Mu kwizihiza Umunsi w’abanditsi Nyafurika kuri uyu wa 06 Ugushyingo 2025 hagaragajwe ko buri munyarwanda akwiye kumenya no guha agaciro igitabo cyane ko haba hakubiyemo ubumenyi bwo mu byiciro bitandukanye, bityo hashishikarizwa na buri wese ubishoboye Kwandika ku mateka y’u Rwanda kugira ngo mu myaka iri imbere atazibagirana kandi ari ingenzi.
Ni ibirori byari byitabiriwe n’abanditsi muri rusange bo mungeri zitandukanye bo mu Rwanda, benshi muri bo bakaba bari bazanye na bimwe mu bihangano byabo banditse barimo Hategekimana Richard, Umuyobozi mukuru w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Sina Gerard Nyirangarama n’abandi benshi bagaragaje ko Umuco wo Kwandika no gusoma wakagombye kwimikwa mu Rwanda ndetse bakangurira urubyiruko gufata iya mbere mugushyikira icyo gikorwa.
Bwana Richard Hategekimana Perezida w’Urugaga rw’abanditsi mu Rwanda aha ikaze abitabiriye ibirori ,agaruka ku magambo y’abazungu bavuga ko ushaka guhisha umwirabura ko ushyira mu gitabo, asaba buri wese kwamagana iyo mvugo ashyigikira umuco wo gusoma no kwandika kuko ari Inkingi y’ubumenyi muri byose.
Agira ati “ kuri uyu munsi nyafurika wahariwe Abanditsi, ni umwanya wo kuzirikana, gushyigikira no guha agaciro ubwanditsi cyane ko aribwo bikubiyemo ubwenge bw’iyi isi kuko ntacyakorerwa ubushakashatsi kitanditswe ngo ibyavuyemo biherekanywe bisomwe na buri wese ubikeneye.”

Asaba buri munyarwanda cyane urubyiruko gufata umwanya bakandika ku mateka yaranze u Rwanda, bityo, buri munyarwanda agashishikazwa no kumenya iby’iwabo mbere yo gushishikazwa no kumenya amateka yaranze abazungu runaka bo mu binyejana nk’Icumi bishize.
Ashimira cyane Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ushyigikira Ireme ry’Uburezi bw’abana b’u Rwanda, akizera adashidikanya ko mu mashuri hongewemo isomo rishishikariza abanyeshuri kugira umuco wo Kwandika mu bihe bitaha u Rwanda rwajya rusohora ibitabo byinshi cyane ko abanyamahanga baza kubigura bakajyana bike kubyo bifuzaga.
Dr SINA Gerard Nyirangarama Umwe mu banditsi basangiza abanyarwanda ibyo bagezeho
Dr Sina Gerard Nyirangarama, ni umwe mu banditsi bakomeje kugaragaza umuhate wo guteza imbere umuco w’Ubwanditsi nyuma yo gusohora igitabo kivuga mu buzima yahereyeho ku giceri cy’Ijana akaba abarirwa mu bavuga rikijyana batanga akazi ku bantu bo mungeri zitandukanye baba abakuru n’abatoya.
Agaruka kubigendanye no guteza imbere no kumenyekanisha ibikorwa by’abikorera biciye mu nyadiko, avuga ko yanditse igitabo” Umuhangamirimo mu rugendo rw’ubuzima” kirimo ubuhamya buvuga ko yatangiye kugeza uyu munsi, avuga ko hakubiyemo ibyo waheraho ukiteza imbere kandi ukazaba umuntu w’ibihe byose.
Agira ati “Nyuma y’igitabo nanditse kivuga ku mibereho igendanye n’ibyo nahereyeho nkaba ngeze mu rwego rwo kugemurira abanyamahanga ibyera mu Rwanda rimwe na rimwe bikaba bikeya, muri ino minsi ndi hafi gushyira hanze ikindi kivuga ku iterambere ry’ubuhinzi uko bwabyazwa Umusaruro bukageza nyiri ukubukora ku urwego rwo hejuru cyane iyo abikoze neza bya kinyamwuga kandi bya kijyambere.”

Agira inama abanyarwanda gukomeza kugira umuco wo kwandika no gusoma, barushaho kwandika ku mateka yaranze u Rwanda no gutangaza ibyo rumaze kugeraho byabera n’abandi urugero rwareberwaho na buri wese.
Umuyobozi wa Panafrican Mouvement ishami ry’u Rwanda Hon. Musoni Protais, ashima cyane urugaga rw’abanditsi mu Rwanda rukomeje gufata iya mbere mu gufasha abanyarwanda kwita ku umuco wo kwandika no gusoma bikagaragazwa n’uburyo buri mwaka haboneka benshi mu baturutse muri za Kaminuza bagaragaza ubuhanga butanga icyizere mu banditsi bacu bo mubihe biri imbere.

Urubyiruko rwo muri Kaminuza n’Amashuri yisumbuye bitabiriye umunsi Nyafurika w’Abanditsi
Mu urwego rwo gushishikariza urubyiruko gukomeza gukunda umuco wo kwandika no kubitoza bagenzi babo bamwe mu banyeshuri bo muri za Kaminuza nka ULK no mu mashuri yisumbuye nka APAER y’I Rusororo baserukiye bagenzi babo kandi bahavana imigabo n’imigambi yo kuzaba abanditsi beza bakazagera ikirenge mu cy’abakuru babo.
Iteriteka Ange Bella ni umwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa kane muri APAER, avuga ko yashimishijwe n’ibiganiro byatanzwe n’ababyeyi babo bamaze gutera intambwe bakaba baranditse amateka yakwifashishwa mu kumenya kurushaho u Rwanda twifuza.
Agira ati “ ndacyari hasi mu mashuri ariko nkunda gusoma kandi nzabitoza n’abandi. Nashimye amakuru duhawe n’aba bahanga b’abanditsi baduteranyirije hano. Tuhavanye imigabo n’imigambi yo gukunda igitabo no kwandika kandi nidushyiraho ubushake tuzabishobora.”

Kimwe na Ange Bella mugenzi we Nizeyimana Daniel wiga mu mwaka wa gatanu Avuga ko bashimishijwe n’Intambwe yatewe n’abanditsi bo mu Rwanda.
Avuga ko bikwiriye ko nk’urubyiruko bagomba gufata iya mbere mu gusigasira amateka y’u Rwanda bandika ibyo bagenda biga n’ibyo bumva, buhoro buhoro bakazavamo nabo abanditsi beza bashobora no kuzarusha ababanjirije cyane ko babayeho mu gihe cy’Ikoranabuhanga rizajya ribafasha gukora ubushakashatsi.

Mu birori byo kwizihiza Umunsi Nyafurika wahariwe Abanditsi hatanzwemo ibitekerezo bitandukanye biganisha ku gushyigikira umuco wo kwandika, aho uwitwa Kakooza Nkuriza Charles,avuga ko abanyarwanda bagomba kwivanamo ubunebwe bakandika kubyaranze u Rwanda batagiye kure,bagahera nko ku mateka ya vuba nk’Ikiko Gacaca, Umwiherero wo m’Urugwiro wagejeje ku itegurwa ry’Itegeko nshinga n’ibindi, kugira ngo amateka y’ingirakamaro y’u Rwanda amenywe na buri wese.

