Umuramyi Richard Nick Ngendahayo yageze i Kigali nyuma y’imyaka 15, ashimira Perezida Kagame

admin
4 Min Read

Umuramyi Richard Nick Ngendahayo yagarutse i Kigali nyuma y’imyaka 15, nyuma yo kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ashimira Perezida Paul Kagame ku bw’ibikorwa bye byivugira yahasanze nyuma y’iyo myaka yose yaramaze.

Richard Nick Ngendahayo arikumwe n’umugore we bageze ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Ugushyingo 2025.

Uyu muramyi afite igitaramo gikomeye yise ‘Niwe Healing Concert’ giteganyijwe kubera mu nyubako ya Bk Arena, tariki 29 Ugushyingo 2025.

Mu ijambo rye akigera i Kigali, umuramyi Richard Nick Ngendahayo yavuze ko yishimiye kongera kugaruka mu Rwanda rwahindutse cyane ndetse anavuga ko yatunguwe n’urukundo yeretswe n’imbaga yabaje kumwakira barimo n’abakuze bamwumva bamukundira ibyo aririmba.

Ati “Ndishimye cyane kuba nongeye kugaruka mu Rwanda, ni iby’agaciro kanini n’ibintu ntabona uko mbivuga biranejeje ariko kandi natunguwe n’urukundo nasagariwe n’abaje kundeba, igihugu kimeze neza, ibikorwa bya Nyakubahwa Perezida wacu ntibisanzwe, mu byukuri ndanezerewe. Ikindi urebye narinkumbuye i Kigali by’umwihariko ni abantu”

Richard Nick Ngendahayo wasanganiwe n’itangazamakuru ryari ryakubise ryuzuye hose rije kumureba, yabajijwe uko yiteguye gukorera amateka mu nyubako ya Bk Arena yagiye ikunda guhira cyane abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakayuzuza nawe nimba ariko bimeze.

Richard Nick Ngendahayo yavuze ko we atariwe uzuza inyubako ya Bk Arena ahubwo hari abo Imana izakoreramo akaba aribo bazaza kumushyigikira.

Ati “Si njyewe ugiye gukora ibitangaza byo kuzuza Bk Arena, nk’uko ku bandi byagiye bigenda, oya ahubwo hari abo uhoraho azakoresha, kandi ikindi si ukuvuga ko kuzuza Bk Arena aribyo bitangaza hari n’ama stade manini yuzuzwa ariko nabo ntabwo abaribo ahubwo ni Imana ibikora nanjye nzishimira kubona Imana ikora ibyo bitangaza.”

Richard Nick Ngendahayo yaje kubazwa n’abanyamakuru, abantu yumva by’umwihariko yakwifuza ko bakwitabira igitaramo cye azakora.

Yagize ati “Mubo numva batabura mu gitaramo cyanjye nakwifuza ko bazacyitabira nibura Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.”

Uyu muramyi yatangiye ivugabutumwa arinyujije mu ndirimbo, mu mwaka 2000, aho byose yabifatanyaga no kubwiriza ijambo ry’Imana

Richard Nick Ngendahayo ufite abakunzi batari bake azwiho kugira indirimbo zakunzwe kuva myaka 20 ishize, aho indirimbo ze zahembuye benshi bagenda bakizwa, no komora ibikomere no gusubira mu rukundo rw’Imana ku bw’ubutumwa bwiza yagiye atambutsa mu ndirimbo ze.

Zimwe mu ndirimbo twavuga zirimo iyo yitiriye igitaramo cye, ‘Niwe”, “Yambaye Icyubahiro”, “Wemere Ngushime”, “Mbwira Ibyo Ushaka”, n’izindi nyinshi zakoze benshi ku mitima .

Mu mwaka wa 2025, yashyize hanze indirimbo “Uri Byose Nkeneye” (“You Are All I Need”) n’iyitwa “Amenya” iri mu byongeye gutuma agarukira abakunzi be dore ko yaramaze igihe adakora indirimbo.
Impamvu akundwa cyane

Kugeza kuri ubu amatike yageze ku isoko, aho wayigura unyuze ku rubuga https://www.ticqet.rw

Umuramyi Richard Nick Ngendahayo yageze i Kigali nyuma y’imyaka 15, aherekejwe n’umugore we
Ubwo Richard Nick Ngendahayo we na Madame bahingukaga ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe bari bafatanye agatoki ku kandi

Umuramyi Richard Nick Ngendahayo yakiranywe urugwiro rwinshi n’abaje ku mwakira
Richard Nick Ngendahayo yashimiye Perezida Kagame kubw’ibikorwa bye byivugira
Mubaje kwakira Richard Nick Ngendahayo harimo na Aline Gahongayire

NGIRINSHUTI Christian

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *