Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko kuba uwari Umuvugizi w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, watangaje amagambo yibasira Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi yarahagaritswe ari uburyo bwo kujijisha umuryango mpuzamahanga ndetse bisa neza n’uburyo Perezida Habyarimana yakingiye ikibaba Léon Mugesera amaze kuvuga imbwirwaruhame yo ku Kabaya.
Gen Maj Sylvain Ekenge ku wa 27 Ukuboza 2025, yagiye kuri Televiziyo y’Igihugu atangaza amagambo yibasira Abatutsi, agera n’aho avuga ko gushyingiranwa n’Umututsikazi bisaba kwitonda kuko mu gihe cyo kubyara azana mu rugo benewabo bakaba ari bo babyarana.
Aya magambo yuzuye urwango yatumye ubutegetsi bwa RDC bushyirwaho igitutu, bituma Gen Maj Ekenge ahagarikwa by’agateganyo mu nshingano ze ku wa 28 Ukuboza 2025.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko icyemezo cya RDC cyo guhagarika Gen Maj Sylvain Ekenge ku mwanya w’Umuvugizi w’ingabo ari nko kumuhungisha amaso y’abantu, na ho ingengabitekerezo ya Jenoside ntaho yagiye.
Ati “Guhagarika Gen Maj Sylvain Ekenge ku mwanya w’umuvugizi wa FARDC ni nko guhuma amaso umuryango mpuzamahanga, na ho ikibazo gikomeye kiri mu buyobozi bwa Leta hejuru. Iri hagarikwa rigaragaza igitutu cy’u Burengerazuba, bikatwibutsa uburyo Léon Mugesera yakingiwe ikibaba na Perezida Juvénal Habyarimana nyuma y’imbwirwaruhame rutwitsi yavugiye ku Kabaya mu Ugushyingo 1992.”
Mugesera amaze kuvuga ko Abatutsi bazicwa bakanyuzwa muri Nyabarongo bagasubizwa muri Abisiniya, ubutabera bw’icyo gihe bwashatse kumukurikirana ariko ubuyobozi bukuru bwa MRND bumukingira ikibaba, bumufasha guhunga.
Mu 1992 Mugesera yahise ajya muri Espagne nyuma ajya muri Canada ahaba umwarimu muri Kaminuza kugeza muri Mutarama 2012 ubwo yoherezwaga mu Rwanda ngo akurikiranweho ibyaha ubutabera bwamushinjaga.
Minisitiri Nduhungirehe yibukije ko mu gihe Mugesera yavugaga iyo mbwirwaruhame, hari haramaze gushingwa umutwe w’interahamwe wicaga Abatutsi mu bice bitandukanye.
Ati “Ndibutsa ko muri icyo gihe Perezida Habyarimana yari yarashinze umutwe wamenyekanye nk’Interahamwe wishe Abatutsi muri Kibilira, Mukingo, Murambi, Bugesera n’ahandi hatandukanye mu gihugu.”
Abasesenguzi bagaragaza ko ihuriro ry’amashyaka rya UDPS riri ku butegetsi ryifatanyije n’abamunzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside banga Abatutsi urunuka.
Tshisekedi akorana n’umutwe witwa CMC Nyatura washinzwe na Lt Gen Sylvestre Mudacumura, mu isura y’umutwe wo muri RDC ariko ufite ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi nk’uko biri mu mugambi wa FDLR.
Umwe ati “Umutwe wa CMC Nyatura ni ishami ry’urubyiruko rya FDLR”.
Umugambi w’urwango ku Batutsi n’inzego nkuru z’igihugu zigenda ziwugaragaza kuko ku wa 22 Ukuboza 2025 Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi Tshilombo, yakiriye Abanye-Congo babiri baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jean-Claude Mubenga na Kalonji Kabamba wa Mulumba.
Leta ya RDC yavuze ko Tshisekedi, Mubenga na Kalonji baganiriye ku bumwe bw’Abanye-Congo no ku busugire n’ubwigenge bw’igihugu, ariko abazi ibikorwa n’aba bantu ku mbuga nkoranyambaga bahamya ko iyi nama yari igamije kubashyigikira.
Mubenga yigeze kwandika ku mbuga nkoranyambaga ko Abatutsi ari “inyenzi”, kandi ko ubutaka bwa RDC butari ubwabo. Ati “Ni virusi, iyo haje virusi, ugerageza kuyica, ntabwo uyireka kubera ko ishobora gukwirakwira. Iyo ubonye inyenzi, ugomba guhita uyica, bitaba ibyo zikaba nyinshi.”
Uyu mugabo wabaswe n’urwango, yasabye Abanye-Congo kwica abantu bose bavuga Ikinyarwanda, ashimira abarwanyi bo mu mutwe wa Wazalendo babica iyo bababonye, asaba urubyiruko rwinshi kubiyungaho kugira ngo barimbure ubu bwoko.
Mu mpera za Nzeri 2025, Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yahuriye na Mubenga na Kalonji i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagirana ikiganiro cyatambutse ku muyoboro wa YouTube.
Muyaya yashimiye Abanye-Congo bakomeje kurwana urugamba rwo mu itangazamakuru, ashimira by’umwihariko Mubenga, aramubwira ati “Mubenga, icya mbere nakora ni ukugushimira kubera ko ntabwo uzi uburyo umurimo wawe w’ubukangurambaga bwo gukunda igihugu ugira akamaro.”
Leta ya RDC ivuga ko nta bwoko bwibasirwa, ndetse ko abavuga ko Abatutsi b’Abanye-Congo bibasirwa baba babeshya, nyamara ibimenyetso bibihamya byo bijya hanze buri munsi binyuze mu bikorwa by’ingabo za FARDC n’imitwe bafatanya, kimwe n’imbwirwaruhame z’abayobozi bo mu nzego nkuru za Leta zidasibamo imvugo z’urwango.
