Ibi byagarutsweho kuwa 16 Ukwakira 2025 mu nama Mpuzamahanga y’Abangavu n’Ingimbi ya 2025 ku bijyanye n’uburenganzira ku buzima bw’imyororokere SRHR).
Iyi nama ni urubuga ruhuriza hamwe urubyiruko ruturutse mu gihugu hose ngo rugirane ibiganiro ndetse bashake n’ibisubizo ku bibazo byugarije rubyiruko.
Umuyobozi mukuru wunjirije w’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC), Umuhire Jeanne yagaragaje ko u Rwanda rwiyemeje guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza y’abangavu n’ingimbi binyuze mu bikorwa bihamye kandi bishingiye ku rubyiruko.
Ibyo bikorwa birimo gushinga “Ibigo by’inshuti z’urubyiruko” mu bigo nderabuzima, gushyiraho amasomo ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere mu mashuri, ndetse no gushyira mu bikorwa Itegeko rishya ry’Ubuzima, byose bigamije guha urubyiruko ubushobozi bwo gushaka serivisi, amakuru n’ubufasha mu buryo bwizewe.
Yagaragaje ko u Rwanda rukomeje gushyira imbere ubuzima bw’abangavu n’ingimbi nk’ishingiro ry’iterambere rirambye n’imibereho myiza y’abaturage. Yagize ati: “Iyo urubyiruko rufite amakuru, rufite ubuzima bwiza kandi rufite ubushobozi, ruhinduka umusemburo w’impinduka muri sosiyete aho batuye.”

Umuhire yanahamagariye urubyiruko gukoresha neza urubuga n’amahirwe n’intsinzi byashyizweho na Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo mu gushaka amakuru nyayo, kubaza ibibazo by’ingirakamaro, kurwanya imyumvire yangiza no guhanga udushya mu rwego rwo kugera kuri serivisi z’ubuzima mu buryo buboroheye.
Iyi nama yateguwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Dushyire imbere abangavu n’ingimbi”, ikaba ari umwanya ukomeye wo kugaragaza intambwe imaze guterwa, gusangira ubunararibonye no gushimangira ubufatanye mu rwego rwo guhamya ko buri rubyiruko mu Rwanda rugira uburenganzira ku makuru n’ubuvuzi bufite ireme.



