Madame Mukantaganzwa yakebuye Abavoka badakora Inshingano zabo uko bikwiriye

admin
5 Min Read

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Madame Domitilla Mukantaganzwa yasabye Abavoka gukora neza akazi bahisemo ko kunganira abaturage mu nkiko, agaya cyane abadakora kinyamwuga batinza imanza bafite nkana, abarangwa na Ruswa, Abasinzi n’abandi barangwa n’Imico idahesha ishema Umwuga wabo.

Ibi ni bimwe mu byavugiwe mu Nteko rusange y’abunganira abandi mu nkiko bazwi nk’Abavoka yabaye kuri uyu wa 19 Ukuboza 2025 yari ifite Intego yo kugeza ku banyamuryango ibyagezweho mu mwaka urangiye no gufatira hamwe Ingamba nshya mu bizakorwa mu mwaka ukurikiyeho, maze Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Madame Mukantaganzwa abibutsa ko Umunyamategeko nyawe ari urangwa n’Ubunyangamugayo.

Mu mbwirwaruhame ye yamaze igihe cy’Isaha, Madame Mukantaganzwa ashima cyane akazi abunganira abandi mu nkiko bakora bagamije ahanini guha Umusanzu Ubutabera bw’u Rwanda, benshi muribo bakaba bari no kugira uruhare muri gahunda nshya y’Ubuhuza ituma ababuranyi bataguma gusiragira mu nkiko.

Gusa avuga ko n’ubwo bafite inshingano nyinshi hari bamwe bakomeje kugayisha umwuga barangwa n’imico itaboneye.

Madame Domitilla Mukantaganzwa asaba abavoka guha agaciro umwuga bahisemo

Agira ati “ hari bamwe muri mwe barangwa n’ingeso mbi nk’ubusinzi, abatinza imanza zikagera ubwo ziba ibirarane, abarangwa na ruswa bakaziha abacamanza ngo abo baburanira babashe gutsinda n’izindi ngeso mbi umuntu atarondora. Turabamenyesha ako abo bose tugiye kubahagurukira ku buryo uzajya agaragaraho imyitwarire mibi azabihanirwa by’Intangarugero.

Avuga ko uburyo abaturage babizera bakabaha imanza zabo batakagombye kwigayisha badakora akazi kabo uko bikwiriye asaba urugaga rwabo narwo kujya rubikurikiranira hafi abadashobotse bagafatirwa imyanzuro.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda Moise Nkundabarashi agaruka ku byakozwe mu mwaka urangiye avuga ko harimo inama zitandukanye zigamije kuzamura no kongera ibikorwa by’Iterambere by’Urugaga, gusuzuma ibirego bishinja bamwe mu barangwa n’imico itaboneye, ibirego 85 bakiriye bikaba byarakemutse hifashishijwe Ubuhuza.

Agira ati “ Gukemura ibibazo mu bwumvikane bituma habaho umwuka mwiza hagati y’abavoka n’abakiliya babo tukaba tuzakomeza gufasha bagenzi bacu kugira ngo barusheho gukora neza kinyamwuga bubahisha izina ry’akazi bakora, tukaba dufite n’ibindi birego 8 tugisuzuma..”

Avuga ko mu byakozwe umwaka ushize, harimo no gushaka Umushoramari ugomba kubafasha kuvugurura Inzu bafite yahoze ari Sports view kugira ngo ayikoreremo, bityo yishimira ko ari inzu iri gutanga umusaruro mu buryo bugaragara.

Me Moise Nkundabarashi uyobora urugaga rw’Abavoka

Mu bindi avuga,  ni uko hakomeje gushyigikirwa Ikigega cy’Ingoboka cyabo hashyirwamo imisanzu ku buryo ugiye  mu kiruhuko cy’Izabukuru  agenerwa ibihumbi 300 buri kwezi agomba ku mufasha buri gihe, bakaba kandI ngo baranasezeye kuri bagenzi babo 8 bitabye Imana muri uyu mwaka n’ibindi.

Bamwe mu banyamategeko bari bitabiriye Inteko bavuga ko bashimira Urugaga rwabo ibyiza rukomeje kugeraho, bavuga ko bishimiye inama n’Impanuro bahawe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, bakaba bagiye kwikubita agashyi kugira ngo abari bafite ibikorwa bitaboneye bikosore.

Me Kayiranga Desire ni umwe mu bitabiriye Inteko rusange.

Avuga ko Inteko rusange ibafasha kumenya uko Urugaga rwabo ruhagaze, bikanabafasha gufatira hamwe ingamba z’ibyo twakora mu bihe biri imbere.

Agira ati “Iyi nama tuyungukiyemo byinshi, tukaba dushima inama duhawe na Nyakubahwa Perezida w’Urukiko rw’ikirenga ndetse n’Umuyobozi wacu tukaba dusabwa gukora neza kurushaho kandi tuzabishobora kuko mu bisanzwe aka kazi gasaba kugakora ugakunze ukanaba inyangamugayo.”

Kayiranga Desire avuga ko bagiye kwisubiraho

Avuga ko kubirebana n’ubuhuza, ari uburyo bwiza abona Leta yashyizeho, nk’abanyamategeko bakaba bagira inama ababuranyi kutajya bihambira cyane mu nkiko no mu manza habeho kumvikana kuko bibatera ibihombo iyo basiragira kenshi.

Kimwe na mugenzi we Mukamagaju Beatrice nawe wari witabiriye Inteko rusange.

Agaya cyane bamwe muri bagenzi be bashobora kuba badaha agaciro abakiliya babo bakabatindiriza Imanza, cyangwa se bakijandika mu bikorwa bya ruswa.

Mukamagaju Beatrice agaya bagenzi be badindiza imanza z’abakiliya

Avuga ko n’ubwo atari benshi ariko ngo n’iyo yaba umwe nawe ntabyemerewe, cyane ko akazi kabo kagomba gukoranwa Ubunyamwuga n’Ubunyangamugayo.

Urugaga rw’Abanyamategeko bo mu Rwanda “Rwanda BAR Association” rwakoze Inteko rusange kuri uyu wa 19 Ukuboza 2025, rugizwe n’Abanyamategeko bagera ku 1500, abarugize bagirwa inama kenshi yo gukora kinyamwuga,  nabo ubwabo bakavuga ko bagiye gukosora ibitagenda kugira ngo barusheho kwizerwa n’abakiliya babo babagana.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *