Min. Sabin Nsanzimana yibukije Ab’I Nyamagabe ibyago biri mu kutagira isuku yo mu kanwa
Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana, yasabye buriye abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe abibutsa ko umwanda wo mu kanwa ugira ingaruka zirimo kwibasirwa n’indwara zo mu kanwa, gukurwamo amenyo n’izindi, abasaba kwita ku isuku yo mu kanwa.
Ubushakashatsi bwa 2024, bw’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), bwagaragaje uburwayi bwo mu kanwa buri ku mwanya wa 5 mu burwayi 20 buri ku isonga mu bwivuzwa cyane ku bitaro.
Bugaragaza ko mu batuye mu bice by’ibyaro, abatoza mu kanwa bari ku kigero cya 38% mu gihe mu mujyi ari 11.2%, naho 33% bafite hejuru y’imyaka 18 mu Rwanda ngo ntiboza mu kanwa.
Ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe mu muganda wo ku wa 29 Ugushyingo 2025, Minisitiri Dr Nsanzimana yagaragaje ko kutoza amenyo bibangamira abo mubana cyangwa muhura umunsi ku wundi, ndetse bikaba byatuma amenyo arwara bikarangira akuwemo.
Yagize ati: “Ntukwiye kuva mu rugo utogeje amenyo kuko abo muhuye uragenda ubaha imyuka y’ibyo waraye uriye, rimwe na rimwe bimazemo igihe mu kanwa, umusururu ugahura n’ibishyimbo, n’ibijumba hanyuma amenyo ejo agacukuka hakazamo imyobo, wajya kwa muganga bagahoma bikanga bakayakuramo ukaba ubaye mapengu.”
Minisitiri Dr Nsanzimana yabasabye kurangwa n’isuku hose by’umwihariko iyo mu kanwa, cyane ko ibikoresho byayo birimo uburoso bw’amenyo n’umuti wo mu kanwa bidahenze.
Yongeyeho ati: “Mujye mwoza amenyo ndabinginze.”
RBC igaragaza ko uburwayi bwo mu kanwa bugira ingaruka no ku buzima bwo mu mutwe, kandi bufitanye isano n’izindi ndwara zitandura zirimo diyabete, ndetse umugore utwite akaba yabyara umwana udashyitse.
Abantu basabwa nibura kubahiriza ibihe by’ingenzi byo koza mu kanwa haba mu gitondo, nyuma yo gufata amafunguro ndetse na nijoro bagiye kuryama, kuko birinda mikorobe zicukura amenyo.