Home AmakuruUmwanditsi Hategekimana aramurika igitabo kigaragaza Ubudasa bw’Ingabo z’u Rwanda -RDF “

Umwanditsi Hategekimana aramurika igitabo kigaragaza Ubudasa bw’Ingabo z’u Rwanda -RDF “

by Igisabo News
0 comments

HATEGEKIMANA Richard usanzwe ari umwanditsi w’ibitabo bitandukanye harimo ibyitwa:”Intwari Mpinduramatwara Paul KAGAME, Urubyiruko Dufitanye Igihango, KAGAME Paul Imbarutso y’Ubudasa bw’u Rwanda, Afurika dushaka n’ibindi birenga 20 amaze kwandika,

Ibi bitabo bikaba uyu munsi birimo bikoreshwa mu mashuri yose yo mu Rwanda nyuma yo gusuzumwa no kwemezwa n’inzego z’uburezi,Bwana Hategekimana Richard umaze guhabwa imidari n’ibikombe bimushimira Ishyaka ndetse n’uruhare ntagereranywa mu kwandikira u Rwanda,

Ku itariki 27 Gashyantare 2026 muri KIGALI CONVENTION CENTER azahamurikira igitabo kigaragaza Ubudasa bw’Ingabo z’u Rwanda RDF.Hategekimana Richard avuga ko Ingabo z’u Rwanda zifite ubudasa haba mu miyoborere y’Igihugu, Ubutabera, Ubukungu ndetse no mu iterambere ry’Imibereho y’Abanyarwanda.

Hategekimana avuga ko igitabo cye gifite Paji zirenga 350 kikaba ari igitabo kizafasha buri wese kurushaho kumenya ubudasa bw’Ingabo z’u Rwanda RDF.Hategekimana Richard ahamya ko kwandika ibitabo biri mu murongo wo kubika amateka kugirango hatagira uzaza akagoreka amateka y’ingabo z’u Rwanda RDF.Hategekimana Richard avuga ko uwo munsi Mukuru wo kumurika igitabo ko uzitabirwa n’abashyitsi baturutse mu byiciro byose haba Abikorera, Inzego za Leta, Imiryango Itari iya Leta, Amadini n’abandi.

You may also like

Leave a Comment