Rutongo Mines FC yinjiye muri ½ itsinze GMDC 3 ku ubusa

admin
8 Min Read

Mu mukino wo kwishyura muri ½ ku makipe ari guhatanira igikombe cy’irushanwa riri guhuza Ibigo bikora ku bigendanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kuri uyu wa 09 Ugushyingo 2025, Rutongo Mines FC yasezereye GMDC iyitsinze ibitego 3 ku ubusa, byaje byiyongera kuri 3 kuri 1 yayitsinze mu mukino ubanza.

Ni umukino wabaye kuri iki cyumweru, ubera ku kibuga cya Rutongo Mines FC, ukaba waranzwe n’Ishyaka ry’impande zombi zasatiranaga zigamije gutsinda, cyakora GMDC ntibyayihira, umukino  urangira nk’uko byavuzwe haruguru  ari 3 bya Rutongo Mines FC ku ubusa bwa bwa GMDC,bivuze ko Rutongo mining FC yasezereye GMDC ku giterenyo cy’ibitego 6 kuri 1.

Ni umukino waranzwe kandi n’ubwitabire bw’abafana ku kibuga bari  baje ari benshi, bagamije ahanini  gushyigikira amakipe yabo.

Ubwitabire bukaba bugaragaza amarushanwa yaje akenewe akaba yababereye umwanya wo gutuma bahura, by’umwihariko nk’abacukuzi b’amabuye y’agaciro bikaba byaratumye habaho ubusabane no kumenyana nk’uko abahagarariye bagenzi babo babivuga.

Umuyobozi w’Ikipe ya Rutongo Mines FC Madamu Uwimana Jeanne avuga ko kuba batsinze ibitego 6 mu mikino 2 atari impanuka.

Avuga ko ibintu babyiteguye mu buryo buhagije, bakaba bizera badashidikanya ko n’igikombe kizataha iwabo

Agira ati ”Dusoje ¼ kandi dutahukanye intsinzi turabyishimiye. Aya marushanwa mu by’ukuri twayateguye neza, abakinnyi nabo barategurwa. Tukaba twishimira ko tugeze muri ½ kandi nta kabuza no mu mikino izakurikiraho ko tuzitwara neza.”

Uwimana Jeanne uyobora ikipe ya Rutongo fc avuga iri rushanwa bazaritwara nta kabuza

Avuga ko iyi mikino yatumye abakozi babo bava mu bwigunge bitabira imikino, barasabana mbese baboneraho umwanya wo kubona ko akazi ku ubucukuzi wagakora ukakabangikanya n’ibindi birimo n’imyidagaduro,”

Kimwe n’Umuyobozi we, Habumugisha Theoneste utoza Rutongo Mines FC, avuga ko batsinze ikipe bayirusha kandi ko n’abandi bose bagiye bakina ngo ntibabagoye cyane kuko bahuraga babiteguye mu buryo buhagije.

Agira ati “ imikino dusoje kuva mu ntangiriro twayiteguye neza twisunze inama n’impanuro z’abayobozi bacu, ntabwo twabatengushye twabaseranyije Intsinzi none twabigezeho tugeze muri ½,

Avuga ko Ibanga bakoresheje kugira ngo babashe gutsinda amakipe ntarindi uretse gusoma neza umukino, bagategura umukino ugezweho, Utaha bakazamenya ibyawo ari uko nawo ugezweho.

Ashimira cyane Ubuyobozi bwabo, bwababaye hafi igihe cyose bakabaha ibyo bakeneye byose. Bityo babasaba gukomeza kubafasha no mu cyiciro bagezemo,  kugira ngo bakomeze kubatera ishyaka  ryo kuzatahukana igikombe mu gihe baba bakinnye umukino wa nyuma.

Umutoza wa Rutongo Fc, Habumugisha Theonetse ashimira ubuyobozi bwe bubaba hafi

Umuyobozi wa GMDC FC, Safari Augustin ntanyuranya na mugenzi we uhagarariye Rutongo Mines FC,  cyane ko avuga ko yishimiye uburyo abagiye bitabira kuza kureba imikino babaga ari benshi, bityo agahamya ko n’ubwo bwose batabashije gutahukana intsinzi ngo binjire muri ½ nta kabuza  ko mu marushanwa ataha, ntawe uzongera kubaca murihumye ngo abacikane igikombe.

Agira ati “Umukino urangiye neza, n’ubwo bwose tutabashije gutsinda. Gusa muri rusange turashimira Leta y’u Rwanda binyuze mu  kigo cyayo gishinzwe amabuye y’agaciro RMB, LEWU n’abandi bose batekereje iki gikorwa cyo guhuza abacukuzi b’amabuye y’agaciro, kugira ngo babashe kwidagadura no gusabana n’abagenzi babo bagiye bahura batari baziranye.

