Ubuyobozi butegura igitaramo cya ‘Music in Space Reunion’ bwemeje ko abantu bari barabashije kugura amatike yo kwinjira mu gitaramo cyari giteganyijwe muri Kanama ariko ntikibe ku mpamvu y’uko uwagiteguraga yaje kugira ikibazo cy’uburwayi bagasaba ko gisubikwa gusa bakaza gusubizwa n’amafaranga yabo ku bari baguze amatike ndetse n’abaguze imipira yo kwambara iranga igitaramo bazinjirira ubuntu.
Ibi n’ibyagarutsweho n’abarimo gutegura iki gitaramo mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Ugushyingo 2025, aho bagarutse mbyimbitse ku myiteguro y’igitaramo n’uko abahanzi biteguye muri rusange.
Iki gitaramo ‘Music In Space Reunion’ giteganyijwe kubera mu nyubako y’imyidagaduro ya Kigali Universe iherereye mu Mujyi rw’agati muri CHIC kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Ugushyingo 2025.
Ibitaramo bya Music in Space bisanzwe bitegurwa mu bihugu byo ku migabane itandukanye y’Isi kuri iyi nshuro bikaba bigiye kubera mu Rwanda aho bizasusurutswa n’abahanzi barimo Davis D, Bushali, Diez Dola n’umubyinnyi Dj Brenda, Dj Drizzy, Dj D-One n’ababyinnyi bamaze kubaka izina mu muziki Nyarwanda.
Harimo kandi abandi bahanzi bazaturuka mu gihugu cya Afurika y’Epfo barimo Bizizi and Kaygee, Mac J na Dj Kiroso guturuka muri Uganda.
Umukundwa Josue uri mu bari gutegura iki gitaramo, yasobanuye ko abantu babashije kugura amatike yabo mu gitaramo cyari cyatumiwemo The Ben ariko ntikibe kuri iyi nshuro bemerewe kwitabira igitaramo n’ubwo baba barasubijwe amafaranga ko ntakibazo.

Ati “Reka tubishyireho umucyo kuri iki kibazo, turashaka kumenyesha abantu bose bari babashije kugura amatike cyangwa imipira iraganga igitaramo cya ‘Music In Space’ cyagombaga kuba mu kwezi kwa Kanama muri Camp Kigali ariko ntikibe ku bw’impamvu zitaduturutseho tubahaye ikaze muri iki gitaramo tugiye gukora kuri uyu wa Gatanu.”
Umukundwa Josue akomeza avuga ko ariko n’ubwo bazi ko umubare ari munini wabari baguze amatike kubera icyo gitaramo kitabaye ku bw’ibyo bigoye kuzabakira bose muri Kigali Universe ariyo mpamvu asaba ko abazaza kare aribo bazafashwa kwinjira.
Ati “Turabibutsa kuzaza kare kuko imiryango izaba ifunguye guhera ku isaha ya Saa Kumi z’umugoroba, ni ukuza ukerekana ubutumwa bugufi bwerekana ko wari waraguze itike gusa biragoye ko umuntu wazaza umuhanzi wa mbere ageze ku rubyiniro ngo winjizwe. Abo bitazakunda bazinjirira mu gitaramo duteganya mu mpeshyi umwaka utaha.”
Bjorn Vidø, Umuyobozi wa Music in Space akaba n’utunganya umuziki (Producer) we yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye ayoboka u Rwanda ari uko yahishimiye kubera umutekano waho ndetse akaba yaranakunze umuziki Nyarwanda n’impano ziharangwa.

Ku ruhande rw’abahanzi bavuga ko biteguye neza kuzatanga ibyishimo biri hejuru.
Umuhanzi Davis D, avuga ko yiteguye kuva kera ahubwo ategereje abakunzi be nk’ibisanzwe.
Ati “Bantu bantu, murabizi mpora niteguye kuva aho menyeshejwe ko zitabira iki gitaramo nahise ntangira kwitegura ahubwo ahasigaye n’abantu banjye muzaze twishimane.”

Bushali nawe yahamagariye abakunzi be basanzwe bakunda injyana ya KinyaTrap kuzitabira iki gitaramo.
Ku ruhande rwa Diez Dola, umuhanzi ukiri muto ariko ugaragaza imbaraga nyinshi ku rubyiniro nawe yavuze ko yiteguye neza kandi yiteguye gutanga ibyishimo biri ku rwego rwo hejuru.
Kimwe na Dj Benda usanzwe ari umubyinnyi ariko kandi akaba afite indirimbo yakoranye na Diez Dola bise ‘Repete’ yemeje ko yiteguye gukora ibyo abakunzi be batari basanzwe bamuziho.
Abateguye iki gitaramo baboneyeho gusaba abakunzi ba bahanzi kugura amatike hakiri kare kugira ngo bazitabire iki gitaramo cya ‘Music In Space Reunion’ giteganyijwe kuri uyu wa gatanu tariki 7 Ugushyingo 2025, aho itike ya make ihagaze ibihumbi 10 Frw ahasanzwe, naho VIP ikaba igura ibihumbi 20 Frw.






NGIRINSHUTI Christian