Kuva mu myaka myinshi ishize ikibazo kirebana n’ingaruka ibihugu by’Afurika byasigiwe n’Ubukoloni kiracyari ingingo ikomeye by’umwihariko ku mubano w’ibi bihugu n’Ababakoronije.
Ibi bikaba umwihariko cyane ku bihugu by’Afurika byakoronijwe n’Ubufaransa kabone n’ubwo iki gihugu cy’I Buayi cyagiye gisaba kenshi kwirengagiza ahashize, ubundi bakita ku kwibuka amateka gusa ,Kwiyunga no kwita ku bifite akamaro.
Gusa iyo urebye mu bihugu byakolinijwe n’aba ibyinshi ntibyemera ubu buryo kuko bivuga ko bihabanye n’icyo byita kwemera kubazwa ibyaba bitaragenze neza.
Uretse ibirebana n’Imiyoborere n’inzego z’ubutegetsi, Ubukoloni kandi bwasize umurage urimo ibikomere bituruka ku bikorwa bikomeye by’urugomo n’ihohoterwa byabaye muri icyo gihe. Nubwo aya mateka akomeje kuganirwaho mu nzego za politiki, mu bushakashatsi no mu ruhame, biragoye ko ahindurwa ishingiro ry’amategeko cyangwa inzego zemewe zo kubibazwa.
Ku Rwanda, nubwo amateka y’ubukoloni adahura cyane n’u Bufaransa gusa, uruhare rw’Abafaransa mu mpera z’igihe cy’ubukoloni n’igihe cyakurikiyeho rukomeje kuba impaka zikomeye. Ibibazo by’inshingano za politiki, kubona inyandiko zo mu bubiko bw’amateka n’isesengura ry’ibyabaye mu mpera z’ikinyejana cya 20 bikomeje kugaruka mu biganiro bya dipolomasi. Ariko kuba hari uko byakurikirwa mu amategeko biracyagoranye kuko usanga bisigara bivugwa nk’inkuru z’amateka nazo zitavugwa kimwe.
Ku Bufaransa usanga bwarafashe amateka y’Ubukoloni nk’ikintu gikwiye gusa kwibukwa no kureba ibimenyetso ariko nta ntambwe iterwa yo kuba habaho kubazwa uruhare mu byabaye,kabone n’ubwo mu bihe bitandukanye hagiye habaho kwemera ibyabaye.
Mu mpera z’umwaka wa 2025, Igihugu cya Algeria cyakoze ibyo ibindi bihugu byananiwe,byirengagije cyangwa se byatinye binyuze mu Nteko ishinga amategeko cyemeza ko ibikorwa by’Ubufaransa byo hagati ya 1830 na 1962 bikwiye gufatwa nk’ibyaha bikwiye gukurikiranwa mu mategeko.
Mohamed Meshkak, agira ati” Ubufaransa bushaka kumvikanisha ko ibikorwa byabaye ari ibintu byabaye gutyo gusa nyamara ibyabaye muri Algeria n’ahandi muri Afurika n’ibyaha by’intambara kandi byakozwe n’igihugu ubwacyo”.
Ibindi bigaragazwa byakoze muri iki gihe ni nko kwambura ubutaka ku ngufu, gusenya inzego, gukandamiza no gukoresha ibindi bintu bitemewe. Itegeko rinagaruka kandi ku ngaruka z’ibizamini bya kirimbuzi byakozwe mu butayu bwa Alijeriya hagati ya 1960 na 1966, Aligeria igasaba gusukura ahantu hose ibitwakita uburozi bwageze no kwerekana uduce twose ibi bikorwa byabereyemo hageretseho no gutanga indishyi kubagizweho ingaruka n’ibi bikorwa.
Ikibazo cy’inyandiko zo mu bubiko bw’amateka cyahawe umwanya wihariye. Alijeriya yashimangiye uburenganzira bwayo bwo kubona inyandiko zose zo mu gihe cy’ubukoloni, ivuga ko izo nyandiko zidasaza mu mategeko kandi zidashobora gukoreshwa nk’igikoresho cya politiki. Abagize inteko bashimangiye ko hatabayeho kubona inyandiko, nta bushakashatsi bwigenga ku mateka cyangwa ibiganiro bifatika ku nshingano zishoboka.
Umudepite ndetse n’umuhuza wa komisiyo yateguye umushinga w’iri tegeko Zakaria Belkheir,, agira ati “Inyandiko z’amateka za Alijeriya ni uburenganzira bwemewe n’amategeko bwa Alijeriya; ntizigira igihe zishiriraho mu mategeko kandi ntizishobora kugabanywa cyangwa kugirwaho impaka za politiki”
Ku rundi ruhande Ubuyobozi bw’iki gihugu buhamya koi bi bikorwa bitagamije guhagarika umubano n;Ubufaransa ko ahubwo ari ugushaka ubushuti bushingiye ku kwibuka ibyabaye mu kuri kandi ko kwibuka hatarimo kubazwa inshingano bisigara ari amagambo adashobora guhoza uwahuye n’Uburibwe.
Perezida Abdelmadjid Tebboune yakunze gusubiramo ko kwemera ibyaha by’ubukoloni ari umusingi w’ingenzi w’umubano ureshya kandi uhamye n’u Bufaransa.
Algeria isa n’iyashyize amateka mu rwego rw’amategeko mu gihe Ubufaransa bwo bubibona nk’ibikwiye gusigara mu banyamateka ndetse hagashingirwa ku bufatanya na Politiki Bihari ubu.