Safari Augustin ashimira Leta yatekereje gushyiraho iri rushanwa

Avuga ko bahungukiye byinshi muri iyi mikino kandi ko abakozi babo babonye umwanya wo gusabana n’ab’ahandi, ugiye I Rutongo avuye mu murenge wa Mageragere agasangiza amakuru bagenzi be y’uburyo basanzwe bacukura n’uburyo amabuye agezwa ku isoko.

Umutoza wa GMDC FC Uwimana Pascal, avuga ko batsinzwe ariko bakinnye neza muri rusange, bityo asaba  abakinnyi be ko batagomba kwirara, bagakora imyitozo kenshi kugira ngo bazigaranzure abataratumye babasha kugera ku gikombe,  mu gihe bari binjiranye imigambi yo kugitwara nta kabuza.

Uwimana Pascal aganira n’itangazamakuru, kimwe n’abagenzi be, ashimira uburyo bitwaye neza mu mikino yose bakinnye n’ubwo bwose nta ntsinzi bacyuye ngo Imana ibafashije bakazasinda ubutaha ngo byaba ari akarusho kuribo.

Agira ati “Dusezerwe mu irushanwa ariko kandi tunahakuye isomo, turizera ko ubutaha tuzitwara neza kurushaho. Ni muri urwo rwego nsaba bagenzi banjye b’abacukuzi bakaba n’abakinnyi gutangira kwitegura amarushanwa ataha kugira ngo tutazaba nk’abatunguwe, tuzayitwaremo neza birenze aya dusoje.

Umutoza wa GMDC FC watsinzwe avuga ko uyu mukino bawigiyemo byinshi bizatuma ubutaha bitwara neza

Gusa agira inama abategura amarushanwa kujya bareba neza kubyangombwa by’abakinnyi.

Avuga ko yakomeje gushidikanya ku bakinnyi bo mu ikpe yabasezereye ko bashobora kuba benshi atari abacukuzi, mu gihe  itegeko rigenga irushanwa rivuga ko abitabira irushanwa,  bagomba kuba bakora umwuga w’ubucukuzi badakuwe cyangwa se go bagurwe mu makipe asanzwe muri za Shampiyona zizwi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masoro Rutazigwa Alphonse wari witabiriye umukino ashima abateguye amarushanwa, akavuga ko  byatanze umusaruro mu buyobozi bw’inzego z’ibanze,  cyane ko nk’urubyiruko iyo rwasozaga akazi rwaruhukiraga mu tubari rwabiburiye umwanya, bakaba basigaye barushywa no gukora imyitozo buri gihe bagamije ahanini gushaka intsinzi.

Agira ati “Twishimiye aya marushanwa. Nkuko mubibona urubyiruko rwaje ari rwinshi ndetse n’abantu bakuru, baretse ibyajyaga bibarangaza nyuma y’akazi, bagahitamo kuza  kwikinira agapira no kukareba. Uretse kandi  kuba abakina byarabafashije kutajya mu nzoga cyangwa se mu zindi ngeso mbi, n’abaza ku kibuga kogeza bagenzi babo, nabo hari ibyo bareka bakaza hano, twaba dufite n’ubutumwa bugendanye na gahunda za Leta n’ibindi bikorwa bigenda bitegurwa tukazibagezaho.”

Avuga ko mu murenge wa Masoro, harimo Kampani imwe Rutongo Mines ikora Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, cyakora ngo kubera imikorere yayo myiza  abaturage benshi bagiye bahabwa akazi ngo byabafashije kwiteza imbere, babikesheje umusaruro w’amabuye bagenda bacukura.

Gitifu w’Umurenge wa Masoro Rutazigwa Alphonse avuga ko iri rushanwa ryarinze urubyiruko kujya mu biyobyabwenge

Amarushanwa ari guhuza ibigo bikora ibigendanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro amaze igihe ari kubera mu gihugu cyose.

Ni amarushanwa  ageze mu cyiciro cya ½ bikaba biteganyijwe ko azasozwa kuwa 04 Ukuboza 2025, Umunsi mpuzamahanga wahariwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’agaciro.

Kuri uwo munsi amakipe abiri azaba yageze ku mukino wa nyuma akazahatanira igikombe, ni mu gihe icy’ubushize  cyari cyegukanwe n’ikipe ya BIG Mining yo mu Ruhango.

Abafana bari baryohewe n’uyu mukino
Abafana ba Rurongo mines fc batahukanye itsinzi
Ikipe ya GMDC FC yasezerewe inyagiwe ibitego 6 kuri 1 mu mikino yombi
Abasimbura ba Rutongo mines fc
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *