legal Office”Asimwe Angela, maze nawe yemera ko habayeho uburangare bwo gusinyira Umuntu Ubujurire ku Itariki yari ataragereraho mu Igororero.
Agira ati “ Ni koko twakoze Amakosa, Turayasabira Imbabazi. Cyakora twahamgaye mu rukiko i Nyanza tubasaba ko ubwo bujurire butazahabwa Agaciro n’ubwo bwose bwakiriwe.”
Umuyobozi yasabye uwo munyamategeko guhamagara yo bahujwe ku Umurongo wa telefoni, maze Umwanditsi wo kuri urwo rukiko, asaba ko Igororero rya rya Rwamagana ko ryakwandika rimenyesha Urukiko Amakosa yakozwe, kugira ngo narwo ruzabashe kubona icyo rwaheraho rutesha agaciro iyo nyandiko.
Umuyobozi w’Igororero rya Rwamgana witwa Muvunyi, nawe ubwo yahamagarwaga n’Umuyobozi amubaza impamvu basinyiye Abagororwa badafunze.
avuga ko byabazwa Legal Officer ngo ntacyo abiziho, cyane ko Abanyamategeko b’Igororero, ngo bafite Uburenganzira bwo kohereza Ubujurire butigeze bugera mu Biro by’Umuyobozi w’Igororero.
Ni Amagambo ataranyuze uyu muyobozi Kamugisha, cyane ko atiyumvisha na gato Uburyo Inyandiko yagenda iriho Kashi y’Igororero Umuyobozi waryo atabizi. Avuga ko bagiye kureba ibyo bintu byakorwaho Iperereza mu buryo bwihuse.
Bamwe mubaganiriye n’Ikinyamakuru Igisabo, bavuga ko bitumvikana Uburyo Abayobozi b’Igororero rya Rwamagana basinyira Abantu bakurikiranweho Icyaha cy’Ingengabitekerezo ya Jenoside n’Ivangura, bakemeza ko bafunze badafunze.
Bityo bakavuga ko mu Urwego rwo guca Umuco wo kudahana, Ubuyobozi bwose bw’Igororero rya rwamgana ko bugomba kubiryozwa, bose bakaregwa Icyaha cy’Inyandiko Mpimbano, Gutanga Amakuru Atari yo no gukingira Ikibaba Abanyabyaha.
Bene gutanga Amakuru kandi bavuga ko by’Umwihariko, gukurikirana Ntakaziraho Daniel , Iribonetse Samuel n’Umunyamategeko wabo RUREMESHA Simon Pierre, ko baregwa byihuse ku cyaha cy’Inyandiko Mpimbano, Kutavugisha ukuri no kubeshya no kubeshyera Inzego.
Ubwo Ikinyamakuru Igisabo cyabazaga Me Ruremesha Simon Pierre iby’Impapuro mpimbano yifashishije mu kujuririra Abakiriya be, yemeye ko yabajuririye kandi ko nta tegeko yishe.
Abajijwe icyo yashingiyeho avuga ko Abakiliya be bafunze, bakabeshya Amatariki ku buryo ibyakozwe byose byafatwa nk’Inyandiko mpimbano, yutse inabi Umunyamakuru, avuga ko nta n’Impamvu yo kwisobanura.
Agira ati “ Nta kinyemeza ko uri Umunyamakuru, uzansange mubiro byange.”
Ikibazo cya Ntakaziraho Daniel wari waracitse Ubutabera, cyari kimaze igihe mu nkiko.
Bivugwa ko gutinda gufatwa, byagizwemo uruhare na bamwe mu bantu bakomeye ari na yo mpamvu yabonye Inyandiko mpimbano yitwazaga avuga ko yafunguwe ategereje kuburana.
Abahanga bakavuga ko Ibyaha byakozwe hahimbwa ziriya nyandiko mpimbano uwabigizemo uruhare wese, yaba abafunze n’Umunyamategeko wabo wabibafashijemo ndese n’Ubuyobozi bw’Igororero rya Rwamagana ko bagomba kubiryozwa, kugira ngo niba hari n’andi Magororero yaba akora gutyo azabiboneremo Isomo.
