Home UncategorizedCol. Sumanyi yarahiriye kuzuza yarahiriye kuba Umushinjacyaha Mukuru wa Girikare

Col. Sumanyi yarahiriye kuzuza yarahiriye kuba Umushinjacyaha Mukuru wa Girikare

by Igisabo News
0 comments

Col Charles Sumanyi uherutse kugirwa Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare yarahiriye kuzuza inshingano ze nk’uko ziteganywa n’amategeko ya Repubulika y’u RwandaIndahiro ya Col. Sumanyi yakiriwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, mu biro bye ku Kimihurura.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe yasabye Col Sumanyi kuzarangwa n’ubunyangamugayo, yirinda gukoresha ububasha yahawe mu nyungu ze bwite.

Yashimangiye akamaro ko gukora akazi ashishikaye, mu buryo bunoze kandi bwihuse, anashyira imbere itangwa rya serivisi nziza mu gihe asohoza inshingano ze za buri munsi.

Uyu muhango witabiriwe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda; Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja; ndetse n’Umushinjacyaha Mukuru, Angelique Habyarimana.

You may also like

Leave a Comment