Ikindi ni uko hatanzwe ibihembo hanashimwa abantu bateje imbere ubwanditsi mu Rwanda ku isonga hakaba Nyakubahwa Perezida Paul Kagame . mu bandi bashimiwe harimo Minisiteri y’Ingabo,Sina Gerard, Hategekimana Richard n’abandi.
Asoza ibyaranze Umunsi mukuru w’umwanditsi, Madame Rose Baguma Umuyobozi mukuru ushinzwe Politiki y’Uburezi muri Minisiteri y’Uburezi, avuga ko u Rwanda rufite amateka menshi yakwandikwa kandi hakabonekamo ibitabo byinshi byakwifashishwa bigatanga umusaruro wo gusobanukirwa kurusha ibyaranze u Rwanda.
Agira ati “ gusoma no kwandika niyo ntangiriro n’isoko yo kugira ubumenyi mu byo umuntu yifuza byose. Twese twavukiye mu cyaro hatari iterambere, ababyeyi bacu birya bakimara kugira ngo tubashe kugera ku ishuri twige tuzabashe kugera ku nzozi zo guharanira icyo dushobora kuzaba tumaze gukura. Ababashije kumva inama z’ababyeyi bakiga neza nta burangare, bakandika kandi bagasoma ibyo bize neza,bagakora ubushakashashatsi mu bitabo by’abahanga, ubu nibo bahanga dufite. Natwe rero duharanire gukunda igitabo kuko ari isoko y’ubuhanga n’abahanga.”

Umunsi Mukuru Nyafurika w’Abanditsi ni ngaruka mwaka kuko buri gihe abagize ishyirahamwe ry’abanditsi mu Rwanda batumira inshuti, abayobozi n’inararibonye mu buzima butandukanye, bakungurana ibitekerezo nk’uko Bwana Hategekimana Richard Umuyobozi w’Urugaga rw’abanditsi mu Rwanda abitangaza.
Mu bitabo uyu muyobozi yanditse harimo “Kagame journey to victory,Rwanda’s path to the polls elections in a nation rebirth,Kagame Paul imbarutso y’ubudasa bw’u Rwanda”.
Uko ibihembo byatanzwe n’Ibyashingihweho by’ingenzi
1.Igihembo cy’Umunyafurika w’Indashyikirwa mu Iterambere ry’ubujujuke bushingiye k’ubumenyi n’ibitabo: Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME,
2.Igihembo cy’Urwego rwa Leta rw’Indashyikirwa mu iterambere ry’Umuco wo Gusoma no Kwandika ibitabo: MINADEF,
3.Igihembo cy’Ambasaderi w’Iterambere ry’umuco wo Gusoma no Kwandika ibitabo hubakwa Afurika Dushaka: Hon.MUSONI Protais,
4.Umwanditsi mwiza w’Indashyikirwa mu Rwanda: HATEGEKIMANA Richard,
5.Inzu Itunganya Ibitabo y’Indashyikirwa mu Rwanda: Africa Oasis Publishing House Ltd…,
6. Igitabo kiza cy’Indashyikirwa mu Rwanda: KAGAME Paul IMBARUTSO Y’UBUDASA BW’U RWANDA,
7.Kaminuza yahize izindi mu iterambere ryo kugira Igenamigambi ryo kugura ibitabo Nyarwanda: RP-HUYE.
8.Kaminuza yahize Izindi mu guteza imbere umuco wo gukangurira abanyeshuri Gusoma Ibitabo bakanabaha ibitabo bihagije: RP -KARONGI,
9.Umwanditsi muto w’Intangarugero mu kwandika ibitabo: UWASE Immaculate,
10.Umucuruzi w’Intangarugero Wanditse ibitabo biganisha k’urugendo rw’Ubuzima bwe muri Business: Dr.SINA Gerard ,
11.Club y’Abanyeshuri y’Intangarugero mu kwitabira Amarushanwa yo Gusoma no Kwandika ibitabo: RP KARONGI Club.
12.Igihembo cy’Umufatanyabikorwa mwiza mu iterambere ry’umuco wo Gusoma no Kwandika ibitabo: Panafrican Movement Rwanda Chapter ..
Abitabiriye uyu Muhango bashimiye Bwana Hategekimana Richard Perezida w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda wabonye ibihembo 3 by’Indashyikirwa kubera umuhate, urukundo rw’Igihugu bimuranga mu guteza imbere umuco wo Gusoma no Kwandika ibitabo mu iterambere ry’Igihugu cyacu ndetse n’Afurika muri rusange.
Andi mafoto yaranze ibirori

