Gakenke: Abakozi bo mu kirombe cya COMIKAGI bafungiranywe n’amazi aturutse ikuzimu
Abakozi 7 bakora imirimo y’ubucukuzi bw’umucanga mu kirombi cya Koperative ya COMIKAGI ikorera mu karere ka Gakenke,Umurenge wa Ruli,Akagali ka Gikingo,umudugudu wa Nyamugali bafungiranywe n’amazi muri iki kirombe.
Nk’uko Meya wa Gakenke, MUKANDAYISENGA Vestine abivuga none Ku wa 05/12/2025 ahagana Saa Tanu n’igice kuri site Nyamugali/Kabarombe habaye impanuka itunguranye Y’amazi aho abakozi bakura Umucanga batoboye Amazi yo mu butaka imbere mundani (Underground water aquifer) ahita afungiranamo abakozi 7 abandi 4 barayacika.
Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko hari gukorwa ubutabazi bw’ibanze ngo hakurwemo abakozi 7 bafungiranywe n’amazi, Abakozi 4 bacitse ayo mazi bajyanywe kwa ku bitaro bya Ruli.

Ni kenshi hakunze kuvugwa impanuka z’ahakorerwa Ubucukuzi bitewe ni mpamvu zitandukanye zirimo ahanini n’uburangare bwa ba Nyiri ibirombe cyangwa abakozi ubwabo cyangwa se n’imiterer y’ahakorerwa iyo mirimo.
Mu nama imaze iminsi iteraniye I Kigali muri Mining Week yahuje Abakora Ubucukuzi bw’Amabuye y’agaciro n’inzego za Leta zigira aho zihurira nayo, abakora ubucukuzi basabwe kubukora kinyamwuga mu buryo bugezweho baharanira kubona umusaruro ariko barengera Ibidukikije
Bibukijwe kandi ko kubahiriza uburenganzira bw’umukozi arindwa impanuka Kandi ahabwa ibyo agenerwa n’itegeko nabyo ari ingenzi.


