Home AmakuruIbyo wamenya ku Uruganda rw’Ikawa rwa KIGASALI Coffee Company rukoresha 90% by’Abagore

Ibyo wamenya ku Uruganda rw’Ikawa rwa KIGASALI Coffee Company rukoresha 90% by’Abagore

by Igisabo News
0 comments

Mu gihe Intero ikomeje kuba imwe igira iti “ Mugore urashoboye”, Uruganda rutunganya Umusaruro w’Ikawa igemurwa mu mahanga ikanacuruzwa mu gihugu hagati, Kigasali Coffee Company rukorera mu Karere ka Kicukiro, benshi mubahakora ni Abagore.

 Ubuyobozi bukavuga ko bahisemo kubakoresha ari benshi bitewe ahanini n’uburyo bitanga ku kazi,ntibarambirwe kandi bagatanga Umusaruro mu buryo bugaragara.

Ni Uruganda rw’Icyitegererezo rukorera ibikorwa byarwo mu Murenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, by’umwihariko rukagira Ubushobozi bwo gutunganya Toni 4 ku Isaha  bigizwemo Uruhare n’Abagore nk’uko byavuzwe haruguru.

 Abakoramo bose bishimira ko byabafashije kwiteza imbere mu buryo bugaragara, bagereranyije n’uko bari bameze mbere yo kuhaza, bityo bagashimira Ubuyobozi bw’Uruganda, uburyo bubahembera ku gihe ndetse n’ugize ikibazo mu muryango bakamufasha kugikemura.

Umuyobozi wa Kigasali Coffee Company Ntazinda Ignace, avuga ko nka Kampani ahagarariye nawe ari Umuhinzi wa Kawa muri rusange, cyane ko  bayikurikirana  kuva ikiri mu murima kugeza ubwo isaruwe, igatunganywa ikumishwa, ikagezwa ku Uruganda, kugira ngo imirimo  yose ya ngombwa, bakayiherekeza batyo kugeza ku Umuguzi wa nyuma.

Agira ati “Ikawa mu bisanzwe ni Ikinyobwa kigezweho kandi gikunzwe ku isi yose muri kino gihe,  ibi bigaragazwa n’uburyo nko mu Rwanda, ibyo Umuntu yakwita utubari twayo  “Coffee Shop” zimaze kuba nyinshi mu mijyi itandukanye yo mu gihugu detse no ku mihanda mikuru. Ikawa itera Akanyamuneza kuwayinyoye kandi akagira imbaraga mu mubiri, ntarangwe n’Amavunane, ari nayo mpamvu dushishikariza abantu kuyinywa, cyane ko ari cyo Ikinyobwa  kitagira ingaruka kuwakinyoye.”

Bwana Ignace Ntazinda Umuyobozi mukuru wa Kigasali Coffee Company

Ku bigendanye n’Abakozi avuga ko Uruganda rwabo rufite abakozi bagera kuri 200 biganjemo Igitsinagore kigize 90 % bakaba bakora neza  mu bwitange bwo ku kigero cyo hejuru, cyane nko kujonjora Ikawa hatoranywamo izitari nziza, bikaba bisaba umuhate no kwicara igihe kirekire, ku buryo abagabo basaza babo bitapfa kuborohera.

Ku urundi ruhande, avuga ko Kigasali Coffee Company yahinduye byinshi mu gace bakoreramo, cyane ko abahawe akazi ari benshi byatumye babasha gutunga imiryango yabo mu buryo buboneye, bakishyurira Mutuelle ku gihe, ndetse  n’Umukozi  ubagejejeho ikibazo kihariye yaba afite,  akaba yoroherezwa ku gikemura.

Ku bigendanye n’Umusaruro wa kawa batunganya, avuga ko Imashini zabo zifite bushobozi butunganya Toni 4 mu Isaha, ku buryo ku munsi haboneka izigera kuri 19 ku munsi, iziba zatunganyijwe mu cyumweru zose  hagendewe ku bakiliya bahari, zikaba zijyanwa kuri NAEB kugira ngo zishakirwe ibyangombwa, mbere yo gushyikirizwa Abakiliya bo mu bihugu bitandukanye bazifuza.

Ku bigendanye n’uburyo na none Umusaruro ubageraho ku Uruganda nyirizina Bwana Ntazinda, avuga ko bafite Inganda ntoya zikorera mu duce dutandukanye tw’Igihugu, ari nazo zitunganya Ikawa kuva ikiri Igitumbwe kugeza ubwo yumye ikazanwa ku ruganda rukuru, narwo rugakora ibigendanye no kuyitonoraho Udushishwa ikajonjorwa, ikumutswa neza mbere yo gutunganywa kugira ngo igere ku kigero cyo kunyobwa.

Uruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya Toni 4 ku Isaha

 ikawa ya Kigasali, agashimangira ko  yisangije Uburyohe  bikagaragazwa n’Uburyo ngo bafite Isoko rigari no muri za Alimentations zitandukanye mu gihugu zicuruza Ikawa ikaranze yabo nayo batunganya.

Bwana Ignace Ntazinda, akaba ari Umugabo ukiri muto  uvuga ko yishimira akazi akora, akishimira by’umwihariko gufatanya  n’abandi kubaka igihugu atanga akazi mu buryo bushoboka.

