Mu rwego rwo gukomeza gushimangira no guteza imbere ibikorwa by’inganda zigamije guteza imbere Ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) no kugira abahanga bazobereye kuzikoramo, UFACO Garments Ltd yashyize ku isoko ry’umurimo mu Rwanda, abagera kuri 80 bari bamaze igice cy’umwaka biga gukora imyenda mu buryo bugezweho.
Ni igikorwa cyabereye ku kicaro cy’Uruganda i Masoro kuri uyu wa 04 Gashyantare 2026 hashimwa ibikorwa by’indashyikirwa UFACO Garments Ltd imaze kugeraho mu myaka mike.
Uyu muhango ukaba witabiriwe n’abashyitsi batandukanye barimo Bwana François Kanimba watangije Made in Rwanda, ubwo yari Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi mu bihe bishize.
Mu myaka hafi 8 UFACO Garments Ltd imaze ishinzwe ikora ibikorwa byinshi birimo gukora imyenda myiza kandi ikomeye igurishirizwa ku Isoko ry’u Rwanda no mu mahanga.
By’umwihariko ikaba inakoresha benshi mu bo yagiye yigisha, hibandwa cyane ku rubyiruko rwagiye rucikishiriza amashuri n’abadafite akazi, kugira ngo nabo bigaruremo icyizere cyo kugira ubuzima bwiza.

Umuyobozi mukuru wa UFACO Garments Ltd, Jean Isaac Ndayisenga, avuga ko bishimiye kuba bashyize ku isoko ry’umurimo abasore n’inkumi 80 bize mu buryo buhagije ndetse bagasobanukirwa ibyo bize bigendanye no gukora imyenda mu nganda, ashima buri wese wabigizemo uruhare baba abafatanyabikorwa, abanyamigabane na Leta muri rusange, cyane ko ari nayo ibagira inama kenshi ku byakorwa , kugira ngo ibikorwa byose bisohoke binogeye abanyarwanda ndetse no mu mahanga ahoherezwa Toni nyinshi buri mwaka z’Imyenda ya Made in Rwanda.
Agira ati “ Dusohoye urubyiruko rugera kuri 80, bakaba barize mu buryo buhagije bwo gukora imyenda bya gihanga , bityo tugahamya tudashidikanya ku mpamba y’amasomo n’imyitozo ihagije bakuye hano, ari nako tubashishikariza kuzarangwa no gukora neza ibyo bigishijwe, mu gihe cyose bazaba bakora akazi ko mu nganda zitandukanye, cyangwa se n’abazahitamo kwikorera bakazarangwa kenshi n’ubunyangamugayo no guha Serivise nziza abazaza babagana bose.”
Avuga ko muri UFACO Garments Ltd, bamaze kugera ku urwego mpuzamahanga mu buryo bwo hejuru cyane ko uretse no kugira amasoko atandukanye y’ibigo bikomeye byo mu Rwada nka MINADF na polisi y’igihugu, hoherezwa byinshi mu mahanga, abaguzi bakaba biyongera umunsi ku wundi, bitewe ahanini n’ubwiza no gukomera basangana imyenda imyenda yabo.

Ku urundi ruhande, avuga ko abasoje amasomo bafite amahirwe menshi yo gukora muri UFACO Garments nk’uko benshi muri bagenzi babo basoje masomo mu bihe byahise bakomereje imirimo mu uruganda rwabo, muri kino gihe bakaba bamaze kugera ku urwego rw’uko, nabo bashobora kwikorera kandi bakabona abakiliya benshi.
Bityo asaba abamaze kumenyeshwa iby’akazi muri bo, ko bazahita batangira akazi, abandi abo mu minsi mike amahirwe nk’ayo akazabageraho.
Kanimba Francois yasobanuye uruhare yagize mu gutangiza Made in Rwanda ubwo yari Minisitiri
Mu bashyitsi bakuru bari bitabiriye ibirori byo guha Impamyabumenyi abasoje amasomo, harimo Bwana Kanimba Francois, Inzobere mu by’Ubukungu, wabaye Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu bihe bishize wavuze ko yagize uruhare mu ishingwa rya Made in Rwnada, cyane ko byari mu nshingano za Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yayoboraga.
Bityo akaba yishimira intera ishimishije bimaze kugeraho, haba mu nganda z’imyenda, ibinyobwa, ibiribwa n’ibindi.
Agira ati” ntibyari byoroshye, gusobanurira abantu ko bashobora guca ukubiri no gukoresha imyenda yambawe n’abandi yoherezwa mu bihugu byacu ya CAGUWA. Kugira ngo abantu bace ukubiri nayo bambare ibishya, birimo n’ibikorerwa mu Rwanda.”
Akomeza agira ati”Si mu myenda gusa kuko harebwaga no mu binyobwa n’ibiribwa nabyo. kandi Muri icyo gihe Politiki yari itangiye kwari ugushishikariza ababishoboye gushinga inganda za Made in Rwanda, Ku bigendanye n’imyenda, UFACO Garments niyo yatugejejeho igitekerezo bwa mbere, tumaze kuganira dusanga bafite gahunda nziza batangira gukora, tukaba tunejejwe n’uburyo bamaze kugera kuri byinshi bishimwa na bose.”

Bwana Shyaka Gakuba ni we wabaye Umuyobozi mukuru wa mbere wa UFACO Garments, avuga ko bakimara kwemererwa batangiye gukorera mu mazu ya Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu Ste Famille, ahantu hari hatarengeje metero kare 100 byibura , mu gihe gito Leta ibakodesha Uruganda i Masoro bidatinze bararugura, ubu bakaba bakorera kuri metero kare zirenga 1200.
Ashimishwa n’Uburyo kubera gukora neza, Abakiliya babagana babaye benshi, hakaba hagiye gusozwa ibikorwa byo kwagura ngo bakomeze gukora neza bisanzuye.
Agira ati” turashima ibikorwa byose bya UFACO Garments ikomeje kugeraho bigendanye no guteza imbere made in Rwanda. Turishimira uburyo dusigaye twambika amahanga mu bihugu bitandukanye byo ku isi bakaberwa. Nk’umuntu wabaye mu buyobozi bwayo, nkaza kujya mu bindi, ndabamenyesha ko nabonetse nkaba nifuza gukomeza gukorana namwe nk’Umujyanama, twungurana ibitekerezo by’uko uruganda rwakomeza kuba Intangarugero muri byose.”

Abasoje Amasomo bishimiye uburyo bize neza batangaza ko bagiye gushyira mu bikorwa ibyo bize
Mu biganiro byabo bitandukanye, abasoje amasomo bishimiye uburyo bize gukora neza imyenda y’amoko yose, mu buryo bwa gihanga bitandukanye cyane no kudoda abantu bari basanzwe bazi, bityo bizeza abanyarwanda, ko baje kubafasha gukomeza kuryoherwa na Made in Rwanda, babakorera imyenda igezweho.
Mugwaneza Pascaline, ni Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 24, avuga ko ashimira ubuyobozi bw’Ishuri ryabo ryabigishije umwuga uzabaherekeza mu buzima bwabo bwose, cyane ko ntaho bakomanga go batinde kubakingurira bumvise ko bize muri UFACO Garments, bakabihera ko na bagenzi babo basoje imbere, bageze hanze bakiranwa urugwiro, bakaba Iyanga ku isoko ry’ababifuzaga.
Agira ati “ Dusoje amasomo neza kandi twize byinshi bizadufasha mu kazi kacu. Mu by’ukuri, baba abazakomeza gukorera hano cyangwa se abazajya n’ahandi, turizeza abantu ko tuzakora neza duharanira kugwiza umusaruro.”
Asaba urubyiruko bagenzi be, gukura amaboko mu mifuka bakagana ibigo byigisha imyuga itandukanye, by’umwihariko ubudozi cyane ko byagaragaye ko ari umwuga ushobora gukiza nyirawo bidatinze igihe cyose yaba awukoze abishyizeho umutima.
Kimwe na Pascaline, Nisingizwe Francois, ni umusore bari mu kigero kimwe. yishimira ko asoje masomo neza we na bagenzi be, agashimangira ko ikihutirwa ari ukujya gushyira mu bikorwa ibyo bize nta kwicara, abatazabona akazi ngo bakaba bafite ubushake bwo kwikorera bagendeye ku nyigisho bahawe.
Uwari uhagarariye Ikigo cy’igihugu gishinzwe Tekinike, Imyuga n’Ubumenyi ngiro RTB, Renzaho Jean Damascene, avuga ko bashima ibikorwa bya UFACO Garments, Uruganda rwa Made in Rwanda rukagerekaho no kwigisha abana b’u Rwanda ubumenyingiro buzabafasha mu mibereho yabo mu gihe kizaza.
Agira ati “ Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kwigisha urubyiruko imyuga, cyane ko byagaragaye ko abasoza ayo masomo, baba bafite ubushobozi bwo gukora neza ibyo bize, haba mu kazi bahawe cyangwa se ako bihangiye ubwabo, ibyo bigatuma batanga akazi, aho kujya kugasaba ahandi.”
Atanga impanuro zitandukanye ku basoje amasomo, abasaba kuzashyira mubikowa neza ibyo bize, bahesha ishema ikigo cyabo kugira ngo n’undi wese ufite inyota yo kwiga, azagire ubushake bwo kuza kurahura ubwenge buzamufasha mu buzima bwe, abikesheje urugeo n’ibikorwa byiza biranga abasoje masomo muri kino gihe, cyangwa se bagenzi babo babanjirije.

UFACO Garments Ltd, ni Uruganda rukora Imyenda mu buryo bugezweho rwibanda kuri Made in Rwanda.
Ni uruganda rwatangiye ibikorwa byarwo muri 2018 nk’uko Abayobozi bwarwo babivuga. Gusa imyiteguro yarwo ikaba yaratangiye mu myaka ibiri yabanjirije ishingwa ryayo.
Ni uruganda rukomeje kurangwa no gukora imyenda myiza igezweho igurishirizwa mu Rwanda no mu mahanga
Uretse gukora ibigendanye n’Inganda, rukaba rugerekaho no kwigisha imyuga igendanye no kumenya gukora Imyenda mu buryo bw’Ikoranabuhaga, bahereye ahanini ku urubyiruko rwacikikshirije amashuri cyngwa se abayasoje badafite akazi.
Ni ikigo kigenga cyemewe na Leta kigafashwa nayo biciye mu bigo byayo nka RTB, RCB kikagira n’Abafatanyabikorwa benshi mu Rwanda no mu mahanga, ndetse n’imiryango yita ku urubyiruko nka FXB Rwanda n’abandi.
Andi mafoto

Niyonkuru Edouard