Home AmakuruPerezida Kagame yizeje ubufatanye Gen Doumbouya wa Guinea

Perezida Kagame yizeje ubufatanye Gen Doumbouya wa Guinea

by admin
0 comments

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame,yashimiye mugenzi we wa Guinea Conakry, Mamadi Doumbouya, uherutse gutsinda amatora, amwizeza ubufatanye mu gusigasira umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye.

Kuri X yahoze ari Twitter, Perezida Kagame yagize ati “Ndashimira cyane, umuvandimwe wanjye, Perezida Mamadi Doumbouya, ku ntsinzi yegukanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu cya Repubulika ya Guinée

Tuzakomeza dushimangire umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byacu byombi ari na ko dukorana bya hafi mu kwihutisha iterambere n’imibereho by’abaturage b’ibihugu byacu byombi.”

Mamadi Doumbouya yatorewe kuyobora Guinée muri manda y’imyaka irindwi, ku majwi 86,72%.

Ni yo matora ya mbere yabaye muri kiriya gihugu nyuma y’uko Doumbouya ahiritse ubutegetsi bwa Alpha Condé muri Nzeri 2021.

Muri aka Karere, Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na we yifurije Umukuru w’Igihugu wa Guinea ihirwe.

Yavuze ko nyuma yahoo Urukiko rw’Ikirenga rwemeje imibare y’ibyavuye mu matora, ari akanya keza ko gushimira no kwifuriza intsinzi n’ihirwe Gen Mamadi DOUMBOUYA, Perezida wa Guinea.

You may also like

Leave a Comment