Perezida Kagame yakiriye Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani

admin
2 Min Read

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, watangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, kuri uyu wa Kane. Ku gicamunsi cyo ku wa kane 20 Ugushyingo 2025, ni bwo Umukuru w’Igihugu yakiriye Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe.

Ni uruzindo rufite aho ruhuriye no gutsura umubano utajegajega ibihugu byombi bisanzwe bifitanye cyane cyane ushingiye ku bukungu no mu bubanyi n’amahanga.

Ibihugu byombi bifatanya kandi mu mishinga itandukanye y’ishoramari mu bukerarugendo bishingiye ku bwubahane n’amahoro hagamijwe iterambere rirambye.

Bishimangirwa n’imigenderanire y’Abakuru b’Ibihugu ku mpande zombi.

Mu mwaka wa 2019, Emir wa Qatar yasuye u Rwanda aho hasinywe amasezerano mu nzego zitandukanye zirimo ubufatanye mu bijyanye n’umuco, siporo n’ubukerarugendo.

U Rwanda na Qatar bahahirana mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere aho Qatar yagize uruhare rukomeye mu kubaka umushinga wose wo kubaka ikibuga cy’indege cya Kigali kiri mu Karere ka Bugesera, witezweho gutwara miliyari 2 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga tiriyari zisaga 2.8 z’amafaranga y’u Rwanda, kizaba kiri ku mwanya wa kabiri mu bibuga by’indege mpuzamahanga bigezweho muri Afurika y’Iburasirazuba nyuma y’icya Ethiopia.

Qatar Airways ifite imigabane ya 60% muri RwandAir, ni umufatanyabikorwa w’ingenzi mu iyubakwa ry’icyo kibuga cy’indege cyitezweho kongera urujya n’uruza rw’abagenzi  mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Ni ikibuga cyitezweho kuzakira abasaga miliyoni 14 buri mwaka bakinyura baza mu Rwanda n’abajya hirya no hino ku Isi.

Mu rwego rw’umutekano kandi ibihugu byombi bifatanya mu bijyanye n’amahugurwa y’ingabo no guhangana n’ibitero by’ikoranabuhanga.

Qatar ni umuhuza ugamije kugarura amahoro n’umutekano mu Karere u Rwanda ruherereyemo by’umwihiriko ibijyanye n’umutekano muke mu Burasirazaba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *