Home AmakuruByinshi wamenya ku Iterambere ryihuse riri mu murenge wa Masaka

Byinshi wamenya ku Iterambere ryihuse riri mu murenge wa Masaka

by admin
0 comments

Kimwe n’Indi mirenge yo mu Mujyi wa Kigali, uwa Masaka ukomeje gukwizamo ibikorwa bitandukanye by’Iterambere ku buryo bitakorohera kubisobanurira uwaba ahaheruka mu myaka 10 ishize.

Ni ibikorwa by’Iterambere ryihuse bimaze kugerwaho mu Murenge wa Masaka haba ku bigendanye n’Inganda, Amashuri, Amavuriro n’Ibitaro, Ubuhinzi n’Ibindi byinshi abatuye uwo murenge bishimira, bavuga ko mu minsi mike Masaka yahoze ari Umurenge w’Icyaro, hari myinshi iraza kunyuraho n’ubwo bwose yaba imaze igihe yihariye iterambere  cyane iyo mu mu mujyi rwagati.

Mu Kiganiro kigufi Ikinyamakuru Igisabo cyagiranye n’umwe mu baturage bishimira Iterambere ry’Umurenge wa Masaka wasabye ko atatangazwa Amazina ye, avuga ko byagora buri wese, waba uheruka I Masaka mu myaka 10 ishize, kumenya neza ko ariho ageze, cyane ko ahahoze ngo Intoki nazo zari zitagitanga Umusaruro ufatika, hakaba hasigaye hari kubarizwa Inganda za Rutura n’Ibigo by’ubucuruzi Mpuzamahanga nka DUBAI PORT, yakira ibicuruzwa biva I Mahanga n’Urujya n’uruza rw’Imodoka zigurishwa, Izinjiza Imizigo mu gihugu n’ibindi.

Agira ati” biragaragara ko u Rwanda rukomeje gutera imbere kandi ko ruri kwihuta kurusaho. Urugero natanga ni Umurenge wacu, aho dufite nka Dubai Port, Igikorwaremezo mpuzamahanga cyakira Ibiva n’ibijya mu mahanga, bityo Ubucuruzi Mpuzamahanga bwinjiriza igihugu iritubutse bukabarizwa mu murenge wacu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka Alfred Nduwayezu

Uretse ibyo kandi, navuga  nk’Ibitaro by’icyitegererezo bihari by’Umwihariko CHUK, ikaba nayo mu minsi mike iraba yimukiye I Masaka, ubwo kandi ni nako n’Inganda z’ibiribwa n’Ibinyobwa bya Made in Rwanda  zimaze nazo kuba nyinshi. Ibyo byose bikaba bitanga akazi ku banyarwanda b’Ingeri zitandukanye by’Umwihariko Urubyiruko n’Abagore.

Uyu muturage ujijutse kandi unasobanukiwe na byinshi, ashimangira ko ikizakubwira ko Umurenge cyangwa Akarere biri gutera imbere,  uzabibwirwa n’Uburyo Abashoramari baba bacicikana, bagura Ibibanza kugira ngo bashyireho ibikorwa byabo mu buryo bwisanzuye. Bityo anagaruka ku Isoko rya Kijyambere “KABUGA MODERN MARKET  rigiye kubakwa mu Mujyi wa Kabuga ahazwi nko mu Gahoromani

Kubigendanye n’iri soko rya kijyambere mu murenge wa Masaka, Umuyobozi ushinzwe Tekinike akaba n’umuvugizi wa LUSA INVESTMENT igiye kuryubaka ikazanaricunga Ir Fred Mugisha, avuga ko ari Isoko rigendAnye n’Igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali kifuzwa, rikazubakwa  ku Ubuso bungana na Hegitari, ariko ahazakorerwa hakazaba hangana na Metero kare ibihumbi 30  rigeretse gatatu.

Agira ati “ Iri ni soko rizaba rigezweho ku uburyo rizakorerwamo n’abantu benshi rikazagabanya akajagari kabonekaga aho ryari risanzwe.

 Muri make ni Isoko rije ari n’igisubizo cy’isuku y’Umujyi, tukizera tudashidikanya ko abantu bazarigana ari benshi, cyane ko ahakorerwa hazaba ari hagari hisanzuye, Ubwubatsi bukazakorwa mu gihe cy’Imyaka 3 rikuzura ritwaye Miliyari zigera ku 10 z’Amafaranga y’u Rwanda.

“Ikiganiro kirambuye twagiranye n’uyu muyobozi muri LUSA Investiment mukazakigezwaho mu nkuru itaha.”

