Imyaka 30 na 45 ku Isonga mu bibasiwe na kanseri y’inkondo y’umura

admin
3 Min Read

Ikigo cy’igihugu cyita ku Buzima RBC kivuga ko abagore n’abakobwa bari hagati y’imyaka 30 na 45 baza ku Isonga mu  bibasirwa n’indwara ya kanseri y’inkondo.

Imibare ya RBC igaragaza ko 90% by’abangavu bafite kuva ku myaka 12 bamaze kuyikingirwa ariko hakiri icyuho kuko 30% by’abari hagati y’imyaka 30-49, ari bo bamaze gusuzumwa, nubwo hari intego yo gusuzuma 70% bari muri icyo kigero bitarenze 2027.

Nk’uko bigaragazwa kandi ubu mu Rwanda buri mwaka hagaragara abantu 700  naho kugeza ubu  hari abarwayi b’iyi kanseri bagera ku 5.600 bakaba baragabanutse ugereranyije n’imibare ya OMS y’umwaka ushize kuko yavugaga ko hari ibihumbi 10.

Umukozi mu Ishami Rishinzwe Indwara Zitandura muri RBC, Dr. Francois Uwinkindi, avuga ko intego igihugu kihaye ari ukurandura iyo ndwara bitarenze mu 2027, aho biyemeje gushyira imbaraga mu kuyisuzuma no kuyivura kugira ngo iyo ntego igerweho.

Yagize ati: ”Turi gushyira imbaraga mu gusuzuma turifuza ko Abanyarwanda bose babyumva, abadamu, abakobwa bakihutira kwisuzumisha.”

Ubundi Kanseri y’inkondo y’umura iterwa n’agakoko ka virusi yitwa ‘Human Papilloma’, (HPV) mu rurimi rw’Icyongereza, ikaba yandurira cyane mu mibonano mpuzabitsina nkuko bywemezwa na Nzabonkira Eloge, umwe mu bahugura abandi mu kuvura, gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura na kanseri y’amabere, akaba n’umukozi mu Kigo Rwanda Non-Communicable Diseases.

Umukozi mu Ishami Rishinzwe Indwara Zitandura muri RBC, Dr. Francois Uwinkindi

Agira ati: ”Kanseri y’Inkondo y’Umura iri mu cyiciro cya za ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ariko iyo virusi umuntu ashobora kuyikura mu bwiherero budasukuye, kogera mu gikoresho undi yakoresheje, ikajya mu bice biri inyuma y’igitsina noneho muri cya gihe cy’imibonano mpuzabitsina ni bwo ya virusi iva inyuma ku gitsina ikagana ku nkondo y’umura nyirizina.”

Mu bindi bishobora gutera iyi Kanseri harimo gutizanya ibikoresho by’Ibikorano byifashishwa mu rwego rwo gukora igisa n’imibonano mpuzabitsina bizwi nka”Sex toys”,gukora imibonanompuzabistina n’abantu barenze umwe n’ibindi.

Bimwe mu bimenyetso by’iyi kanseri harimo kuva amaraso mu gihe kitari icy’imihango; gukora imibinano mpuzabitsina ukava amaraso; kubona uruzi rudasanzwe mu gitsina; kunuka mu gitsina; kunanuka cyangwa gutakaza ibiro bidasanzwe; kuribwa mu kiziba cy’inda; kuribwa mu nda ibyara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *