Abakunzi ba Bombo cyane abana n’Ababyeyi, bakunze kwibaza Inkomoko ya bombo zuje Uburyohe n’Ubuziranenge bagurira mu masoko no muri za Alimentations zitandukanye, nyamara igisubizo cy’ukuri ni uko ari nta handi zikorerwa hatari mu Rwanda bigizwemo uruhare n’Uruganda Bora Sweets rukorera mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Masaka.
Ubuyobozi bw’urwo ruganda bukavuga ko rwashinzwe bagamije ahanini kugeza ku banyarwanda Bombo z’Umwimerere kandi ku giciro cyo hasi ugereranyije n’izaturukaga mu mahanga bakoreshaga.
Ni Uruganda rumaze Imyaka ine rushinzwe n’Abanyarwanda rukaba rufite ubushobozi bwo gutunganya Toni 10 ku umunsi ibitanga Icyizere gihagije cyo kwihaza kuri Bombo mu gihugu cy’u Rwanda, bityo Abana n’ababyeyi ari nabo bakunzi kurusha abandi bakaba barashyizwe Igorora muri rusange.

Aganira n’Itangazamakuru Umuyobozi mukuru wa Bora Sweets Paul SEMANA avuga ko igitekerezo cyo gushinga urwo ruganda cyatewe ahanini n’uburyo babonaga Bombo zituruka hanze zabaga zihenze, bakaba n’ubusanzwe barakoraga Business yo kuzitumiza mu bihugu byo hanze zigacuruzwa mu Rwanda, maze babigiriwemo inama n’umwe mu Bahinde bakoraga mu nganda zazo mu bihugu byo hanze, bategura Umushinga uranoga bityo biyemeza gushinga uruganda rwabo mu Rwanda, bakaba bari gukora neza ku buryo mu gihe gito, hamaze gushingwa inganda ebyiri mu Rwanda kandi zikora ku urwego rutanga Umusaruro wifuzwa mu gihugu hose.
Agira ati” Uru ni Uruganda rumaze gutera imbere mu Rwanda mu gukora Bombo nziza kandi zikunzwe na benshi, bikaba ari Ishema ku gihugu cyacu kubona ibyatumizwaga mu mahanga, bikaza kandi bihenze biri gukorerwa mu Rwanda, bigakorwa n’Abanyarwanda ubwabo, ku uburyo udashobora kubona Itandukaniro, tukaba ahubwo tugeze ku urwego rwo kuba twarusha kure izo twatumuzaga, bitewe ahanini no kugira Abakozi b’Inzobere mu bushakashatsi no guhanga Udushya.”

Bombo zigaragara mu ma Butike na Alimentations zikorerwa muri Bora sweets
Bwana SEMANA, avuga ko bimaze kugaragara neza ko Abanyarwanda bashoboye muri byose, kandi ko icyo bashyize ku Umutima nta kabuza bakigeraho.
Ku rundi ruhande avuga ko ubwo bari bamaze kugirwa Inama zo gushinga Uruganda rwa Bombo, bakareka kunyanyagiza Amadevize bazitumiza hanze, ngo byatanze Umusaruro mu buryo bugaragara cyane ko bakoresha Abakozi barenga 100 benshi bakaba bavuka mu gace bakoreramo ka Masaka, ibyo bikaba byaratumye benshi muri bo baramaze kwiteza imbere mu buryo bugaragara.
Avuga ku birebana n’ibyo bakora, avuga ko bafite amoko atatu ya Bombo atandukanye ariyo : FRUTO PROPS, BORA SWEETS na MILKO.


Abana n’abantu bakuru bakunda Bombo za Made in Rwanda zikorwa na Bora Sweets
Bityo aboneraho gutangariza abari basanzwe babona izo Bombo ku isoko, ko basobanukirwa ko ari Made in Rwanda, atari imvaburayi nk’uko babyibazaga bakurikije uburyohe bwazo, bikaba byerekana Ubushobozi, ubushake n’ubushobozi igihugu cy’u Rwanda gikomeje kugeraho mu Iterambere, guhanga Udushya ndetse no mu Ikoranabuhanga.
Bwana SHEMA, aboneraho gushimira Leta y’u Rwanda by’umwihariko kubera gahunda nziza ya Made in Rwanda yashyizweho, ikaba mu by’ukuri iri gutanga umusaruro mu buryo bugaragara, ibitanga Icyizere ko mu bihe biri imbere, u Rwanda ruzaba ruri ku muvuduko uri ku urwego rwo hejuru, ku buryo ndetse bizaba bitakiri ngombwa gukenera ibyo hanze, urugero rwa hafi rukagaragazwa na Bombo nyarwanda kandi z’Icyitegererezo Uruganda rwabo rutunganya zikunzwe ku isoko.
Ku birebana n’isoko bafite, avuga ko muri rusange bihariye isoko ryo mu Rwanda, cyane ko ntazigituruka mu bihugu byo hanze, bakaba banagemura mu gihugu cy’Abaturanyi cya RDC, gahunda ihari muri kino gihe ikaba iyo kuzakingurira Imiryango n’Ibindi bihugu bibyifuza.
Agaruka ku bigendanye n’abakozi bakoresha, avuga ko abo bakoresha bahabwa ibigenerwa Abakozi bose, birimo Umushahara ushimishije kandi ukazira igihe, bakanateganyirizwa n’ibindi.


Hakorwa Amoko atatu ya Bombo atandukanye
Ni muri urwo rwego asaba Abakozi babo, Gukorana umwete nk’uko babisanganwe kugira ngo Umusaruro w’ibyo bakora ukomeze wiyongere, bityo Abanyarwanda bakomeze kugerwaho na Bombo zihagije uko babyifuza.
Ku birebana n’Ingorane baba bahura nazo mu kazi kabo ka buri munsi, Ubuyobozi buvuga ko muri rusange atari nyinshi, uretse gusa ikibazo cy’Amazi aboneka gake mu gace bakoreramo, bikaba ngombwa ko biyambaza Imodoka zabigenewe zikabavomera, bityo agasaba WASAC n’izindi nzego bireba, kureba uburyo Ingano y’Amazi yoherezwa mu gace kagenewe Inganda mu muregne wa Masaka, kugira ngo akazi bakora karusheho gukorwa neza uko bikwiriye, by’umwihariko Uruganda rwabo, rukaba ruri muzikenera amazi menshi mu kazi kabo ka buri munsi.

Uruganda Sweets Bora, ni uruganda rukora Bombo mu buryo bugezweho rukorera mu mu murenge wa Masaka Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Ni Uruganda Nyarwanda rukomeje kugaragaza Ubudasa n’Umusaruro ugaragara mubyo bakora, cyane ko batunganya Bombo toni 10 ku umusi. Ibyo bikaba byaratumye bitakiri ngombwa gukenera Bombo zikorerwa hanze, bitewe n’uko Made in Rwanda imaze gutera intambwe yo ku urwego rushimwa na benshi.
Sweets Bora rukaba kandi ari n’Uruganda rufata neza abakozi babo, Ubuyobozi bukavuga ko abarenga 100 bakorana narwo, bagenerwa ibihabwa umukozi byose kugira ngo bakore bashishikaye, bityo haboneke Umusaruro nyawo uko bikwiriye.