Ubwo ikinyamakuru Igisabo cyaganiraga n’abishimiye Iterambere ryihuse riri mu Murenge wa Masaka, umwe mu bayobozi muri uwo murenge wabikurikiraniye hafi, ariko nawe utifuje gutangarizwa amazina ye,  yavuze ko muri make Umurenge wa Masaka ari Paradizo nshya y’Umujyi wa Kigali, bitewe ahanini n’Ibikorwa by’Ingirakamaro bimaze kuhashyirwa mu gihe gito maze abona umwanya wo kubirambura agira,

Ati “Ushatse kurondora iterambere ry’Umurenge wa Masaka byaguhenda kuko ari byinshi.

Twavuga kiriya kigo mpuzamahanga cya Dubai Port,Ibitaro bishya bya CHUK, Ikigo cya IRCAD gikorerwamo ubushakashatsi ku ndwara ya Kanseri, cyatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul kagame.

IRCAD AFRICA ubwo yafungurwaga ku Umugaragaro na Perezida Paul Kagame

 Hari Isoko rya Kijyambere rigiye kubakwa mu Gahoromani, aho hose ni muri Masaka, hari kandi Umudugudu wa Zigama CSS, Umudugudu w’Abanyamerika, Uruganda rw’Ikawa rugezweho, Uruganda rw’Amatafari ya kijyambere, Inganda za kawunga, Imidugudu y’Ikitegererezo n’Ibindi byinshi bikomeje kwiyongera umunsi ku wundi mu murenge wacu wa Masaka.

Kuri ibi bikorwa by’Iterambere bikomeje kugerwaho, Ubuyobozi bw’Umurenge,  buvuga ko bigerwaho ku Ubufatanye hamwe n’abafatanyabikorwa bakomeje gushora Imari muri Masaka ari benshi, nyuma yo kubona ko ari Umurenge uri gutera imbere mu buryo bugaragara.

Urundi rugero batanga rukaba urw’Umushoramari ugiye kubaka Parking igezweho hafi ya Dubai Port, Parking izaba ifite ubushobozi bwo kwakira Amakamyo 1000 apakiye imizigo n’adapakiye mu buryo bwisanzuye.

Uretse kandi ibi byavuzwe haruguru, Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko  mu burezi hari ibigo by’Amashuri Abanza, Ayisumbuye byubatse mu buryo bugezweho, bikaba bifite abana biga neza bagatsinda, ndetse hakaba  na Kaminuza East Afican.

Ku urundi ruhande, Ubuyobozi buvuga ko  ko n’Ubuhinzi n’Ubworozi bya Kijyambere bitasigaye inyuma, cyane  ko abahinzi babigize umwuga babyaza Umusaruro ibyo bahinga, n’aborozi nabo bagaharanira kororera mu biraro bya Kijyambere.

Umurenge wa Masaka ni umwe mu mirenge 35 igize Umujyi wa Kigali, by’Umwihariko Akarere Kicukiro uherereyemo.

Ni umurenge uhana imbibi n’indi mirenge nka Nyarugunga yo mu karere ka Kicukiro, Rusororo mu Karere ka Gasabo, uwa Mwogo mu Karere ka Bugesera ndetse na Nyakariro na Muyumbu zo mu Karere ka Rwamagana.

Mu bikorwa by’Iterambere byishimirwa n’Abaturage, Abayobozi, Abatuye n’Abagenda m’Umurenge wa Masaka, binashimangirwa n’Ibanga ryihariye Ubuyobozi buvuga ko nta handi wasanga icyo bise “POST UMUJYANAMA W’UBUZIMA”.

Ni Posts zifasha Abaturage kubona aho bivuriza mu mudugudu iwabo mu buryo bwa hafi.

Ni Igikorwa cy’Iterambere cyagezweho n’Umurenge hamwe n’Abafatanyabikorwa, izo Postes zikaba ziboneka mu Mudugudu wa CYANKONGI na GICACA.

Ibikorwa by’Iterambere Kandi by’Indashyikirwa biriyongera Umunsi ku wundi mu murenge wa Masaka

Isoko rya KABUGA MODERN MARKET rigiye kubakwa mu Gahoromani I Kabuga

Ibikorwa by’Iterambere Kandi by’Indashyikirwa biriyongera Umunsi ku wundi mu murenge wa Masaka

DUBAI Port Rwanda ihuza abavuye mu bihugu bitandukanye nayo iri mu murenge wa Masaka

You may also like

Leave a Comment