Kirehe : Mugenzi we akimara gusomerwa yahise afungwa Ntakaziraho akingirwa Ikibaba none yarahunze

admin
6 Min Read

Amakuru amaze iminsi mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Nasho, Akagari ka Rubilizi Umudugudu wa Mulindi ni ay’Umugabo Ntakaziraho Daniel wakatiwe imyaka 5 mu bujurire bw’Icyaha cy’Amacakubiri, aza kumara ukwezi n’igice yidegembya none bikaba bivugwa ko yamaze gutoroka mu gihe nyamara Ishumi ye.IRIBONEYE Samuel wo mu Karere ka Nyagatare we yahise atabwa muri yombi

Ni mu rubanza No RPA/GEN/00100/2025/HC/HCCIC rwari rumaze igihe ruburanamo uwitwa Ntakaziraho Daniel na IRIBONEYE Samuel baregwa amagambo arimo urwango, Amacakubiri n’Ingengabitekerezo ya Jenoside, aho urukiko rwisumbuye rwa Rwamagana muri 2024 rwabakatiye imyaka 7 bajuriye rwoherezwa mu rukiko rukuru Urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka baje gukatirwa imyaka 5 y’igifungo itajurirwa, bakaba baragombaga guhita bafatwa kugira ngo bajye kurangiza igihano  nyamara si ko byagenze mugenzi wa Ntakaziraho wo mu Karere ka Nyagatare yahise afatwa arafungwa, Ntakaziraho we  bene gutsinda urubanza babimenyesheje ababishinzwe ngo babwirwa  ko bazabanza gutegereza ko Imyanzuro y’Urubanza  iterwaho Kashi Mpuruza.

Imyanzuro y’urukiko

Amakuru agera ku kinyamakuru Igisabo,avuga ko bitewe n’ubucuti Ntakaziraho afitanye n’Ubuyobozi bwaho atuye mu murenge wa Nasho ngo yigiriye iwe aratuza ndetse atangira kugurisha imwe mu mitungo ye n’umugore atabizi kugeza ubwo kuwa 17 Ukuboza 2025 amenye ko yaba ari gushakishwa ahita aburirwa irengero.

Ntakaziraho Daniel wakatiwe ariko agakingirwa ikibaba ntafungwe

Umwe mu baturage wo mu muryango wa hafi wo kwa Ntakaziraho aganira n’Ikinyamakuru Igisabo agira ati “Ntakaziraho amaze iminsi yibereye  iwe nta nkomyi na nkeya agemurirwa n’abacuruzi bagenzi be by’umwihariko akaba yitabwaho n’Umukobwa we urangije Amashuri yisumbuye witwa ISIMBI Benigne ndetse n’umukozi we umukorera ku mashini zisudira bakaba ari nabo bagomba kubazwa aho ahereye kuko n’ubwo bavuga ko yaba yarahungiye Tanzania  ntabwo aribyo kuko nk’Umucuruzi witwa YANI ucururiza ku Mulindi ndetse n’uwo mwana we baravugana.

Uyu muturage avuga ko gutoroka Ubutabera kwa Ntakaziraho byagizwemo uburangare na Polisi y’Umurenge wa Nasho, RIB ndetse n’Inzego zibanze kuko bose ngo bahawe amakuru n’abamutsinze mu rubanza ariko kubera uburyo ngo abo bose basanzwe ari Inshuti magara ze ntibabiha agaciro kugeza ubwo aburiwe irengero.

Ku urundi ruhande bene gutanga makuru bavuga ko n’ubwo bwose Polisi na RIB yok u murenge baje kumushaka bimaze gusakara ku mbuga nkoranyambaga ko atafashwe, ngo basanze yamaze kugenda bigakekwa ko hari abayobozi bamuburiye cyane ko ngo mu nzu bahasanze igikapu cye cy’imyenda, inkweto ze ndetse na Kamambiri zo kogeramo bihari bigaragara ko ashobora no kuba yarahishwe mu baturanyi.

Andi makuru avuga ko kuwa 18 Ukuboza umwana we Isimbi ari nawe babanaga mu nzu kuko Umugore we ngo yayimwirukanyemo akajya kuba mu gikari n’abana bato ngo yavugishije se kuri Telefoni atiye, amusaba ko nawe yashaka Simukadi nshya bajya bavuganiraho ndetse anamuha amakuru yose y’Uburyo Polisi na RIB binjiye mu nzu bamushakira hose bakamubura.

Bavuga ko Itoroka rye rigomba kubazwa uyu mwana we w’Umukobwa n’umucuruzi YANI kuko ngo uyu yatanze amafaranga menshi yo kumukingira ikibaba, ikindi bakavuga ko ashobora kuba ari mu murenge wa Cyarubare ya kabiri akagali ka Cyarubare aho afite Inshoreke ngo yagiye abitsaho imitungo yagiye asahura umugore we mukuru.

Ikinyamakuru Igisabo cyashatse kuvugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nasho ngo avuge ku kibazo cy’uko inzego z’ibanze ziri mu bakingiye ikibaba Ntakaziraho kugeza ubwo atorotse ariko ntiyabasha kwitaba Telefoni.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba SP Hamdun Twizeyimana avuga ko nta burangare Polisi yagize kuko bakimara kubona Imyanzuro mu minsi itatu ishize bagiye gushaka Ntakaziraho baramubura.

Agira ati “ Ntaburangare bwabayeho.  Imyanzuro y’Urukiko twayibbone mu minsi itatu ishize Polisi na RIB twagiyeyo dusanga inzu ifunze biba ngombwa ko basaba uburenganzira bwo kwica inzugi turamubura. Gusa dukomeje gushakisha amakuru y’aho aherereye kugira ngo afatwe kuko icyaha ashinjwa kiraremereye kandi ntigisaza.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba SP Hamdun Twizeyimana

Ku kibazo cy’uko umwana we yaba avugana n’Umubyeyi we avuga ko batizeye ko yabaha amakuru kuko umwana atakwemera gutanga Umubyeyi we gusa ngo bashobora kwifashisha Telefoni yaba avugiraho.

Kubirebana n’abacuruzi bashobora kuba nabo bazi amakuru ye avuga ko batizeye ko nabo bamutangaho amakuru niba ari Inshuti.

Ikibazo cya Ntakaziraho Daniel watorotse ubutabera yarakatiwe imyaka 5 y’igifungo azira Amacakubiri gikomeje kuba urujijo kuko abamurega bavuga ko bamenyesheje inzego zibishinzwe akimara gukatirwa ntibagira icyo babikoraho.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko n’Urukiko rwabarwaho amakosa kuko ngo nta muntu uregwa icyo cyaha wakagombye kuburana ari hanze.

Amakuru mashya ni avuga ko Ntakaziraho atahungiye kure bityo Polisi na RIB n’izindi nzego zibishinzwe bakaba bakomeza iperereza ryo kumenya aho aherereye bifashishije abari kuvugana nawe ku murongo wa Telefoni barimo umwana we n’Umucuruzi w’Inshuti ye witwa YANI wanamutanzeho akayabo mu rubanza rwe.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *