Airtel Rwanda idabagije abanyarwanda bahabwa Pack y’iminota 100 n’iya 200

admin
3 Min Read

Mu urwego rwo kwifuriza abanyarwanda gusoza umwaka no gutangira umushya neza, Airtel Rwanda kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2025 yatangije Pack nshya y’iminota 100 ku mafaranga 100 gusa na Pack y’imonota 200 mu minsi ibiri ku mafaranga 200, ibyo byiza bikazashimangirwa n’ibitaramo byiswe “Christmas Flavour” bya Israel Mbonyi mu Mujyi wa Kigali, Rubavu n’ahandi.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo hatangizwaga iyi gahunda, Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Bwana Sujay Chakrabarti, yashimangiye ko Christmas Flavour atari ubukangurambaga bwo mu minsi mikuru gusa, ahubwo ari uburyo bwo kongera kwerekana ko Airtel ari umufatanyabikorwa wizewe, w’inyangamugayo kandi ushyira umukiriya  ku isonga mu byo atanga byose.

Agira ati:
“Dufite intego isobanutse: guhora dutanga by’agaciro gahambaye, uburambe bufite ireme, kandi dukora byose dushyize umukiriya imbere mu rwego rwo gukomeza kwigarurira icyizere n’icyo abakiriya bacu bakunda. Muri ibi bihe by’iminsi mikuru, twongera gushimangira uwo muhigo binyuze mu ijambo ryacu IKOKINGE risobanura ko muri Airtel, Umukiriya ari Umwami, URAYOBOYE.”

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Bwana Sujay Chakrabarti avuga ko iyi gahunda ari ukwemeza ko umukiliya ari umwami

John Magara, Ushinzwe Iyamamaza bikorwa muri Airtel Rwanda avuga kuri iki gikorwa yavuze ko ari mu rwego rwo kwnjiza abanyarwa mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.

John Magara, Ushinzwe Iyamamaza bikorwa muri Airtel Rwanda

Agira ati” Turi gutangaza ku mugaragaro  Produit nshyashya twashyize hanze ariko zikubiyemo na Gahunda twateguriye abanyarwanda ahantu hose bari, mu birori by’iminsi mikuru byatangiye uyu munsi.”

Umuramyi Israel Mbonyi uzafatanya na Airtel Rwanda muri ibi bikorwa agira ati“Ibi bitaramo ni umwanya wo gufata akaruhuko, tugashimira, kandi tukishimana hamwe. Ndashimira Airtel Rwanda ku kudushyigikira muri iyi ntego no kudufasha kugeza ubutumwa bw’ibyiringiro n’ugusenga kuri benshi bari i Kigali, Rubavu, no hirya no hino.”

Umuramyi Israel Mbonyi azafatanya na Airtel muri ibi bikorwa

Ibitarmo byiswe “Icyambu tour” bizabanzirizwa n’ikizabera I Kigali muri BK ARENA tariki ya 25 Ukuboza 2025 hakurikireho ikizabera Rubavu ku Bunani bwa 2026. Airtel Rwanda kandi yifurija abanyarwanda kuzagira iminsi mikuru myiza yuzuyemo ibyishimo.

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *