Home AmakuruTour du Rwanda itangijwe ku mugaragaro Abafatanyabikorwa bayo barimo INGUFU GINN LTD bamurikiwe Abanyarwanda

Tour du Rwanda itangijwe ku mugaragaro Abafatanyabikorwa bayo barimo INGUFU GINN LTD bamurikiwe Abanyarwanda

by admin
0 comments

Ku Umugoroba wo kuri uyu wa 21 Gashyantare 2026 nibwo hatangijwe ku mugaragaro Tour du Rwanda isiganwa mpuzamahanga rigiye kumara iminsi 8 ryatewe Inkunga n’Abafatanyabikorwa batandukanye barimo INGUFU GIN Ltd aho Umuyobozi wayo Samuel Ntihanabayo uzwi nka KAZUNGU avuga ko yishimiye kuba mu bantu bazatuma Isiganwa rigenda neza bityonashimira FERWACY uburyo yateguye neza iki gikorwa.

Isiganwa mpuzamahanga rizwi nka Tour du Rwanda ribaye ku nshuro ya 18 rihuza ibuhugu bitandukanye byo ku isi
Mu kiganiro n’Abanyamakuru, bamwe mubazitabira Isiganwa barimo n’abagize ikipe y’u Rwanda ndetse n’ Abanyarwanda bakinira mu bihugu bitandukanye byo ku is bavuze ko Intego nta yindi bitari uguheshya Ishema bazamura Ibendera ry’u Rwanda ku umunsi wanyuma w’Irushanwa.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda….avuga ko bamaze igihe bitegura ku uburyo abagize Ekipe y’igihugu yahawe Impanuro n’uburyo buhagije bwabafasha gutahana Intsinzi.
Agira ati “dutangiye neza Tours du Rwanda. Abakinnyi bacu bateguwe mu buryo buhagije Kandi nabo nk’uko bayitanharije bafite Intego yo kuzahatana mu buryo bushoboka bwose bagamije guhesha Ishema u Rwanda.”

Nyuma y’uko amakipe yo mu bihugu bitandukanye azahatana yiyeretse abaje mu hikorwa cyo gutangiza Igikorwa cya Tour du Rwanda abaterankunga cyangwa Abafatanyabikorwa b”Irushanwa nibo bari batahiwe.

Umuyobozi Mukuru wa INGUFU GIN LTD umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye birushanwa yavuze ko ashimira FERWACY yemeye ko bafatanya bityo nk’uruganda rukora Ibinyobwa bikunzwe n’ Abanyarwanda benshi bakaba batewe Ishema no kuzaba bari kumwe n’Abanyarwanda bose n’Abanyamahanga muri iki gihe ariko Kandi bikaba atari ubwa mbere kuko no mu yindi myaka bakomeje kuba Abafatanyabikorwa beza bityo asaba abantu kwitabira Tours du Rwanda 2026 binywera Ibinyobwa by’Uruganda INGUFU GIN LTD.

Agira ati ” Twaje kwifatanya na Tour du Rwanda nk’uko dusanzwe tubikora. Turashimira Ubuyobozi bwa FERWACY bwahisemo ko Uruganda duhagarariye rugira uruhare rugaragara muri iri rushanwa natwe tubijeje kuzakomeza kugiramo uruhare rugaragara kuko Irushanwa n”ubwo Ari mpuzamahanga ariko ritegurwa natwe Abanyarwanda ari nayo mpamvu INGUFU GIN LTD tuba twaje kubishyigikira kandi tubijeje ko bizakomeza no mu bihe biri bitaha”.

Avuga ko INGUFU GIN LTD ari uruganda rukunzwe n’abanyarwanda bitewe ahanini no gukora Ibinyobwa byiza Kandi byuje Ubuziranenge Ari nayo mpamvu asaba abantu bose kuzitabira gukurikiirana Tours du Rwanda bisomera ku binyobwa bya INGUFU GIN LTD Ari benshi gusa abatagejeje ku.myaka 18 bakaba batabyemerewe.

Uruganda INGUFU GIN LTD ruri mu bafatanyabikorwa b’Ibabanze ba Tours du Rwanda ni rumwe mu nganda za Made in Rwanda zikunzwe Kandi zikora neza mu Rwanda bitewe ahanini n’uburyo rwashinzwe ruje guca Inzoga zicaga abantu kubera kutagira Ubuziranenge.

Ni uruganda rukora Inzoga z’amoko atandukanye yuje Ubuziranenge ari nayo mpamvu Umuyobozi Mukuru akaba n”uwashinze INGUFU GIN LTD Bwana Samuel Ntihanabayo bita Kazungu asaba abanyarwanda Bose kwitabira Tour du Rwanda binywera ibinyobwa bya INGUFU GIN LTD.

Amakipe 16 ni yo yerekaniwe mu birori bitangiza Tour du Rwanda 2026, byabereye muri Kigali Convention Centre, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu. Muri rusange, iri rushanwa rizenguruka Igihugu ku magare rizakinwa n’amakipe 17, arimo na ‘African Mixed Team’ igizwe n’abakinnyi bo mu bihugu bya Côte d’Ivoire, Mali, Burkina Faso na Uganda, na yo yageze i Kigali. Tour du Rwanda izatangira ku Cyumweru, tariki ya 22 Gashyantare, isozwe tariki ya 1 Werurwe 2026.

You may also like

Leave a Comment