Mu mezi 9  Komite Nyobozi ya Mining Association imaze harishimirwa ibyagezweho

admin
3 Min Read

Mu nteko rusange y’abagize Ishyirahamwe ry’abacukuzi b’Amabuye y’Agaciro mu Rwanda “Rwanda Mining Association” yateraniye I Kigali kuwa 20 Ugushyingo 2025 abanyamuryango bagaragirijwe  ibimaze kugerwaho, ibiteganywa, hanafatwa ingamba zigamije gushyigikira Ubucukuzi bufite Ireme mu Rwanda.

Atangiza ku mugaragaro inteko rusange, Umuyobozi wa Rwanda Mining Association Innocent Kagenga avuga ko ari inteko rusange ya mbere nyuma y’uko bagiriwe Icyizere muri Gashyantare uyu mwaka, bakaba bamaze gukora byinshi birimo gushyira abakozi mu myanya itari ibafite haba ku ku cyicaro gikuru no mu ntara zose.

Agira ati “ nibyo koko hakozwe byinshi, dushyira abakozi mu myanya, haba aho icyicaro cy’Ishyirahamwe gikorera, Intara zose zirahagarariwe, habayeho kwitabira inama n’amahugurwa bigamije kuzamura Ishyirahamwe, gukorera ubuvugizi abanyamuryango babyifuje n’ibindi.”

Avuga ko ubusanzwe akazi ku ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro gakomeye cyane kakaba kagomba gukorwa n’umuntu ubifitiye umwanya, ufite ubushake kandi ukarangwa n’ubunyangamugayo, bityo kuba ari akazi gafitiye igihugu akamaro mu mizamukire yacyo kakaba kagomba gukorwa Kinyamwuga.

Umuyobozi wa Rwanda Mining Association Innocent Kagenga

Ku kibazo cya bamwe mu bacukuzi bamburwa Ibirombe byabo mu buryo budasobanutse, avuga ko bagerageza kubakorera ubuvugizi mu kigo cy’igihugu cy’amabuye y’agaciro Mines na Peteroli ku buryo hari byinshi bibonerwa ibisubizo ibindi nabyo bikaba bikomeza gukurikiranirwa hafi.

Ku urundi ruhande avuga ko Ishyirahamwe ayoboye yishimira ko rikomeje gutera imbere kuko abanyamuryango batanga imisanzu uko bikwiriye byatumye basanga hari umutungo wa Miliyoni 100 mu mezi icyenda akaba maze kwikuba gatatu.

Mu bibazo byagaragajwe n’abitabiriye Inteko rusange, harimo ko kubona Inguzanyo muri banki ari ikibazo ku bacukuzi ndetse n’imisoro ikaba iri hejuru.

Umuyobozi w’ishami ry’Ubucukuzi n’ubugenzuzi mu kigo cy’igihugu cy cy’amabuye y’agaciro, Mines na Peteroli, Donat Nsengumuremyi avuga ko ibibazo abagize ishyirahamwe bagaragaza bagerageza gufatanya n’izindi nzego bakorana bigashakirwa Umuti.

Nsengumuremyi Donat Umuyobozi w’ishami rishinzwe Ubucukuzi n’ubugenzuzi muri RMB
Inteko rusange yitabiriwe n’Abanyamuryango, Abafatanyabikorwa bose intego ari gushaka uko uyu mwuga wagirira akamaro abawukora

Agira ati “ Nibyo ko hari byinshi byagaragajwe kandi dusanzwe tubizi, ari nayo mpamvu dufatanyije na Sendika yabo n’izindi nzego za Leta hakorwa ibishoboka byose kugira ngo Umwuga w’Ubucukuzi ukorwe neza bene gushoramo Imari bakore badakorera mu gihombo.”

Ku bigendanye n’abashobora kuba bafite ibyangombwa byo gucuruza amabuye, bakabivangamo no kugura ayacukuwe mu buryo butemewe n’abitwa Abahebyi, avuga ko ibyo bitemewe ko hagize ugaragara muri ubwo buryo yafatirwa ibyemezo mu buryo bugaragara.

Ishyirahamwe ry’Abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda “Rwanda Mining Association rihuriza hamwe ba Nyiribirombe bo mu gihugu cyose n’abakora Ubucuruzi bwayo.

Abarigize bavuga ko guhura kwabo bibafasha kungurana ibitekerezo no kugaragaza zimwe mu mbogamizi bahura nazo mu kazi kabo ka buri munsi kugira ngo bishyikirizwe abo bireba bishakirwe umuti bibaye ngombwa.

Rwanda mining association ikomeje intego yayo yo guteza imbere Ubukuzi bw’amabuye y’Agaciro

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *