Home AmakuruUmwanditsi  HATEGEKIMANA Richard ashyize hanze Igitabo kigaragaza Ubudasa bw’Ingabo z’u Rwanda “RDF”

Umwanditsi  HATEGEKIMANA Richard ashyize hanze Igitabo kigaragaza Ubudasa bw’Ingabo z’u Rwanda “RDF”

by Igisabo News
0 comments

Nk’uko asanzwe abigenza buri mwaka, Hategekimana Richard Umwanditsi akaba n’Umuyobozi w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, yashyize hanze igitabo yise Ubudasa bw’Ingabo z’u Rwanda RDF nyuma y’ibindi byinshi amaze igihe atangaza byiganjemo ibivuga ubutwari bwa Perezida Paul Kagame.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 27 Gashyantare 2026 cyari kitabiriwe n’Abanyacyubahiro batandukanye by’Umwihariko abakora Umwuga w’Ubwanditsi bagenzi be.

Hategekimana Richard, Ashimira abaje kumushyigikira mu gikorwa cyo gutangaza Igitabo.

 Avuga ko mu by’ukuri  ntawe utashimira Ingabo z’u Rwanda ngo azivuge ibigwi, bitewe ahanini n’Uburyo zirangwa n’ubudasa, haba mu miyoborere y’Igihugu, Ubutabera, Ubukungu ndetse no mu Iterambere ry’Imibrereho y’Abanyarwanda muri rusange.

Agira ati “ Njya kugira igitekerezo cyo gukunda Ingabo z’u Rwanda nari muto cyane, ariko nza kurushaho kuzikunda ubwo twitabiraga ingando dusoje Amashuri yisumbuye muri 2005, nkaba uyobora abandi mucyo bita Paratuni. Kuba Umuyobozi nabikoze neza kandi twigishwaga n’Ingabo z’u Rwanda, maze nkabona uburyo zirangwa na Discipline, nanjye nkifuza kuzaba nkazo, cyakora ntibyankudiye ko ninjira murizo, cyane ko nahise nkomeza muri Kaminuza, n’ubwo bwose bitambujije gukomeza  kuvuga Ubudasa bwa RDF, bitewe ahanini n’uko  ibyo bakora byose by’Intangarugero babikura ku Umugaba mukuru w’Ikirenga, Intore izirusha Intambwe Paul kagame.

Mu bikubiye muri iki gitabo ke, agaruka ku bibi Abakoloni bakoreye Afurika n’u Rwanda arurimo,Avuga ko iyo abyandika, aba agamije kwerekana ko kugeza ubu Ingabo z’u Rwanda zihagaze neza mu kurinda Umutekano w’Abaturage, ko Agasuzuguro Abakoloni bagaragaje biha kuyobora u Rwanda n’Afurika, badateze kuzongera kubigeraho ukundi, cyane ko nk’u Rwanda rufite Ingabo zirangwa n’Ubudasa, zikaba zarigishijwe ubuhanga butandukanye, ndetse bubaka  Amateka mashya aranga Ingabo z’u Rwanda, Ingabo avuga ko ari Umutamenwa.

Ku rundi ruhande, Richard avuga ko kuba Igitabo Ubudasa bw’Ingabo z’u Rwanda kigaragara mu rurimi rw’ICyongereza, ko nta mbogamizi byagombye gutera, cyane ko ntawe uyobewe ko 99% by’Abanyarwanda bose bakunda Ingabo z’u Rwanda.

 Bityo kugira ngo n’Abanyamahanga bamenye kandi basobanukirwe igituma uwo mubare w’abanyarwanda bose ukunda ingabo zabo, nabo basobanukirwe, bizere Ingabo z’igihugu ndetse nibinaba ngombwa ngo bafatire urugero kuri RDF irangwa n’Ubudasa.

Avuga ko Umwihariko w’Ingabo z’u Rwanda nta handi wazisanga muri Afurika, atanga urugero ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yateguwe n’Abanyarwanda, ikorwa n’abanyarwanda, cyakora iza guhagarikwa n’abanyarwanda aribo bahoze ari RPA, baje guhinduka RDF ikomeje gufatanya n’Abanyarwanda bose kubaka igihugu. Bityo asaba abazasoma igitabo cye “Ubudasa bw’Ingabo z’u Rwanda RDF kuzagikunda, kandi ko bakagikundisha abandi barushaho kunyurwa n’Ibikorwa byiza bikomeeje kuranga Ingabo za RDF  birimo kubanira neza abaturage, kubacungira umutekano no kujya kurengera abari mu kaga mu bihugu bitandukanye byo ku isi.

Igitabo kivuga Ubudasa bw’Ingabo z’u Rwanda RDF

Umuyobozi Mukuru wa Panafrican Mouvement ishami ry’u Rwanda wungirije , Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda Hategekimana ayoboye anabereye Umunyamuryango Epimaque Twagirimana, ashimira cyane  Hategekimana Richard ukomeje kugaragaza ubuhanga ntagereranwa mu kugeza ku banyarwanda ibitabo bitandukanye, ndetse agakundisha n’abandi Umuco wo kwandika no gusoma.

Agira ati “ nk’Abapanafurican, bizarushaho kuba byiza twanditse amateka yacu ntidushishikazwe no kumenya ay’abandi dusize ay’iwacu abumbatiye umuco wacu uduhuza.

Intego ya Panafrican, ni ugufasha abenegihugu, kunyurwa n’ibyabo bakabibyaza umusaruro mu bihe byose, badategereje akimuhana kaza imvura ihise, bityo bakigirira icyizere kandi bakanyurwa n’uko ari Abanyafurika cyangwa se abanyarwanda muri rusange.”

Avuga ko bizashimisha kurushaho umunsi abantu benshi bafashe ikaramu bakandika nka Hategikimana, bakagaragaza ibyiza bitatse u rwanda, bakarukundisha amahanga n’abarugenda, bagakunda Abayobozi babo n’Ingabo zabo, bityo akizera adashidikanya ko ibizavamo bizatanga umusaruro ushimishije.

Epimaque Twagirimana, Uyobora PanaAfrican Mouvement ashima abanditsi nka Hategekimana bakomeje kwimakaza umuco w’Afurika

Bityo Abanditsi bagakomeza kwiyongera bagendeye ku urugero rwa bakuru babo bakomeje kuba Intangarugero mu kwandika ibyiza by’u Rwanda n’Ingabo zarwo nka Hategekimana umaze kubigira umwuga mu buryo ntagereranywa.

Uwari uhagarariye Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi REB, adaciye kure ku byavuzwe n’Umuyobozi wa Panafrican Mouvement ishami ry’u Rwanda, avuga ko Leta y’u Rwanda ishyize imbere uburezi  bufite Intego, ari nayo mpamvu mu masomo abantu bahabwa banashishikarizwa kumenya kwandika no gukunda umuco wo gusoma kugira ngo biyungure ubwenge n’ubumenyi ku gipimo gishimishije.

Ashima Hategekimana ukomeje kwandika ibitabo bitandukanye bivuga ku mateka y’abanyarwanda,  n’Abayobozi babo, bityo ahamagarira ababifitiye Impano n’ubushobozi kumureberaho bakagaragaza ibibarimo, bagamije ahanini gutanga umuganda wabo, ku rubyiruko kugira ngo rubafatireho urugero nyarwo rwo kwandika no gusoma ari nabyo bibafungurira ubumenyi bafite bugakura, bukera imbuto zisakara ku basoma ibyo basakaza cyangwa se batangaza mu bitabo byabo.

Mu biganiro bitandukanye biganisha ku ubwanditsi no kugira umuco wo gusoma, Rwiyemezamirimo,akaba n’umwanditsi w’itabo SINA Gerard uzwi nka Nyirangarama, ashima umwanditsi mugenzi we Hategekimana Richard ukomeje guhesha ishema u Rwanda mu ruhando rw’amahanga kuko aruvuga uko ruri, akavuga abayobozi barwo uko bari ndetse akanasaba n’abanyamahanga cyane cyane abanyafurika gufatira urugero ku u Rwanda n’abayobozi barwo.

Ku bimureba, avuga ko yasanze gukora ibintu byiza kandi bishimwa nabose, ibyiza biboneka kuri Nyiragarama ariko ntugire aho uzasiga ubyanditse kugira ngo bizabere abariho n’abazavuka urugero , ko byaba Atari byiza ari nayo mpamvu yafashe ikaramu akandika igitabo gikubiyemo ibikorerwa kuri Nyirangarama, igitabo cyanditse mu ndimi zikoreshwa kandi zikunzwe na benshi arizo Ikinyarwanda, igifaransa, Icyongereza n’Igiswahire.

Agira ati ‘ reka dushimire  mugenzi wacu tumwifuriza gukomeza urugendo akomeje rwo kugaragaza u Rwanda n’abayobozi barwo by’umwihariko Ubudasa bw’Ingabo zacu zirangwa n’ibikorwa bigamije kubungabunga Umuturage.

Kubitureba kuri Nyirangarama kubera umutekano ntagereranwa  w’igihugu cyacu dukesha ingabo z’u Rwanda RDFdushishikariza ababishoboye kutarenga kwa Nyirangarama igihe cyose baba bafite Ingedo zica aho dukorera.Twahisemo ku bakorera ibinyobwa n’ibiribwa bifie amazina yo mu rurimi rw’Ikinyarwanda nk’Akandi, Akarusho, Agahebuje n’andi mazina agaragaza gukomera ku umuco wacu. Kimwe na Hategekimana tuzakomeza kwandika ku byiza byose biboneka mu Rwanda tunashishikariza abandi kwandika no gusoma kuko iyo udasomye kumenya ibiriho n’ibivugwa bikubera Imbogamizi.”

Umushoramari akaba n’Umwanditsi w’ibitabo Sina Gerard

Umushyitsi mukuru Inararibonye akaba Inkotanyi y’amarere, Rutaremara uzi neza ivuka rya RDF kugeza uyu munsi, kimwe n’abandi ashimira Hategekimana witangiye kuvuga no gusakaza ibyiza by’Ingabo z’Inkotanyi zaje guhinduka RDF, hagamijwe ahanini gukomeza kwimakaza umuco wo gukunda no kubaka igihugu.

Agira ati “ Ujya gutangira kwandika benshi ntibumvaga icyo ugamije, byatumaga batakira  kimwe inyandiko zivuga ubutwari bw’Ingabo z’Inkotanyi zabohoye igihugu zikaza kuba RDF. Buhoro buhoro cyakora bose babonye  uburyo uvuga iby’ukuri. Turashima ibitabo ukomeje gusohora kandi ugafasha n’abandi kugira ubuhanga nk’ubwawe.

Benshi ubundi hari abibaza nkuko wabigaragaje impamvu igisirikari cy’u Rwanda kirangwa no kugira gahunda, inyigisho zabo zikaba ku umurongo, nyamara mu mashuri asanzwe bakaba bakigira imbogamizi mu masomo bahabwa.

Twebwe ingabo zacu ni iz’abanyarwanda, byongeye kandi zigishijwe ibyo mu Rwanda.

Kuba rero mu mashuri asanzwe bikigorana ntibitangaje, cyane kuko bakigendera ku mateka yanditswe n’Abazungu. Twebwe  igisirikari cyashinzwe n’abanyarwanda bo muri iki gihe,  kandi gikomeje kurangwa n’ubudasa nk’uko Richard abidusangiza.

Inararibonye Tito Rutaremara amurikirwa igitabo kivuga ubudasa bw’Ingabo z’u Rwanda

Bwana Hategekimana Richard wamuritse Igitabo “Ubudasa bw’Ingabo z’u Rwanda cyakunzwe kandi na benshi.

Ni Impuguke mu kwandika ku mateka  y’u Rwanda kandi akagira uruhare mu gukwirakwiza umuco wo kumenya kwandika no gusoma hategurwa amarushanwa atandukanye, kugira ngo mu minsi itaha, u Rwanda ruzarangwe no kugira abahanga  b’Abanditsi.

Mu bitabiriye igikowa cyo kumurika igitabo cye, Ubudasa bw’Ingabo z’u Rwanda RDF, harimo n’abahagarariye abandi muri za Kaminuza n’Amashuri makuru nka Kaminuza yigenga ya Kigali ULK, East African Universty, IPRC Karongi n’abandi intego ni ukugera ikirenge mu cya mukuru wabo Hategekimana Richard bandika ku mateka anyuranye yaranze u Rwanda na Afurika muri rusange.

ANDI MAFOTO AGARAGAZA IGIKORWA CYO KUMURIKA IKI GITABO

You may also like

Leave a Comment