Mu minsi mike ishize hari amakuru yasohotse avuga ko uwitwa Venuste Havugimana wo mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Mushishiro Akagari ka Rwesero, Umudugudu wa Nyamasheke yishyuza Kampani AFRISET Amafaranga y’Ubutaka ngo icukuramo amabuye y’agaciro.
Ni mu gihe cyakora andi makuru agera ku kinyamakuru Igisabo, avuga ko ubwo butaka atari ubwe, ko yabuguze n’uwabuhuguje Umukecuru Josephine MUKARUHUNGA warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 wari umaze igihe ataboneka muri ako gace, bitewe ahanini no kurwaza umwana we Ibikomere byo muri Jenoside, bikaba biri mu rukiko.
Venuste Havugimana, yumvikana asa nuvuga ko ahagarariye bagenzi be ngo bambuwe n’Umushoramari, nyamara wakurikira ugasanga ko yivugira ku giti ke ko amaze amezi atandatu adahabwa amafaranga ya Koruta na Belire mu musaruro uva mu isambu yakodesheje na AFRISET,
Havugimana avuga ko kampani (twavuze ruguru ) irimo kwica amasezerano bagiranye, kuburyo yishyuza ku giti ke Miliyoni n’igice.

Havugimana Venuste arishyuza amafaranga atakoreye mu butaka butari ubwe
Ikinyamakuru Igisabo kivugana n’Umuyobozi wa AFRISET Madamu Musaninyange Flora, avuga ko uwitwa Venuste Havugimana ibyo avuga ari ibinyoma nta mafaranga afitiye uwariwe wese, cyane ko amafaranga ya Berile yabashije kuboneka yayabishyuye yose, kandi ngo ibyo na Venuste nawe arabizi .
Agira ati “ natangajwe no kumva ko Venuste yagiye kwa Gitifu w’Umurenge wa Mushishiro kurega ngo tumufitiye amafaranga, Gitifu nawe akavuga ko ngo yadusabye ko tumwishyura kandi mu kuri Gitifu ntaho twahuriye, nta n’icyo twabivuganyeho na gato. Gusa amafaranga ya Berile mu kwezi kwa 12 yariyishyuwe, aya koruta yo nta musaruro turabasha kubona uhagije ngo duhabwe TAG zibashe kugurishwa. Ikindi ni uko Venuste ushaka gusebanya ngo ntiyishyuwe, yaje anavuga ko twanamugurira ubwo butaka duperereje tuza gusanga atari ubwe na gato, bukaba butambamiwe kuko ari ubw’Umubyeyi witwa Josephine uba Mu Byimana warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, Ikirego kikaba kiri mu Rukiko asaba gusubizwa ubutaka bwe.
AFRISET ivuga ko nka kampani bamaze amezi 4 gusa bakorana na Venusite bivuze ko uwo mugabo haribyo abeshya.
Bivugwa ko ubusanzwe Venuste yari asanzwe mu Gatsiko kibaga amabuye bakanakora Forode yayo bajya kuyagurisha Kigali. Gusa ngo yishimira ko bahagurukiwe bamwe muri bo bagafatwa kugira ngo iyo ngeso bayicikeho.
Ikinyamakuru Igisabo cyashatse kumenya icyo Venuste Havugimana avuga kubivugwa ko nta mafaranga y’Umwenda afitiwe no kumenya ko ya ba yiteguye gusubiza ubutaka buvugwa ko atari ubwe n’ibindi byose ashinjwa ariko Telefoni ye igendanwa ntiyabasha kuboneka mu nshuro 3 zose yahamagawe
Ikinyamakuru Igisabo cyabashije kuvugana na Josephine MUKARUHUNGA, bivugwa ko ariwe nyiri isambu Venuste yiyitirira.
Avuga ko yari afite umuryango mugari uza kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 arokoka we n’umwana w’umukobwa ariko wamugajwe bikomeye n’Ibikomere yasigiwe n’Abishi be, kuva icyo gihe akaba amurwarije aho bakomoka mu Byimana, ibyatumye atarabashije gukurikirana ubuzima bw’sambu y’abo iri muri Mushishiro, aza kumva ko umwana w’Umugabo wabo ”ubyarwa na murumuna w’Umugabo we”, ko yayigurishije ku giti ke batabizi, nta bagabo ngo bamusinyiye nta n’ubuyobozi.

