Ku rusengero rw’Itorero ry’ADEPR/Remera, ku wa 13 Ukuboza 2025 habereye umuhango wo guherekeza no gusezera bwa nyuma umukozi w’Imana Rév. Pasiteri Mudagiri Tabazi Noé, watabarutse ku wa 27 Ugushyingo 2025 i Kigali mu Rwanda, akaba yitabye Imana afite imyaka 83 y’amavuko.
Rév. Pasiteri Mudagiri Tabazi Noé, ni umwe mu bakozi b’Imana b’intwari bakoreye umurimo w’Imana mu bihugu by’Ibiyaga bigari harimo DRC, Rwanda, Burundi, Tanzania no mu yindi migabane harimo Israel, Amerika n’ahandi henshi.
Umukozi w’Imana yaherekejwe n’abantu benshi baturutse mu migabane itandukanye, haba muri Afurika, Amerika ndetse na Israel, abagiye bafata ijambo bamushimiye ubwitange, umurava yakoze mu murimo w’Imana, kuko yaranzwe no kubwiriza Ijambo ry’Imana adategwa n’ubuhanga mu gihe yigaga ishuri ry’iyobokamana(Théologie) I Remera n’I Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo (DRC).
Rév. Pasiteri Mudagiri Tabazi Noé yavutse mu 1942 mu Mudugudu wa Migera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, yayoboye Misiyoni ya Bijombo aho yakoranye na Rev. Pasteur Kajabika André sé wa Apotre Paul Gitwaza.

Rév. Mudagiri Tabazi Noe atabarutse ku myaka 83
Ababanye na we mu karere ka Bijombo bashima Imana ko, umukozi w’Imana Rev. Tabazi atabarutse ako gace kamaze kubohorwa na AFC/M23/MRDP/Twirwaneho, aho imitwe yitwaje intwaro ya Mai Mai Wazalendo, FARDC, FDLR, Imbonerakure bari barahagize ibirindiro byabo.
Umukozi w’Imana Rév.Pasiteri Mudagiri Tabazi Noé ufite ibigwi wari uzwi cyane mu misozi miremire y’i Murenge, yakoranye na Rév.Kajabika André, Papa wa Apotre Dr.Paul Gitwaza, mu buryo na we amwita Papa wo mu mwuka, kuko ari we wamwigishije amutoza n’Ijambo ry’Imana no kuvuga ashyize amanga.
Rév. Pasiteri Mudagiri Tabazi Noé, akomoka mu Abanyamulenge, ubwoko bw’Abatutsi batuye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), yakuze yubaha Imana ndetse abasha kwiga, agira n’ubuhanga mu kuvuga Ijambo ry’Imana, yari umugabo w’igikundiro wubashywe kandi akubaha n’abantu.
Ni umwe mu Abanyamulenge ba mbere bagiye kwiga ku Ishuri rya Bibliya mu 1973, akirangira kubera amanota meza yari afite yagizwe umwigisha w’Ijambo ry’Imana (Teacher), aho mu 1976, yabonye impamyabumenyi mu iyobokamana (Théologie) I Bukavu ahita ahabwa umurimo wo kwigisha iryo shuri akirangiza.
Mu 1985 na 1998, yahawe inshingano z’ubuyobozi mu Ishuri rya Bibiliya rya Bijombo, aho yatozaga kandi akigisha abapasiteri n’abakozi b’itorero.
Yagiriwe icyizere cyo guhabwa inkoni y’ubushumba kuba Pasiteri ku wa 1 Mutarama 1978 kugeza ku wa 26 Nyakanga 2008, agirwa Umushumba wa Paruwasi ya Bijombo, yayoboye itsinda ry’abanyamasengesho, yigisha inyigisho n’iterambere ry’abaturage.
Kuva mu 1985 kugeza mu 2009, yayoboye Misiyoni ya Bijombo.Mu 1981 kugeza 1998, yabaye umujyanama n’umuyobozi w’inyigisho (Doyen) muri Itorero rya CADC muri Kivu y’Amajyepfo, anagenzura Paruwasi y’i Bujumbura mu Burundi.
Itorero CEPAC ryemereye Paruwasi ya Bijombo kwigenga mu miyoborere rihabwa Rev. Mudagiri Tabazi mu 1978 anayibera Umuyobozi Mukuru, ihabwa kuba Centre cyangwa Misiyoni, ibyo byari intambwe ikomeye mu mateka y’Itorero ry’Abanyamulenge, aho iryo Torero ryari riyobowe n’Umuvugizi Ruhigita Jean wari uyoboye CEPAC muri Kongo Kinshasa.
Rév. Mudagiri Tabazi Noe yamenyekanye mu bumenyi mu iyobokamana, yagize ubutwari bwo guhanga imirimo mishya n’umutima wo kurera abayobozi bashya. Yabaye umwe mu bigisha ba mbere ba Bibiliya mu Banyamulenge, atoza abapasiteri benshi n’abakozi b’Itorero bagize uruhare runini mu gukura ku Itorero.
Rév. Mudagiri Tabazi Noe azahora yibukwa nk’umubyeyi w’umwuka ku bayobozi benshi bo mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Imana yamukoresheje imirimo itandukanye nko gusengera ababyeyi batari barabyaye bakabyara, yasengeye abantu bakira indwara, yari umuhanga mu ishuri aho yavaga mu ishuri agasimba irindi kubera ubuhanga, yari afite Umwuka w’Ubwenge no guhishurirwa.
Dr. Paul Gitwaza, ni umwe mu bo yatoje Ijammbo ry’Imana bamaze kumenyekana, ahamya ko Rév. Mudagiri Tabazi ko ari we wamureze mu gakiza, akamubatiza kandi akamwika kuba Umushumba w’Itorero Zion Temple Celebration Center ku isi.
Rév. Mudagiri Tabazi Noe yitabye Imana ku itariki ya 27 Ugushyingo 2025 i Kigali, nyuma yo kuvurizwa mu gihugu cy’Amerika, akaba atabarutse afite imyaka 83. Urupfu rwe rwashenguye Abakristo benshi bo muri RDC, mu Rwanda no mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Rév. Mudagiri Tabazi Noe azahora yibukwa nk’Umukozi w’Imana w’Intangarugero w’inyangamugayo, umwigisha w’Ijambo ry’Imana w’umuhanga, Umuyobozi w’Itorero muri CEPAC, CADEZ akaba umutoza n’umujyanma mu matorero atandukanye, kuko Abakristu benshi bamusoromye ho imbuto n’urugero ku bayobozi bashumbye amatorero atandukanye ku isi.
AMAFOTO UMUHANGO WO GUSEZERA BURUNDU KURI Rév. Mudagiri Tabazi Noe

Basanda Ns Oswald