Yishimira ko ibyo bakora bigira uruhare na none mukuzamura agace bakoreramo, Imisoro yubaka igihugu igatangwa uko bikwiriye, by’umwihariko akishimira ko akora ibyo yize cyane ko mu masomo ye yakurikiranye Ubuhinzi “Agronomie”, byatumye mu myaka ya 2004 atangira gukorana n’Amakampani atunganya umusaruro w’Ikawa agendaa menyera, kugeza ubwo muri 2017 atangiye kwikorera, akishimira ko bigenda neza uko bikwiriye, akazakomeza muri uwo Mujyo.

Ku bigendanye n’Ingorane baba bahura nazo, avuga ko ku bigendanye n’Imbere mu gihugu, ntazigaragara, cyane ko Ikigo cya NAEB kibaba hafi kibagira Inama mu buryo buhoraho.

 Ikibazo ngo cyaba gikunze kuvuka, ni mu bihugu byo hanze aho bagemura Umusaruro, bitewe ahanini n’ahagenda havugwa Intambara nk”Uburusiya na Ukraine n’izirikuvuka muri iyi minsi, cyangwa se Ibyorezo nka Cvid 19 yasize yangije byinshi.

Gusa asaba abantu bose gukomeza kunywa Ikawa ari benshi, ndetse agashishikariza Abahinzi kongera imbaraga mu kuyihinga cyane ko ari Igihingwa Ngengabukungu kizanira abaturage Amafaranga kikinjiza n’Amadevize mu gihugu.

Abakorera Kigasali Coffee Company bavuga ko byabafashije  kwiteza imbere hari aho bavuye n’aho bageze

Nk’uko umuyobozi Ntazinda abisobanura,  Umubare munini w’Abakozi ugizwe n’Igitsinagore.

 Hagati muri bo bakaba bishimira ko bagiriwe icyizere, Amatoni n’Amatoni atunganyirizwa mu ruganda, bakaba aribo babigiramo uruhare.

Mutuyimana Colotirida , amaze imyaka 4 akora muri Kigasali.

 Yishimira ko uburyo yaje ameze bitandukanye cyane n’uko amaze gutera imbere, ku uburyo  yabashije kubona Ubukode bw’inzu, abana bakaba biga neza, Ibiribwa n’Amafunguro bikaboneka mu buryo bwo kwishimirwa.

Agira ati “ singiye kubeshya,  Kigasali yacu yadukijije Ubwigunge bamwe muri twe, nti twari tubayeho neza nta cyizere cy’ubuzima n’imibereho dufite none dore turakeye. Dufata ifaranga buri gihe kandi rikazira igihe tukabasha kwikenura no kwifasha muri byinshi.

Ashishikariza abagore bagenzi be n’urubyiruko muri rusange, kutazagira icyo bitwaza bavuga ko babuze akazi, mu gihe  Kigasali yuguruye amarembo kuri buri wese.  bityo ashimira Ubuyobozi bwabo, uburyo bubitaho kandi bukabahembera igihe.

Ibyo Colotirida avuga, abihuriyeho na mugenzi we Mukamuhoza Adeline uvuga ko  yatangiye gukora muri 2023 ntacyo afite.

Mutuyimana Colotirida yishimira ko Uruganda rwamufashije kwiteza imbere

Ashima cyane Leta y’u Rwanda yahaye Agaciro  Umugore bakabona akazi uko babyifuza, by’umwihariko Kigasali bakorera ikaba yarabafashije kubona Ubushobozi bwo kugera ku byo bifuza.

Kimwe n’ababiri babanza, Mujawamariya Clemence nawe avuga ko atabona uko ashima Kigasali,  Uruganda rumaze kubageza ku Iterambere muri Masaka, bakaba bamaze kuba abazungu.

Agira ati”ku bindeba ubu mfite amagare abiri mu muhanda, nkagira Amatungo menshi maze kugeza mu cyaro murugo bandagiriye, kubona ubukode bikaba bitakingora nka mbere ntaraza mu kazi, ndetse gahunda mfite ikaba ari iy’uko mu minsi iri imbere nzaba mfite iyanjye.

Mujawamariya Clemence afite Amagare 4 mu muhanda n’Amatungo abikesheje Kigasali yamuhaye akazi

Abaganiriye n’Itangazamakuru bashishikariza bagenzi babo, gukura Amaboko mu mifuka bagakangukira umurimo, cyane ko nk’Abagore cyangwa abakobwa, iyo badakoze bahura kenshi n’Ibishuko by’ababashora mu ngeso mbi babashukisha ifaranga, mu gihe baba bafite imbaraga zo gukorera ayabo.

Kigasali Coffee Company ni Uruganda rumaze kugaragaza Ubudasa mu Rwanda bitewe ahanini no kugira ikawa iryoshye kandi ikunzwe ku isoko nk’uko Ubuyobozi  bubisobanura, rukaba ruhereye i Masaka-Kigasa mu Karere ka Kicukiro.

Ni uruganda rwatangiye Ibikorwa byarwo muri 2017, rufite ubushobozi bwo gutunganya Toni 19 ku umunsi, rukaba rukoresha abasaga 200 biganjemo abagore bangana na 90%.

Ikawa ikaranze ya Kigasali Coffee Company igurishwa muri za Alimentation zitandukanye mu Rwanda

Abakora muri uru Uruganda bavuga ko ari Uruganda rwaje rukenewe, cyane ko rwabafashije kwiteza imbere muri byinshi, birimo Kubona Amacumbi, Kujyana Abana ku Ishuri, Kwishyurira Ubwisungane mu kwivuza ku gihe n’ibindi.

Umusaruro utunganywa neza mbere yo kujyanwa kuri NAEB

Urganda rwateje Imbere Abagore 90% babonye Akazi babasha kwiteza imbere

ANDI MAFOTO

You may also like

Leave a Comment