Mu gihe Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwari bwasabye Akarere ka Gasabo gukemura vuba Ikibazo cy’Abazarama Dancilla uvuga ko amaze imyaka 5 ahanganye na Mudugudu Kalima Siliro wo mu murenge wa Kimironko, Akagari ka Nyagatovu, Umudugudu w’I Buhoro,
kuri uyu wa 04 Mutarama 2026 hoherejwe abajya gusuzuma icyo kibazo, Nyiri ukurenganwa, akavuga ko baje basa n’abamwibasira, bamwuka inabi, ngo badashaka kumva ibisobanuro n’Ibyangombwa abereka, bahitamo ngo guha agaciro ibivugwa n’uwo arega n’inshuti ze.
Ibi ni ibigarukwaho na Abazarama Dancila, Umuturage wo mu murenge wa Kimironko nyuma y’uko Intumwa zoherejwe n’Akarere ka Gasabo kumukemurira ikibazo ziyobowe na Louis de Gonzague Rwamucyo ushinzwe imiyoborere, bahava ngo ntacyo bamufashije.

Avuga ko bitewe n’uburyo budahwitse bitwaye mu kibazo cye, byamukururiye Ihungabana.
Bityo agasaba Inzego zikuriye Akarere ka Gasabo, gushyiraho Komisiyo yigenga itarimo Umurenge wa Kimironko, Akagari, n’Umudugudu, cyane ko aribo ngo bagize uruhare mu gushyigikira Mudugudu Siliro wamutwariye ubutaka akabwomeka ku bwe, akaba ngo ari no gushaka gutwara ikindi gice cy’Igipangu ke ngo abone inzira y’Imodoka ye.
Agira ati “Mu byumweru bibiri bishize, Umuyobozi w’Akarere yaje hano antunguye ntabizi, cyane ko maze igihe nararembejwe n’Umuvuduko w’Amaraso mpora kwa muganga I kanombe.
Yatumye ba DASSO ngo banjyane nsobanure ikibazo cyanjye. Kubera ko Mudugudu yampahamuye kenshi nkaba narigize no gufungwa muri ubwo buryo ntumweho aba Dasso, nagize ubwoba sinajyayo mbabwira ko mfite Umuvugizi n’ubundi ariko nari ndwaye.”
Akomeza agira ati “Ubwo Meya yaragiye, antumaho ko nzitaba bukeye bwaho ku Karere, njyanye Abagabo bazi ibyanjye, ariko n’ubwo yari yantunguye, Mudugudu we yari yategujwe azana abaturage basanzwe bamukingira ikibaba, baha Meya amakuru atariyo, agenda atamenye ukuri ku butaka bwanjye Mudugudu yigabije, kugeza ubwo ansenyera igipangu.”
Avuga ko yahawe gahunda yo ku wa mbere wakurikiyeho, ageze ku Karere, abura umwakira mu gihe Nyamara Mudugudu we, ngo yari kumwe n’abashinzwe ubutaka bamaranye amasaha abiri, mbere yo kumwakira nawe, mugihe agiye arwaye ngo yahagaritse na Rendez vous ya Muganga.

Ku urundi ruhande, avuga ko mu minota mike yahawe yasanze Umurenge wa Kimironko ari nawo yita Nyirabayazana yo gutwarirwa ubutaka, na Mudugudu ngo bihariye ijambo, ndetse Mudugudu ngo asaba ko basoza ntibakomeze guteshwa umwanya.
Muri icyo gihe batumwe ibyangombwa byose bafite, Abazarama abijyana byose, gusa ngo yatunguwe no kuba Mudugudu nta kintu na Kimwe yajyanye kugeza kuwa 04 Gashyantare 2026 I saa cyenda na 25 ubwo Intumwa z’Akarere n’Umurenge zatangiraga kumva ikibazo cye aho atuye, cyakora na none ngo bakaba bari bahageze mbere y’isaha yose, babanza kuvugana na Mudugudu n’abantu be aba yateguye bo kumushinjura nk’uko na none twabitangarijwe n’Umuvugizi wa Dancilla wifuje ko hatagaragazwa amazina ye mu nkuru.
Byagenze bite Intumwa z’Akarere n’Umurenge zigeze aho ikibazo kiri
Umuvugizi wa Dancilla, avuga ko berekanye Impapuro zose zigaragaza Inkomoko y’ubutaka bwe kuva muri 2010 kugeza uyu munsi.
Gusa Mududugudu ngo ntiyigeze yerekana na kimwe, cyane ko yari yitwaje abantu yita ba Kavukire, bavuga ko ubutaka bwa metero 2,5 bufatanye n’igipangu cya Dancilla, ngo babugurishije n’uwitwa Emmanuel, nawe ngo abugurisha Mudugudu Siliro, umuvugizi agahamya ko ari Amanyanga, cyane ko nta mpapuro berekana ntibanavuge igihe babugurishirije.
Agira ait “ muri uko kubereka Impapuro n’ibyangombwa byose, Uhagarariye ubutaka mu Karere, n’Ushinzwe Imiyoborere mu Karere ndetse na Gitifu Providence Musasangohe wa Kimironko n’abandi bayobozi, ntibabihaye agaciro, maze bakomeza kuka inabi Dancilla, bahitamo guha ijambo abaguriwe amayoga na Mudugudu, bibasiye bikabije Dancilla, bashimangira ko ubutaka buto aburana ari ubwa Mudugudu na Emmanuel , bakabivuga baseka bakoma n’amashyi izo nzego zirebera.
Avuga ko Siliro yatumwe impapuro z’ubugure arazibura, mugihe bumvaga ko Abayobozi bagombaga guha agaciro ibyangombwa Dancilla yatanze kandi bivugisha ukuri, Ushinzwe Ubutaka ku karere ngo yazamuye imyanzuro y’urubanza Dancilla yaburanye n’uvuga ko yaguze ubutaka, rugendanye n’urugomo ngo yakorewe ubwo yashakaga gufunga inzira ya Dancilla ica muri ubwo butaka, maze yemeza ko mu rukiko Dancilla ngo yaburanye avuga ko ubutaka ari ubwa Leta.

Ikindi ngo uwo muyobozi yazamuye, ni inyandiko itavugisha ukuri ngo y’Inteko y’abaturage yabaye mu kwezi kwa 11/2023 yemezaga ko ubutaka ari ubwa Emmanuel, Raporo yemejwe na Mudugudu Siliro uri gutwara ubwo butaka, hanasinyaho ngo n’umuyobozi w’Akagari w’agateganyo wakoze iminsi 2 gusa utari uzi uko ikibazo kimeze.
Uyu muvugizi akomeza agira ati “Mbere y’uko batangira Dancilla yabanje kwihana Umurenge, avuga ko ariwo wanamutwariye icyangombwa cy’ubutaka ntibakimusubize, bakabikora ku ngufu bagamije gushyigikira Siliro.
Twebwe rero dusanga ari akarengane gakabije dancilla akomeje gukorerwa nk’aho atari umuturage w’u Rwanda.
Inzego zo hasi kuva ku Isibo kubera gukorana na Siliro nizo zagize uruhare rugaragara mu kurenganya Dancilla no guha amakuru atariyo abayobozi n’Urukiko.

Ni ukubera iki izo nzego zongera kwiyambazwa kandi byarabananiye ? Ikindi abagabo Siliro azana ntitubemera kuko bahora ari bamwe, cyane ko yirirwa abagurira amayoga n’ikimenyimenyi kuri Noheri ngo biriwe banywera iwe babyina, na mbere kandi y’uko bano bayobozi bagera hano nabwo yari yabasindishije.
Nk’umuvugizi wa Dancilla tugasaba ko Umujyi wa Kigali wakwinjira muri iki kibazo ubwawo ntanyunganizi, Dancilla akarenganurwa ntakomeze kuba Insina ngufi.
Ku urundi ruhande, avuga ko nyuma y’uko bananiwe gusubiza Dancilla ubutaka bwe, bagiye no kureba ku muryango mukuru w’igipangu yinjiriramo, aho naho Siliro ngo yaba yirirwa yigamba avuga ko agiye kuhasenya, kugira ngo ajye ahanyuza imodoka ye.

