Home AmakuruRDB yagabanyije ibiciro byo gusura Ingagi

RDB yagabanyije ibiciro byo gusura Ingagi

by admin
0 comments

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko hagabanyijwe ibiciro byo gusura ingagi mu mwaka wa 2026.

Ni ibikubiye mu itangazo rigufi RDB yashyize ahagaragara ku rubuga X, rwahoze ari Twitter, ku mugoroba wo ku wa 05 Mutarama 2026.

Abanyarwanda n’abaturage b’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bazishyura amadolari 200, berekanye gusa indangamuntu, pasiporo cyangwa icyemezo cy’amavuko.

Abanyafurika n’abandi batuye muri Afurika bazishyura amadolari 500, basabwe pasiporo, indangamuntu, ikarita y’umudiplomate cyangwa visa imara nibura amezi ane.

RDB ivuga ko iri gabanywa rigamije gukangurira Abanyarwanda n’abo mu karere gusura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Gusa, ivuga ko ibi biciro bizakoreshwa kugeza ku wa 31 Ukuboza 2026, ariko yongeraho ko “ibi biciro bitazakoreshwa kuva muri Kamena kugeza Ukwakira 2026.”

Bisobanuye ko kuva muri Kamena kugeza Ukwakira 2026 hazakoreshwa ibiciro bisanzwe, aho gusura ingagi muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bizaba ari amadolari 1,500 ya Amerika.

Iyi pariki ni cyo cyanya rukumbi ku isi kikibarizwam ingagi zo mu Birunga zisurwa na benshi baturutse mu mfuruka enye z’Isi.

Izamuka ry’ibiciro byo gusura ingagi mu Rwanda ryatangiye kuva ku Madolari ya Amerika 750 hagati ya 2017 na 2019, kikagera ku madolari 1500 ya Amerika.

Kuva mu 2020 kugeza ubu, igiciro cyo gusura ingagi hatariho ubwasisi nticyigeze gihinduka mu Rwanda.

Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ahabarizwa ingagi zo mu misozi, ni imwe mu pariki nkeya ku isi zibamo izi nyamaswa zikurura abakerarugendo, ihana imbibi na RDC na Uganda.

You may also like

Leave a Comment