Abakozi bo muri AFRISET bahembwa neza uko Umusaruro ugenda uboneka
Agira ati “ Numvaga ikihutirwa atari isambu, cyane ko nta kintu cyabagamo na kimwe byose byasahuwe, isambu igahingwa n’ubonetse wese. Rero naje gutangazwa no kumva ko uwitwa venuste ngo yayiguze n’uwo muhungu w’Umugabo wacu, nawe waje gupfira aho yari yarimukiye mu Mutara. Ubu rero nagiye gutambamira ubutaka bwanjye, ndega uwo Venuste ubwita ubwe ngo ansubize ubutaka bwanjye afitiye n’icyangombwa. Urubanza rwavuye mu urwisumbuye rwiyambuye ububasha barusubiza mu urukiko rw’ibanze, nkaba ntegereje kurenganurwa, nizera Ubutabera bw’u Rwanda.

Ubuyobozi bwa Kampani ya AFRITES ubuvuga ko aho bacukura hose amabuye y’Agaciro buba bwarishyuye ba Nyiri Ubutaka
Josephine avuga ko ubutaka bwe yabushinganishije, akaba asaba inzego zibanze Umudugudu, Akagari n’Umurenge kumufasha ntihagire uwongera kwiyitirira ubutaka bwe ngo barishyuza ababucukuramo amabuye kandi Atari ubwabo. Rwose nibasigeho bandekere ubutaka nimara kubugaruza nijye uzamenya uko mbukoresha.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro Musabwa Aimable, avugu ko yabonye uwitwa Venuste Havugimana amusaba ko yamwishyuriza Kampani yabambuye, ariko ko nta yandi makuru yari afite.
Avuga ko yahamagaye nyiri iyo Kampani bishyuza, bumvikana ko bazahura bakabiganiraho.
Agira ati “ Twakiirye umuntu uvuga ko atishyuwe Ubukode bw’ubutaka bucukurwamo amabuye y’agaciro. Ndateganya guhura na Nyiri Kampani bavuga ko bafitanye amasezerano. Ntabwo twigeze tubonana na gato nkuko byari byavuzwe ko twabonanye, rwose ntabwo ari byo ntiturabona na Nyiri Kampani, gusa turateganya kubonana.”
Ku urundi ruhande Gitifu Musabwa, avuga ko iby’uko iyo sambu icukurwamo amabuye, yaba ifite nyirayo bwite uri kuyiburana, ngo ntacyo abiziho aracyari mushya, cyakora ngo biteguye kurenganura uwaba arengana uwari we wese, kugira ngo abe yabasha kugira uburenganzira ku umutungo we.
Andi makuru ikinyamakuru igisabo cyamenye, ni avuga ko uwo Venuste Havugimana ngo yaba akunda gukurura abantu mu manza z’amahugu ku uburyo inzego zose kugera ku karere n’Intara bamaze kumumenya, bikavugwa ko ibyo ari gukora cyangwa avuga, agambiriye kurangaza abantu ngo bumve ko muri ako gace yaba ahafite ubutaka, bikaba bibituma ari guhohotera Umukecuru Josephine w’imyaka 77 yiyitirira ubutaka bwe, akaba yirirwa anarwana n’Abashoramari bapfa Amabuye ari mu isambu itari iye.
Ikibazo cy’abantu bamwe babohoza masambu n’amazu bakayashakira ibyangombwa bakagurisha, gikunze kugarukwaho no kugaragara mu bice bitandukanye by’igihugu, benshi bakaba babifatirwamo bakabihanirwa.
Venuste Havugimana w’I Muhanga yaguze ubutaka n’utari nyirabwo. Muri kino gihe ashishikajwe no kububyaza umusaro uva munsi yabwo kandi ataraburuhiye.
Umuyobozi wa Kampami ya AFRISET, avuga ko nta deni afitiye uyu Venuste wirirwa asebya Kampani ye, byongeye ko nta n’umuturage abereyemo ideni, cyane ko iyo umusaruro ubonetse abishyura bose, hakaba hari gushakishwa undi kugira ngo nawo uboneke bawishyurwe uko bisanzwe.
Josephine MUKARUHUNGA, Umukecuru uvuga ko yabohorejwe ubutaka bwaguzwe na Venuste mu buryo butemewe, atangaza ko yizeye adashidikanya ko Ubutabera bw’u Rwanda buzamurenganura, amabuye yagaragaye munsi y’ubutaka bwe, akaba agurishwa na rubanda, azabashe kumufashe kuvuza umwana we wagizwe ikimuga mu buryo bukabije muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 imyaka 32 ikaba ishize amuvuza.