Home AmakuruMu cyumweru cyahariwe ubutabera hazibandwa ku buhuza nk’uburyo bufasha kudasiragira mu nkiko

Mu cyumweru cyahariwe ubutabera hazibandwa ku buhuza nk’uburyo bufasha kudasiragira mu nkiko

by admin
0 comments

Kuva kuwa 08 kugeza kuwa 19 Ukuboza 2025, ni Iminsi yahariwe Ubutabera, ahazibandwa by’umwihariko mu gukemura imanza binyuze mu buhuza, uburyo bumaze gutanga umusaruro ku buryo mu myaka 3 ishize imanza ibihumbi 20 zamaze gukizwa biciye muri bwo.

Ibi ni byatangarijwe mu kiganiro n’itangazamakauru gitangiza icyumweru cy’Ubutabera kuri uyu wa 08 Ukuboza 2025.

Ni ikiganiro cyahuje abahagarariye inzego zifite aho zihuriye  n’ubutabera, ubugenzacyaha, ubushinjacyaha, Polisi y’Igihugu, urwego rushinzwe igorora RSS, abahagarariye inkiko Nkuru, Urukiko rw’Ikirenga, n’abandi.

Ikiganiro kikaba cyari kigamije ahanini gusobanura birambuye ibizibandwaho muri icyo cyumweru no kugeza ku banyarwanda muri rusange uko ubutabera buhagaze mu Rwanda by’umwihariko umusaruro umaze kuboneka hifashishijwe uburyo bw’ubuhuza bwavuzwe haruguru.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Madame Domitila Mukantaganzwa ashimangira ko ubuhuza bwatanze umusaruro ugaragara hagati y’abari bafitanye amakimbirane kuva ubwo Leta yashyiragaho Politiki nshya izagenderwaho kuva muri 2022.

Madame Mukantaganzwa Domitila, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga

Avuga ko kuva mu mwaka wa 2022 iyo gahunda y’Ubuhuza yashyirwaho hamaze kurangizwa imanza ibihumbi 20.

Avuga ko mu by’ukuri ubuhuza ari uburyo bukoreshwa mu gukemura ibibazo mbonezamubano ndetse n’ibijyanye n’ubucuruzi n’amahugurwa.

Agira ati “Umuntu wibye ihene, ashobora kwiyunga na mugenzi we, akishyura bikarangira, kereka iyo ari umujura wabigize umwuga ruharwa wananiranye, bishobora gutuma inzego z’ubushinjacyaha zikomeza kumukurikirana ngo abiryozwe.”

Ku rundi ruhande avuga ko mbere y’uko abazungu bigisha abanyafurika n’abanyarwanda muri rusange guca imanza no gufunga, abanyarwanda ubwabo bari bifitiye uburyo bw’ubuhuza, bukaba atari inzaduka kuribo ahubwo buhuje n’imyemerere y’abanyarwanda ubwabo.

Avuga kuva mu 2022 Politiki y’ubuhuza itangira, umusaruro wabwo ngo umaze kugera kuri byinshi, bikagaragazwa n’uko mu madosiye ibihumbi 20 yakemukiye mu buhuza, bigaragaza ko ibyakozwe bigeze  byibura ku 10 kugera kuri15% y’imanza zose ziri mu nkiko.

Ikindi ni uko ubwo buhuza ngo bukorwa n’abantu bose baharanira ko ubutabera butera imbere.

Bikaba bisaba ko abahuza baba bafitiwe icyizere, ariko nabo bakaba babizi, ari nayo mpamvu harimo n’ababyize babikora cyane cyane mu nkiko z’ubucuruzi.

Perezida w’urukiko rw’Ubucuruzi avuga ko umwaka ushize hari imanza 301 zakemutse binyuze mu buhuza.

Aba bayobozi bavuga ko ku nzego zose, kugera no mu bujurire, abantu bashobora guhitamo ubuhuza, uretse ko baba barataye igihe, baratakaje byinshi, inyandiko y’ubuhuza ikaba ariyo ihita irangiza urubanza.

Inzego zose zirebana n’ibigendanye n’Ubutabera zari zihari

Cyakora ubuhuza ku butane bw’abashakanye bwo ntiburabasha gutera imbere.

Kuri ibi by’Ubutane bw’abashakanye, Madame Mukantaganzwa avuga ko bari kugerageza kubinoza, ingorane zikaba ari uko abatanye baba baramaramaje, kubitinza nabyo bikaba bibi kurushaho, ari nayo  mpamvu ngo bashikariza inkiko kubatandukanya bidatinze, cyakora na none ngo iyo bongeye gushaka gusubirana nabwo barabafasha.

Gisa icyo abantu bamenya ni uko ibyaha by’ubugome: ubwicanyi gusambanya abana, no gusambanya abakuru ku ngufu, kunyereza umutungo wa Leta, Jenoside, byo ntibishobora kujya mu buhuza, bikaba ari ibyaha abantu bagomba kugendera kure cyane ko bigendana n’ibihano biremereye.

Icyumweru cy’Ubutabera cyatangiye kuri uyu wa 08 Ukuboza 2025 kizibanda cyane ku manza z’Ubuhuza mu manza z’imbonezamubano n’izubucuruzi.

Ni icyumweru kizasozwa kuwa 19 Ukuboza 2025 kigeze ku musaruro nyawo nk’uko abayobozi bakuru barebwa n’ubutabera babisobanura.

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) buvuga ko kuva muri Mutarama 2025, kugera mukwa 12, bamaze gukemura ibibazo bigera kuri 2800.

Ni mu gihe m’Ubushinjacyaha nabo buvuga ko mu mwaka wa 2024-2025, Dosiye 3000  zarangiriye mu buhuza, mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2025 bikaba biteganyijwe ko amadosiye 5000 nayo azarangirizwa mu buhuza.

Abayobozi basubije Itangazamakuru ibigendanye n’Ubuhuza

Inzego zose zirebana n’ibigendanye n’Ubutabera zari zihari

You may also like

Leave a Comment