Ikoranabuhanga niryo riri gukoreshwa na GAMICO mu bucukuzi bugezweho

admin
8 Min Read

 

Mu gihe abacukuzi bari mu cyumweru cyahariwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’agaciro ari nako hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro GAMICO ikorera Ubucukuzi mu Karere ka Nyarugenge, irakora ubucukuzi bugezweho hifashishijwe imashini zigezweho, ibyatumye umusaruro w’ibyo bakoraga ugiye kujya wiyongeraho 30%.

Zimwe mu mashini zisya zikanayungurura umusaruro

GAMICO ni Kampani imaze kugira Ubunararibonye kuko imaze imyaka 12 yose mu bikorwa by’Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro aho batangiriye mu Karere ka Gatsibo, bakaba bamaze imyaka 4 mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kigali, aho Ibirombe biherereye hakitwa “BASHYAMBA” nk’uko Umuyobozi mukuru wayo Evode Imena abivuga.

Aganira n’Itangazamakuru ku bigendanye n’imikorere igezweho mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro Imena Evode, Umuyobozi mukuru wa GAMICO, avuga ko bahisemo gukoresha uburyo bugezweho bagendeye ku nama bahabwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro Mines na Peteroli RMB ibasaba kenshi gutunganya neza Umusaruro w’amabuye y’agaciro,  akaba ariyo mpamvu muri GAMICO bari gukoresha imashini zigezweho  mu gucukura, kuyungurura no kumutsa Umusaruro.

Agira ati “ turi gukoresha imashini zigezweho, tukaba tumaze kuzuza uruganda narwo rugezweho ruzajya ruyungurura rukanatunganya umusaruro ku buryo Gasegereti yajyaga igenda mu mazi mu gihe cyo kuyungurura bya Gakondo, nta na rimwe bizongera kuducika ku uburyo  kuri  buri musaruro wajyaga upfa ubusa uhwanye na 30% wose uzatugarukira.”

Umuyobozi mukuru wa GAMICO,Imena Evode

Avuga ko ibanga bakoresha kugira ngo babashe kubona Umusaruro uhagije, nta rindi uretse gukora neza kandi buri gihe.

Avuga ko kugira ngo babashe kubona umusaruro uhagije, babigeraho bifashishije imbaraga z’abakozi bagera ku 1750 bafata neza mu buryo bushobotse, cyane ko bagerageza kubaha ibishoboka byose bigendanye n’umushahara, kubatangira imisanzu y’ubwiteganyirize, kubahera ifunguro ku kazi, kubavuza n’ibindi.

Umuyobozi ushinzwe imirimo n’ibikorwa byo mu kirombe

Ku bigendanye n’Uburinganire bw’ibitsina byombi mu kazi, avuga ko mu bakozi bose bakoresha batibagiwemo Jenda, aho bafitemo abagore 14% bakaba bagera kuri 245 ndetse bakaba bahabwa ibigenerwa abagabo byose, bakagira n’icyumba cyabagenewe mu gihe baba bari mu bibazo byihariye bireba abagore.

GAMICO ifatanya n’Inzego zibanze n’abaturage mu iterambere ry’agace bakoreramo.

Uretse ibikorwa by’ubucukuzi GAMICO ikorera muri Mines ya Bashyamba, inagira uruhare rugaragara mu Iterambere ry’agace bakoreramo n’Imibereho myiza y’abaturage muri rusange.

Avuga ko bagejeje amazi meza mu tugari 4 dukikije Nyabarongo, bagamije ahanini kugabanya Impfu za hato na hato z’abantu baribwaga n’Ingona bagiye kuvoma muri Nyabarongo.

Hubakiwe imiryango 7 itishoboye , hari n’abandi batangiwe ubwisungane mu kwivuza ndetse ngo banagira uruhare mu isanwa ry’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 rwubatse ku mugezi wa Nyabarongo mu murenge wa Kigali.

Kubirebana n’akarusho GAMICO yaba irusha abandi, avuga ko bafite ivuriro rigezweho , umuganga n’Imbangukiragutabara, ku uburyo kuvura umukozi uhuye n’igikomere cyoroheje n’ubundi burwayi bikaba bidatwara umwanya munini.

Kubirebana n’Ingorane baba bahura na zo muri rusange,  Evode Imena, avuga ko muri rusange ingorane mu bacukuzi b’amabuye y’agaciro ni zimwe zirimo  ko ibikoresho bifashisha hafi ya byose bituruka hanze, bikabageraho bihenze kandi bitinze. Bityo agasaba inzego bireba ko hakorwa ibishoboka byose mu Rwanda hakubakwa Inganda zikora bene ibyo bikoresho kugira ngo babibonere hafi kandi ku giciro kitari hejuru cyane

Ikindi avuga ni umuriro w’Amashanyarazi nayo igiciro ngo kiri hejuru kandi mu kazi kabo bakaba bakoresha mwinshi.

Abakozi hari ibyo basaba Ubuyobozi bwa GAMICO

Ntirenganya Abdoul ni umwe mu bacukuzi ukoresha imbaraga nyinshi nk’uko abivuga.

Ashima cyane Kampani ya GAMICO yamuhaye akazi imyaka 4 n’igice irashize, akaba yari iteje imbere bishoboka.

Avuga ko abanye neza n’umuryango we,  abana bakaba biga neza akaba afite n’amatungo.

Yishimira ko mu kazi kabo babashyira mu bwiteganyirize, urwaye ngo baramuvura bitewe n’uko bafite ivuriro ryabo hafi.

Ku bigendanye n’umushahara, asaba ko bajya bahemberwa ku gihe kuko urebye imbaraga ngo bakoresha, niyo ngo warenzaho umunsi umwe udahembwe, kuribo ngo ni nk’umwaka wose.

Ntirenganya Abdoul umwe mu bakozi ba GAMICO

Agira ati” turakora kandi turinjiza.  Gusa umushahara uracyari hasi kuko duhemberwa ibyo twakoze biza byiyongera ku 1000 frw buri mukozi abarirwa ku umunsi, yaba umukozi usanzwe cyangwa se Nyakabyizi. Iyo nta musaruro wabonetse nicyo gihumbi dutahira. Gusa nayo byaba byiza agiye azira ku gihe kuko tuba twakoresheje imbaraga nyinshi.”

Cyakora uyu mukozi, avuga ko bumvise ko mu kwezi kwa mbere 1000 frw bandikirwa,  gishobora kongerwa, amafaranga avuga ko atagendanye na gato n’isoko riri hanze ahangaha.

Asaba bagenzi be bakorana, gukorana umwete n’umurava kugira ngo umusaruro ubashe kuboneka, bityo n’ubuyobozi bwabo bubashe kubahemba bizeye neza ko umusaruro uzaboneka.

Kimwe na mugenzi we Abdoul, Musabyemariya Liberata, avuga ko GAMICO yabakuye mu bwigunge ibaha kazi, mu myaka 3 ahamaze akaba maze kwigeza kuri byinshi abikesha kazi akora.

Agira ati “ muri GAMICO bubahiriza uburinganire, abagore n’abagabo turareshya ntawuhembwa menshi kurusha undi, n’ubwo bwose aba ari makeya bwose, cyane ko duhembwa hakurikijwe umusaruro wabonetse muri buri kipe.

Musabyemariya Liberata yishimira ko ihame ry’uburinganire ryubahirizwa muri GAMICO

Turifuza ko amafaranga dukorera yakongerwa  kubera ko ibiciro biri hanze aha ntibyoroshye kandi tuba twakoze cyane.”

Avuga ko muri rusange bakora neza akazi kabo, kandi bagahabwa ifunguro rihagije saa sita ku buryo ntawe ukorana inzara. Bityo kimwe na mugenzi we asaba bagenzi be, gukora badakorera ijisho kugira ngo Ikoranabuhanga bari gukoresha, rijye ribafasha kubona umusaruro uhagije uzatuma bahembwa iritubutse.

Asaba abakobwa bagenzi be,  bumva ko akazi ku bucukuzi ari ak’abagabo gusa kureka iyo mvugo ishaje, bakaza bagafatanya kuko Ubucukuzi  ari kazi nk’akandi gashobora gukiza ugakora aramutse yitwaye neza mu byo akora.

Bityo agasoza agira ati “ Mukobwa itinyuke urashoboye kuko icyo umugabo yakora nawe wagishobora.”

Abandi bakozi baganiriye n’Itangazamakuru, harimo abifuje ko hashingwa ikipe y’Umupira w’amaguru mu kigo ifite imbaraga y’abahungu n’abakobwa, kugira ngo bajye babasha kwidagadura nyuma y’akazi binabarinde uburangare n’ibishuko, cyane ko abenshi ari urubyiruko.

GAMICO ni imwe mu masosiyeti akora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda.

Ni isosiyete imaze gutangiza uburyo bushya bwo gucukura hifashishijwe Amamashini yasimbuye Ibitiyo n’Amapiki bya Gakondo, ikaba ifite imashini zigezweho zizajya ziyungurura zikanatunganya umusaruro wose uko wakabaye,  nta namuke utakaye nk’uko hari 30% byagendaga mu mazi  bikabacika.

Kubera kuba Kampani y’Icyitegererezo, abateraniye mu nama y’icyumweru cyahariwe Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bakaba bazasura ibikorwa by’iyi Kampani ya GAMICO bigaragara hake mu masosiyete akora Ubucukuzi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *