Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit, yirukanye umwe mu ba Visi Perezida be, Benjamin Bol Mel, amwambura ipeti rya ‘General’ ndetse anamukura mu nzego z’Igihugu zishinzwe umutekano.
Perezida Kiir yanirukanye kandi guverineri wa Banki Nkuru hamwe n’umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro, bombi bafatwaga nk’inkoramutima za Bol Mel.
Ni icyemezo cyasomewe kuri Televiziyo y’Igihugu ku wa Gatatu tariki 12 Ugushyingo 2025, ntihavugwa impamvu y’iyirukanwa ryabo.
Hracyekwa impamvu za politiki dore ko Benjamin Bol Mel afatwa nk’ushobora gusimbura ku butegetsi Salva Kiir w’imyaka 74 y’amavuko utorohewe n’uburwayi akaba anagaragaza intege nke.
Muri Sudani y’Epfo hamaze igihe ikikango cy’uko intambara yasubukura muri iki Gihugu cyashinzwe muri 2011 cyiyomoye kuri Sudani.
Nyuma hakurikiyeho intambara ikomeye yahanganishije uruhande rwa Salva Kiir n’urwa Riek Machar ahanini bapfa ukugabana ubutegetsi bw’igihugu gishya bari bashinze.
Mu 2018 bombi basinye amasezerano yo gusaranganya ubutegetsi no guhagarika intambara ariko nta byinshi yagezeho dore ko igihe kigera abasirikare b’uruhande rumwe bakarwana n’abandi ndetse n’amatora y’Umukuru w’Igihug yari ateganyijwe amaze gusubikwa inshuro ebyiri mu myaka itatu ishize.
Riel Machar wari Visi Perezida wa mbere aherutse kwirukanwa kuri uwo mwanya ndetse arafungwa mu ntangiriro z’uyu mwaka, ashinjwa ibyaha birimo ubwicanyi, ubugambanyi, n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, urubanza rwe ruracyakomeje.
Jean-Pierre Lacroix, ukuriye ibikorwa by’Umuryango w’Abibumbye byo kubungabunga amahoro muri Sudani Y’Epfo aherutse kubwira akanama k’umutekano muri Loni ko ibintu bikomeje kuba bibi muri Sudani y’Epfo.