Sina Gerard Nyirangarama yavuze kubikubiye mu gitabo “Umuhangamirimo mu rugendo rw’Ubuzima”

admin
4 Min Read

Imbere yabitabiriye Umunsi Mukuru Nyafurika w’Abanditsi wabaye kuwa 06 Ugushyingo 2025, Rwiyemezamirimo akaba n’Umwanditsi Dr Sina Gerard yasobanuye birambuye ibikubiye mu gitabo kirimo, amateka y’ubuzima bwe,  agamije ahanini gukangura no kumenyesha abantu uburyo bashobora guhera kuri bike bafite, baramuka babicunze neza bakabasha kwiteza imbere, kuzamura igihugu n’abanyarwanda bose muri rusange.

Ni mu gitabo yise “Umuhangamirimo mu rugendo rw’Ubuzima” Dr Sina Gerard Nyirangarama, avugamo uburyo yatangiranye igishoro kiri hasi cyane ubwo yacuruzaga Amandazi, amasambusa n’ibindi bikorwa n’abantu  baciye bugufi, nyamara kubera umuhate n’ubushake yari afite bikaba byaramugejeje ku urwego agezeho rwo kuba Rwiyemezamirimo Mpuzamahanga.

Avuga ko akomeje urugendo rwo kwandika, muri kino gihe akaba ari gutegura Ikindi gitabo kivuga ku buhinzi nk’umwuga yahisemo, cyane ko afite n’abanyeshuri babyiga muri Fondasiyo Sina Gerard iri gufasha igihugu kurera abanyamwuga mu buhinzi b’abahanga mu ngeri zitandukanye.

Agira ati “Gushora imari no guhanga umurimo ntabwo bisaba byinshi . Ni ibintu ahubwo bisaba gutekerezaho ukinjira mu gikorwa cya Business yawe uyikunze, ugomba Kwigirira icyizere, ugakorana ubunyangamugayo, ubushishozi no kugisha inama, aribyo nabyo nibanzeho ubwo nandikaga iki gitabo, kugira ngo mbonereho gucira inzira, ngamije kandi kwereka buri wese ufite ubushake, kwigirira icyizere agahanga umurimo ashaka kandi akunze, kugira ngo yizamure we ubwe, agace atuyemo, n’igihugu cyamubyaye muri rusange.”

Avuga ko kuba yarahereye ku gishoro gito, bitamubujije ko abasha kugera  ku rwego rw’uko ibyo yahereyeho byagutse bikava mu Rwanda bikagera ku Isi yose, ku buryo ubu umusaruro w’ibyo akora bisigaye bimubana bike, bityo agasaba abahinzi bo mu Rwanda kurushaho gushyira imbaraga mu byo bahinga nk’Imbuto, kugira ngo akomeze ahaze abanyarwanda n’abanyamahanga ibikomoka ku umusaruro wabo nk’Akarabo, Urwibutso, Divayi y’Imizabibu, Akeza, Akarusho, Akabanga byose bikomoka mu buhinzi nta handi.

Sina Gerard yashimiwe uruhare agira mu guteza imbere ubwanditsi

Ku rundi ruhande nk’uko yatangiranye bike akabasha kubibyaza umusaruro, asaba buri wese umwumva, kudatinya gutangiza bike afite.

Avuga ko ibyo abantu babona ko yatangiranye nawe abyita bikeya, ari nabyo nyamara byamuzamuye, birenga kuba Umucuruzi  ajya no mu burezi aho Fondasiyo Sina Gerard imaze kuba ishuri ntangarugero mu Rwanda ritanga abanyeshuri b’abahanga, barimo n’abiga iby’ubuhinzi n’ubworozi, nyuma y’ibyo akaba yarinjiye no muri Siporo aho afite Ikipe y’Umupira w’amaguru mu cyiciro cya kabiri ndetse n’iy’abasiganwa  ku maguru Athletisme ikomeje guhesha uRwanda Ibikombe n’Imidari.

Rwiyemezamirimo Sina Gerard Nyirangarama akaba n’umwanditsi   w’Ibitabo ukomeje guteza Imbere umuco wo gusoma no kwandika nk’uko byatangarijwe mu munsi mukuru Nyafurika w’Abanditsi akaba yaranabiherewe Igihembo, ni umwe mu bantu b’Indashyikirwa bakomeje kuba inkingi ya mwamba mukuzamura ubukungu bw’igihugu.

Nyuma y’igitabo Umuhangamirimo mu rugendo rw’Ubuzima aheruka gutangaza, akaba yarafashe n’umwanya wo kugikundisha abantu, by’umwihariko kikaba kiri mu ndimi eshatu zumvikana muri kano gace u Rwanda ruherereyemo arizo :Ikinyarwanda,Icyongereza n’Igiswahiri, avuga ko Imihigo ikomeje.

Sina Gerard wahereye kuri bike ubu ni Rwiyemezamirimo uzwi no mu mahanga kubera ibicuruzwa bye

Ni muri urwo rwego atangaza ko mu minsi mike araba yasohoye ikindi kivuga ku buhinzi bwo mu Rwanda, agamije ahanini guhwitura no gukangurira Abahinzi bo mu Rwanda kongera umusaruro w’ibyo bahinga,  kugira ngo babashe kwihaza mu biribwa ubwabo basagurire amasoko yo mu Rwanda no mu mahanga, abanyenganda nabo barimo Ese Nyirangarama babone Umusaruro uhagije bakuramo ibyo bakora bikunzwe ku isi yose.

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *