Home AmakuruTrinity Nyakabingo FC niyo izahatanira igikombe na Rutongo Mines FC

Trinity Nyakabingo FC niyo izahatanira igikombe na Rutongo Mines FC

by admin
0 comments

Mu mukino wa ½ wari usigaye hagati ya CEMINYAKI y’i Rubavu na Trinity Nyakabingo FC y’i Shyorongi, wasojwe Nyakabingo Fc itsinze ibitego 2-0, bityo ikanakatisha itike yo gukina umukino wa nyuma kuwa 04 Ukuboza 2025 aho izaba ihanganye na Rutongo Mines, ari nawo munsi Mpuzamhanga wahariwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’agaciro bazaba bizihiza.

Ku isaha y’i Saa Cyenda n’iminota 35 nibwo amakipe yombi yari yinjiye mu kibuga, umukino wabereye ku kibuga cya Rutongo Mines, Umurenge wa Masoro, Akarere ka Rulindo.

Ni umukino utari urimo ishyaka mu buryo bugaragara, gusa buri kipe yasatiraga ariko yagera imbere y’izamu abakinnyi ntibabashe kubonezamo n’ubwo bwose abafana bo wasangaga bafite amatsiko yo kureba uwegukana intsinzi, igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa.

Igice cya kabiri amakipe yagarutse asa naje yikosoyeho gato agerageza gusatirana ariko bikanga. Cyakora ku munota wa 32 Trinity Nyakabingo FC yaje kubona igitego cyaturutse ku mupira w’umuterekano, igitego cyavuye ku burangare bw’abakinnyi b’inyuma ba CEMINYAKI ndetse ku munota wa 41 bashyiramo n’icya kabiri, umukino usozwa ari ibitego 2-0.

Umutoza wa Trinity Nyakabingo FC Mubyiganirwa Jacques Ngamije, aganira n’Itangazamakuru, avuga ko ntacyo abona yatura Imana, kubera ahanini ibyishimo afite byo gutsinda umukino wa nyuma, umukino bagezeho barawuharaniye mu buryo butaboroheye na gato.

Umutoza wa Trinity Nyakabingo Fc Mubyiganirwa Jacques Ngamije

Agira ati “Ni ibyo kwishimirwa kuri twebwe abakinnyi n’ubuyobozi bwacu, cyane ko twakoze ibishoboka byose dushyiramo imbaraga, tugamije gutsinda nta kindi. Intego rero tuyigezeho, ndasaba abakinnyi banjye kutirara kuko inzira ikiri ndende. Ndabasa ko tuzategura umukino wa nyuma uzaduhuza na Rutongo Mines tukaba tugomba kuyitsinda nayo igikombe kigataha iwacu.”

Kimwe n’umutoza, Kapiteni wabo Bahati Gasana bita Thierry, avuga ko bitaboroheye na gato kugera ku mukino wa nyuma.

Kapiteni wa Trinity Nyakabingo Fc, Bahati Gasana Thierry

Gusa ngo bisunze inama z’umutoza no gushyira hamwe hagati mu ikipe, ngo babashije gutsinda imikino myinshi banyuzemo, bikaba bibahesheje intsinzi yo kugera ku mukino wa nyuma.

Asaba bagenzi be kutibeshya ko imikino irangiye, mugihe intego ngo batangiranye yo gutwara igikombe itaragerwaho.

Uwari uyoboye ikipe ya CEMINYAKI akaba na Perezida wa Koperative Gatari Jean Pierre, avuga ko bakinnye neza muri rusange, gusa bagerageje ibishoboka byose ngo babone intsinzi ariko biranga.

Umuyobozi mukuru wa CEMINYAKI FC Gatari Jean Pierre

Avuga ko n’ubwo bwose ikipe bahuye yabatsinze ariko badacitse intege, bakaba bagiye gukomeza kwitegura andi marushanwa yo mu bihe biri imbere.

Agira ati “Ntabwo tubashije gutsinda ariko ntiducitse intege na gato mu mukino niko bigenda. natwe twakwifuje kuba tugeze ku mukino wa nyuma ariko ntibyakunze. Icyo nasaba abakinnyi bacu ni ukudacika intege, cyane ko aha tuhageze twaratsinze andi makipe. Tugiye gukomeza gutegura ikipe, ku buryo mu bihe bindi biri imbere twabwira amakipe ko yazatwitegura tukazahatana bikomeye, kuzongera kugira uwadutsinda bikazamugora.”

Gusa avuga ko n’ubwo bwose batsinzwe, hari amakuru bamenye y’uko hakinishijwe bamwe mubakinnyi batari abacukuzi, bakaba ngo bagiye kubikurikirana.

Kapiteni w’iyi kipe Ndagijimana Jean Claude bita Etoo, avuga ko batsinzwe muri ½ bitavuye ku bushake bwabo, bitewe n’uburyo baje bafite intego yo gutsinda amahirwe agasekera mukeba wabo bakinaga.

