Kaminuza ya ‘East Africa University’ yashyize ku isoko ry’umurimo abahanga basaga 520 ku isoko ry’umurimo

admin
6 Min Read

Mu birori binogeye ijisho byabereye kuri Stade ya Gorigota y’Akarere ka Nyagatare kuri uyu wa 31 Ukwakira 2025, Abasore n’inkumi 521 basoje amasomo muri ‘East African University’ bahawe impamyabumenyi z’icyiciro cya 2 cya Kaminuza banahabwa ubutumwa bwo kujya gutanga akazi aho kugashaka.

Abasoje bishimiye ko basoje amasomo yabo neza, bityo bizeza Ubuyobozi bwa Kaminuza yabareze ko bagiye kuba intumwa nziza bashyira mu bikorwa ibyo bize ndetse bakazanabisangiza n’abandi.

Ni igikorwa kitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye z’igihugu, Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, ababyeyi n’inshuti z’abasoje amasomo ndetse na ambasaderi wa Kenya mu Rwanda n’uwa Pakisitani.

Umuyobozi wa Kaminuza ya ‘East African Universty’ “Vice Chancellor” Prof. Callixte Kabera, avuga ko ari ibyishimo bidasanzwe kuri Kaminuza yabo ikomeje kugaragaza umusaruro ufatika wo kurerera igihugu abahanga basoza amasomo mu mashami atandukanye kuri uyu munsi abagera kuri 521 bakaba bashyizwe ku isoko gihugu kikaba cyungutse amaboko mashya mu mirimo itandukanye.

Umuyobozi wa Kaminuza ya ‘East African Universty’ “Vice Chancellor” Prof. Callixte Kabera

Prof. Kabera ashimira imikoranire myiza iri hagati ya Kaminuza yabo n’inzego za Leta. By’umwihariko bakaba bishimira ko ibirori byo gutanga impamyabumenyi binahuriranye n’isabukuru y’imyaka 10, Kaminuza ya Easter Africa Universty Rwanda imaze itangiye imirimo yayo, muriyo myaka hakaba hamaze gutangwa impamyabumenyi mu byiciro bitandatu byose, bikaba ari ibyo kwishimirwa na buri wese.

Agira ati: “Iyi ni imyaka yabayemo kwitanga no gukora cyane hagamijwe kugira ngo hagaragare umusaruro ufatika mu byo dukora, tukishimira ko habayeho ubufatanye bugaragara hamwe n’umuryango nyarwanda, bityo buri wese agashyiraho ake agamije gushyigikira iterambere ry’Uburezi muri Kaminuza n’amashuri makuru cyane ayigenga.”

Prof, Kabera ashimangira ko Kaminuza abereye Umuyobozi EAUR ikomeje kuba ari icyitegererezo mu Karere ka Nyagatare, agashimira ababigizemo uruhare bose by’umwihariko Guverinoma y’u Rwanda binyuze mu nama nkuru y’amashuri makuru na Kaminuza (HEC), ibakurikiranira hafi, bityo akizeza buri wese bireba ko EAUR izakomeza gukora neza, iharanira gushyira mu bikorwa ibisabwa byose bigamije gushyikira, kuzamura no guteza imbere uburezi mu Rwanda.

Abasoje amasomo barishimira ko bize neza kandi ko bagiye gutanga akazi aho kujya kugashaka.

Abanyeshuri basoje muri Kaminuza ya East Africa University Rwanda baravuga ko bagiye gushyira mu bikorwa ibyo bize batanga akazi

N’ubwo bwose abasoje amasomo bahawe ubutumwa bwo kujya gushyira mu bikorwa baharanira guhanga akazi kugira ngo batange akazi aho kugashaka, ubwabo nabo bavuga ko ibyo bize bibahagje kugira ngo bajye kuba ba rwiyemezamirimo beza batanga kazi aho kugashaka, basaba Kaminuza kuzakomeza kubaba hafi nabo bakayibera ba ambasaderi beza.

David Mugabo, umunyeshuri wavuze mu izina ry’abahawe impamyabushobozi, yavuze ko inzozi zabo bazigezeho, ashimira ababyeyi babo bababereye umusingi w’ibyo bagezeho.

Karyango Philbert usoje mu ishami rya Film Making and Film Productio yishimira ko asoje neza ibyo yize byagiye biherekejwe n’imyitozo myinshi, bityo akaba ajyanye ku isoko ry’umurimo umusaruro ufatika.

Kaminuza ya ‘East Africa University’ yashyize ku isoko ry’umurimo abahanga 521 ku isoko ry’umurimo

Agira ati: “Dusoje amasomo, tugiye gushyira mu bikorwa ibyo twize n’ubwo bwose nkatwe tuba twarakuriye amasomo agezweho akenewe ku isoko tuba dusoje n’ubundi twaratangiye gushyira mu bikorwa ubumenyi twahawe.” Avuga ko yagiye akora ubushakashatsi buhagije abona ko abakora umwuga nk’uwo asorejemo amasomo babashije kwigeza kuri byinshi birimo no gutanga akazi mu rubyiruko ku buryo bugaragara cyane ko hari n’abahita bashinga amashuri yabo bagamije gukuza no kuzamura impano mu byo bize, nawe akaba ariyo ntego afite.

Undi nawe wishimira kuba asoje neza amasomo kandi ko yiteguye kujya gushyira mu bikorwa ibyo yize ni Umutoniwase Josiane urangije mu mibare na Computer Science yishimira nawe ko asoje amasomo ye neza akaba asanzwe yikorera ariko akurikije ubumeyi avanye muri EAUR akaba agiye gukora kurushaho.

Ni benshi batangarije Itangazamakuru akanyamuneza n’ibyishimo bafite byo kuba basoreje amasomo yabo muri Kaminuza Mpuzamahanga ya Easter African Uniiversty Rwanda, icyo bahurizaho bose kikaba ko bagiye guhanga umurimo, batange akazi mu gihe gito bakizera badashidikanya ko bazaba bamaze kubona umusaruro ugaragara

Kubera ko Kaminuza ya EAUR ari mpuzamahanga, mu basoje amasomo yabo mu cyiciro cya 6 harimo abaturutse mu bihugu 8 aribyo: u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya, Gabon, Liberia n’ibindi.

Ibihugu Poland na Slovakia ni bimwe mu bihugu bifatanya bya hafi na EAUR nk’uko bisobanurwa n’ubuyobozi bukuru bwa Kaminuza, ikanagira amasezerano n’ubufatanye n’amahoteli, amashuri yisumbuye, ibigo by’imari n’iby’itumanaho bitandukanye byo mu Rwanda cyane cyane kubigendanye no kwimenyereza umwuga.

East Africa University Rwanda ni imwe muri za Kaminuza mahanga zikorera mu Rwanda kandi zikora neza nk’uko abaharangiza babitangira ubuhamya.

Ni kaminuza yatangiye ibikorwa byayo mu Rwanda muri 2015.

Iyi Kaminuza ifite amashami agera kuri 11 kandi atanga ubumenyi n’amasomo bigezweho, bituma abasoje bagenda baba intangarugero ku isoko ry’umurimo.

Umwaka ushize wa 2024 mu cyiciro cya 5, abasoje amasomo bari 377, mu gihe mu cyiciro cya 6 cyasoje uyu mwaka wa 2025 ari 521 bakaba bariyongereyeho 38%. Muri rusange abamaze gusoza mu byiciro byose bakaba barenga ibihumbi bibiri.

Mu mpurirane y’isabukuru y’imyaka 10 Kaminuza ya EAUR imaze hakaswe umutsima w’ibyishimo

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *