Mu marushanwa akomeje guhuza ibigo bikora Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro akaba ageze muri 1/2, Rutongo Mines Fc yatsinze Rwinkwavu Mining Corporation Company Fc bihita biyihesha itike yo kuzakina umukino wa nyuma w’iri rushanwa, uzaba kuwa 04 Ukuboza 2025, ubwo hazaba hizihizwa Umunsi mpuzamahanga wahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ni umukino wabereye ku kibuga cya Trinity i Nyakabingo muri Shyorongi kuri uyu wa 22 Ukuboza 2025, imbere y’abafana benshi, ubuyobozi bw’inzego zibanze, abayobozi b’amakipe yombi n’abahagarariye Ikigo cy’igihugu gishinzwe amabuye y’agaciro Mines na Peteroli RMB na Sendika y’abakora Umurimo w’Ubucukuzi bw’ambuye y’agaciro REWU n’abandi.
Amakipe yatangiye asatirana ari nako atinyana cyakora ku umunota wa 20 Rutongo mines ishyiramo igitego cya 1 cyagombowe ku munota wa 35 igice cya mbere kirangira ari 1-1 ,Igice cya kabiri cyaje Rutongo isa n’iyariye amavubi irasatira cyane ari nako ihusha izamu, maze ku munota wa 80 ishyiramo icya 2 cyakurikiwe na Kufura yavuye ku makosa yo mu bakabiri ba Rwinkwavu yaje kuvamo igitego umukino usozwa Rutongo Mines fc itsinze ibitego 3 kuri kimwe cya Rwinkwavu Abafana bikoza mu bicu.

Ikipe ya Rutongo mines fc yageze ku mukino wa nyuma
Uruhande rwatsinze rwishimiye kugera ku umukino wa nyuma,Umutoza wa Rutongo Mines Habumugisha Theoneste yatsindiye kuzakina umukino wa nyuma mu byishimo bivanze n’ikiniga yishimira ko umusaruro yari yiteze wo gutahukana intsinzi ko awugezeho akaba agiye kwitegura gutwara igikombe.
Agira ati”Nabitangaje kuva cyera ko twe dutegura. Uyu mukino wa 1/2 twarawuteguye bihagije niyo mpamvu tuwutsinze turusha Bakeba bacu. Ubusanzwe twebwe intego ni bitatu nk,uko ubonye tubitsinze no muri final niko bizakorwa.

Umutoza wa Rutongo Mines Habumugisha Theoneste
Avuga ko kuba bageze muri 1/2 badatsinzwe babikesha ubuyobozi bwiza n’ abakinnyi bumva inama z’umutoza bityo asaba abakinnyi kumufasha gutegura neza umukino wa nyuma igikombe kikazataha I Rutongo.
Kimwe n’umutoza, Umuyobozi w’ikipe ya Rutongo.Mines fc avuga ko atabona uko asobanura intsinzi batahanye gusa ngo binjiye mu irushanwa barabyiteguye mu buryo buhagije ariyo mpamvu gutahana intsinzi mu mikino yose bitaje nk’impanuka.

Uwimana Jeanne uyobora ikipe ya Rutongo mines fc avuga ko biteguye guterura igikombe
Umutoza w’ikipe ya Rwinkwavu Habineza Egide ,Avuga ko kuba batabashije kugera ku mukino wa nyuma bibabaje ariko ko badacitse intege ngo umwaka utaha urahari Kandi ngo bagiye guharanira kuzatwara umwanya wa 3.
Agira ati “nibyo Koko ntitubashije gukomeza ariko abakinnyi bacu bakinnye neza n’ubwo bwose twahuye n’ikipe ikomeye. Ndasaba abakinnyi bacu kudacika intege dukomeze imyitozo ubutaha tuzitware neza kurushaho, gusa nabizeza ko umwanya wa 3 ari uwacu”.

Umutoza w’ikipe ya Rwinkwavu Habineza Egide avuga ko nubwo batageze ku mukino wa nyuma bazatwara umwanya 3
Bwana Jean Marie Vianney Ngenzi. waje ahagarariye Ubuyobozi bukuru bwa Rwinkwavu Mining Corporation company fc akaba ashinzwe abakozi, ashima cyane Ubuyobozi bwa RMB, REWU n’izindi nzego zose zagize uruhare mu itegurwa ry’aya marushanwa y’abakora umurimo w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko wabaye umwanya wo gutuma abantu bamenyana bareka kwizirika mu birombe bajya ahagaragara bakidagadura.
Agira ati “N’ubwo tutabashije kugera mu cyiciro cya nyuma ariko abahungu bacu bagaragaje ishyaka mu buryo bushimishije. Dushimiye abateguye Aya marushanwa kuko aho abantu bagiye bahurira byababereye umwanya w’ubusabane no kumenyana. Ndashimira abakinnyi bacu mbasaba kudacika intege ahubwo bikababera umwanya wo gukora kurushaho umwaka utaha tukazarushaho gukina nk’uko twabigenje uyu mwaka.

Ubuyobozi bwa Rwinkwavu Mining Corporation company fc bashimira cyane abateguye iri rushanwa
Avuga ko bagiye kubaka ikipe ikomeye kurushaho mu bihe biri imbere abo bazajya bahura bakazajya baza bikandagira uretse no muri Aya marushanwa ari kugera ku musozo bagaragaje ishyaka rikomeye.

Ikipe ya Rwinkwavu. Mining Corporation Company Fc yakinnye neza ariko ntiyabasha kubona intsinzi
Uwari uhagarariye ikigo cy’igihugu gishinzwe amabuye y’agaciro Mines Gaz na Peteroli (RMB) Donat Nsengumuremyi akaba ari Umuyobozi ushinzwe Ubucukuzi n’ubugenzuzi, ari kumwe n’abahagarariye Sendika y’abacukuzi b’amabuye y’agaciro REWU, bashimiye amakipe uko ari abiri uburyo yitwaye neza mu mukino wabahuje abatsinzwe bakemera uko umukino wagenze n’abatsinze ntibavuge ko barushije abo bahatanaga.
Avuga ko igikorwa cyo gutegura amarushanwa ahuza ibigo bicukura amabuye y’agaciro yagiriyeho kugira ngo abakora ako kazi batinyuke bajye bafata akanya ko kwidagadura, basure bagenzi babo bo mu bindi bice bakora akazi nk,akabo ndetse banabonereho kuganirizwa kuri gahunda zitandukanye za Leta ziba zigezweho.
Agira ati “iki ni igikorwa cyatanze umusaruro amakipe akaba amaze igihe ahatana akuranwamo bakaba bari gusoza 1/2 bikazasozwa n’icyumweru cyahariwe Ubucukuzi “Mining Week” nacyo kizasozwa kuwa 04 Ukuboza 2025 ku munsi mpuzamahanga wahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Ari nabwo hazakinirwa igikombe ku makipe agiye kugera ku umukino wa nyuma”.

Nsengumuremyi Donat Umuyobozi w’ishami rishinzwe Ubucukuzi n’ubugenzuzi muri RMB
Avuga ko Aya marushanwa yatangiwemo ubutumwa butandukanye burimo no gucukura bya kinyamwuga babungabunga ibidukikije, kwirinda gucukura mu kajagari n’ibindi.
Amarushanwa yo guhatanira igikombe cyagenewe abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kigeze muri 1/2 uretse Rutongo Mines fc yatsinze Rwinkwavu Mining Corporation company fc ikaba igeze ku umukino wa nyuma izahura n”izatsinda hagati ya CEMINYAKI na Trinity Nyakabingo fc zizahura kuri uyu wa 23 Ugushyingo ku kibuga cya Rutongo Mines fc mu murenge wa Masoro Akarere ka Rulindo.
Andi mafoto y’ibyaranze uyu mukino