Kapiteni wa CEMINYAKI FC Ndagijimana Jean Claude Etoo

Avuga ko badacitse intege na gato, asaba bagenzi be bakinana kudahagarika imyitozo, bakumva ko umukinnyi ari nk’umusirikari, umwe uhora witeguye urugamba. Bityo yizeza abakunzi b’ikipe ye ko mubihe bitaha bazitwara neza uko byifuzwa.

Umushyitsi mukuru wari waje kureba uburyo hagiye kuboneka ikipe ya kabiri yinjira ku mukino wa nyuma w’igikombe, ni Bwana Jean Marie Vianney Bwanakweri, Umuyobozi wungirije wa Sendika y’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda REWU, wari uherekejwe n’Umukozi wa Sendika akaba by’umwihariko Umuhuzabikorwa w’aya marushanwa Jean Claude Ntakirutimana.

Umuyobozi wungirije wa REWU Jean Marie Vianney Gakwerere

Bwana Jean Marie, avuga ko nk’urwego ruri mu bateguye amarushanwa bakayakurikirana kugeza ubwo habonetse amakipe abiri azahatanira igikombe ngo nibyo kwishimirwa cyane.

Agira ati “Yari inzira ndende kandi ikomeye gutegura aya marushanwa, cyakora REWU ifatanyije n’izindi nzego nka RMB na PSF, twakoze ibishoboka byose ku buryo amarushanwa yagenze neza. Abakora umurimo w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nabo, twavuga ko byabanyuze bidasubirwaho, bitewe n’uburyo byabahaye umwanya uhagije wo kumenyana no gusabana. Byatumye benshi bava mu bwigunge bwo guhora mu birombe amasaha yose, baboneraho gukora  Siporo, cyane ko buriya ari ingenzi mu mubiri wa muntu.”

Bwana Jean Claude Ntakirutimana (iburyo) Umukozi wa REWU akaba n’Umuhuzabikorwa w’Amarushanwa

Avuga ko muri rusange amakipe yose yitabiriye irushanwa yakinnye neza, bakaba ngo bishimira ko ibyo baharaniye bigiye gusozwa ntabashwanye bapfa umupira, cyane ko buriya ahubwo abakina barushaho kugirana ubusabane mu kibuga iyo bahuye.

Ku birebana n’amakipe yakinnye ½ avuga nabwo ko bitwaye neza abagiye gukina umukino wa nyuma bakaba bagiyeyo babikwiriye kuko barahatanye, bityo abasaba kuzitwara neza no mu mikino ya nyuma uzatwara igikombe bikamushimisha, ariko n’uwatsindwa kuri uwo mukino ntibibe intandaro yo gucika intege kuko ibyiza biri imbere.

Yifuriza abantu bose bakora Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’abanyarwanda muri rusange kuzagira Umunsi mukuru mwiza wahariwe Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro uzaba kuwa 04 Ukuboza 2025, ari nabwo hazakinwa umukino wa nyuma wo guhatanira igikombe nyirizina.

Ibirori by’uwo munsi bikaba bizabera kuri IPRC Kigali-Kicukiro, bityo asaba buri wese ubishoboye kutazahabura muri ibyo birori.

Amarushanwa ahuza ibigo bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda ageze ku mukino wa nyuma, amaze igihe kitari gito ari gutegurwa.

Intego yayo nyamukuru nk’uko ababishinzwe babivuga, ikaba ari ugufasha abacukuzi kumenyana, gusabana, gufata akanya ko busobanurirwa birambuye gahunda zigezweho za Leta, ni irushanwa kandi rushanwa kandi ryateguwe mu rwego rwo kugaragariza abatuye u Rwanda no hanze yarwo ko mu Rwanda dufite ubucukuzi bwa amabuye y’agaciro kandi buteye imbere harimo no gukangurira abantu kwirinda gukora ubucukuzi butemewe kuko ari icyaha, gukora siporo kugira ngo ubuzima bwabo budaharirwa gucukura byonyine no kumenyesha Abanyarwanda n’Abanyamahanga ko u Rwanda rufite Amabuye ahagije kandi ko rufite ubushobozi buhagije bwo kuyabyaza umusaruro.

Umukino wa nyuma nk’uko byavuzwe haruguru, ukaba uzahuza amakipe ya Trinity Nyakabingo FC na Rutongo Mines FC, izatwara igikombe kuri uwo munsi, ikazaba ije ikurikira Big Mining FC yo mu Ruhango yagitwaye umwaka ushize.

Abambaye imyeru (abakinnyi ba Trinity Nyakabingo)

Abambaye umuhondo (CEMINYAKI FC)

Niyonkuru Edouard

You may also like

Leave a Comment