Avuga ko bongeye gutangazwa n’uburyo bahageze Mudugudu akabeshya ko hahoze inzira , aho kugira ngo abayobozi bagire icyo babikoraho, ngo bahise bafata imodoka baragenda, Mudugudu n’abaturage barabaherekeza.
Gitifu w’Umurenge Madame Providence ngo yavuze ko bibananiye ko bagomba kwicara bakumvikana ubwabo, byakwanga bakagana Inkiko cyangwa Abahuza.
Abazarama ntiyumva icyabuze ngo Mudugudu Kalima Siliro umuhoza ku nkeke avanwe ku buyobozi
Mu kiganiro kigufi Abazarama Dancilla yahaye Itangazamakuru ryari ryakurikiranye icyo gikorwa, yahishuye ko urwango rwa Mudugudu Siliro wamusenyeye igipangu kikaba kigiye guhirima abayobozi bareba ,ko atari urwa none ko yanamukuye mu urubuga ruhuza Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu mudugudu, anamusimbuza mu bahagarariye Inzego z’abagore yari yatorewe mo 80%.
Agira ati “ singira kivugira, nabaye Igicibwa, yansibye ku rubuga rw’abanyamuryango ba RPF Inkotanyi.Data yarwaniye yarwaniye iki gihugu ngo kibohoke, basaza banjye bagwa ku urugamba rwo kubohora ighugu, none mugihe ngira ngo ntuze mu gihugu cyanjye naje nsanga twari twaragihejwemo, Mudugudu Siliro afatanyije n’inzego z’ibanze bakorana, bahisemo kunsenyera ngo nkivemo. Ndasaba kurenganurwa.”
Ubwo Dancilla yavugaga aya magambo yabaye nkuhindutse, hagaragara ibimenyetso by’Ihungabana ajyanwa kwitabwaho.
Itangazamakuru ryifuje kuvugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko Musasangohe Providence ndetse n’abari bahagarariye Akarere, igitumye bagenda badakemuye ikibazo cy’Umuturage cyabazanye, bavuga ko bazaha Raporo Umujyi wa Kigali ukabitubwira.
Itangazamakuru ryabashije kuvugana n’abazi neza Ikibazo cy’Ubutaka Dancilla aburana, birinda gutangaza byinshi cyane ngo batinya Mudugudu Siliro, uwo abonye asuye cyangwa avugana na Dancilla ngo ahita aba umwanzi we.

Gusa bemeza ko Ubutaka ari ubwa Dancilla, ibiri kuba byose ngo biherekejwe na Ruswa yariwe n’abakozi b’umurenge, bakomeza gutsimbarara kuri Mudugudu, kugeza ubwo habuze umuntu ukunda ukuri, ngo yinjire mu kibazo yitonze amurenganure, hasusuzumwe inyandiko mpimbano zihari ari nazo zihishe ibintu byatumye siliro na Emmanuel biyandikaho ubutaka butari ubwabo bikaba bigize icyaha ubwabyo.
Ikinyamkuru Igisabo cyashatse kuvugisha Mudugudu Siliro ngo ashyire Umucyo ku gituma akomeje guhangana n’Umuturage, ariko avuga ko kuba abayobozi bamukuriye ntacyo batangaje ngo nawe ntacyo yavuga.
Ikinyamakuru Igisabo kandi cyashatse kuvugisha Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Madame Emma Claudine ngo avuge icyo bateganya cyatuma iki kibazo gikemuka, ntiyabasha kwitaba Telefoni n’Ubutumwa bugufi yohererejwe ntiyabusubije.
Amakuru agera ku kinyamakuru Igisabo, ni avuga ko Mudugudu n’Abaturage bamuvugira batanga makuru atariyo agamije gusenyera Umuturage, ngo baraye banywa Amayoga bavuga ko urubanza rwarangiye.
Ikibazo cya Abazarama Dancilla ushinja Mudugudu Siliro kumusenyera, kimaze imyaka hafi itanu mu maboko y’inzego z’ibanze zo mu Karere ka gasabo, Dancilla ashinja ko arizo zakingiye ikibaba Mudugudu.
Avuga ko atakambira Meya w’Umujyi wa Kigali mu bushishozi bwe, kumutabara agasubizwa uburenganzira ku mutungo we no kugira uburenganzira nk’ubw’abandi baturage mu mudugudu atuyemo.

Ikindi abandi bavuganye n’Itangazamakuru nyuma y’izo mpaka zose, bashimangira ko Mudugudu Siliro, yakagombye kweguzwa mu mwanya arimo.
Bavuga ko uwo mwanya yaba ariwo yitwaza akarenganya Umuturage ashinzwe cyane ko Raporo zose zizamuka hejuru ariwe wazikoze yazisinyeho, abo zigezeho icyo kintu ntibakibazeho ngo kibabere nk’impungenge.