Uko Shampiyona y’u Rwanda y’amakipe 19 izakinwa

admin
2 Min Read

Ku wa 24 Ukwakira 2025, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko ryamaze kwemerera amakipe 3 yo muri Sudan ariyo Al-Hilal SC Omdurman, Al-Merrikh na Al-Ahli Wad Madani gukina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, Rwanda Premier League.

Ibi bituma shampiyona y’u Rwanda vuba aha izaba igizwe n’amakipe 19 aho kuba 16 nk’uko byari bisanzwe, bityo uburyo bwo gukina bukaba buzahinduka.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa Mbere, tariki ya 27 Ukwakira 2025, Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yussuf, yavuze ko kubera ko imikino iziyongera, amakipe asanzwe mu Rwanda azahabwa nkunganire.

Ati “Buri kipe mu Rwanda izakina imikino itandatu y’inyongera. Kubera izo mpamvu hagenwe ko buri imwe izahabwa miliyoni 4,5Frw mbere yo gutangira gukina n’aya makipe.”

Uyu muyobozi yakomeje asobanura uko shampiyona izakinwa nyuma yo kongerwamo aya makipe atatu.

Ati “Kuba amakipe azaba 19 akaba igiharwe ntabwo ari ikibazo. Mu mikino yo kwishyura azatangira akina nk’ibirarane ariko mu yo kwishyura hari ikipe izajya iruhuka ariko buri wese azarangiza Shampiyona yararuhutse.”

Mu bindi byavuzwe muri ibi biganiro harimo ko guhera mu mikino yo kwishyura shampiyona y’u Rwanda hazakoreshwa ikoranabuhanga rizwi nka VAR.

Kuva mu 2023 muri Sudani hari intambara yatumye amakipe yaho adakina shampiyona aho ashaka izindi akinamo kugira ngo azabone uko yitabira Imikino Nyafurika.

 

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *