Hatangijwe Imfashanyigisho ku Uburezi budaheza

admin
5 Min Read

Mu Rwego rwo kuzamura gahunda y’Uburezi budaheza igamije ahanini gufasha abana bafite ubumuga kugira ngo boroherezwe mu bigendanye no kwiga mu buzima busanzwe, Umuryango Chance for Childhood n’Abafatanyabikorwa bawo bamuritse imfashanyigisho nshya izajya yifashishwa mu mashuri.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 15 Ukwakira 2025 hagamijwe ahanini kumurika no gutangiza imfashanyigisho nshya ikubiyemo iby’ingenzi byose bizafasha abarezi n’abanyeshuri kwiga neza, cyane cyane abafite ubumuga.

Umuhuzabikorwa wa Chance for Childhood,  Bwana Félicien Turatsinze, avuga ko basanze ari ngombwa ko mu myigishirize igezweho hagomba kubaho impinduka mu mitekerereze n’umuco, ari naho bahereye hashyirwaho gahunda y’Uburezi budaheza

Umuhuzabikorwa wa Chance for Chilhood Bwana Félicien Turatsinze

Agira ati “Mu bisanzwe twavuga ko Uburezi budaheza, bugomba gutangirira mu rugo, ababyeyi bakabugira ubwabo ndetse bugashyigikirwa na buri wese, ari nayo mpamvu uburezi butagomba kureba mwarimu wenyine n’ababyeyi bafite uruhare rwinshi ku mwana.”

Avuga ko n’ubwo u Rwanda rumaze gutera intambwe mu burezi budaheza, abari bitabiriye ibiganiro byo gutangiza integanyanyigisho nshya, bavuga ko hakiri imbogamizi zirimo ibikoresho bikiri bike, umubare munini w’abanyeshuri mu cyumba kimwe, ndetse n’imyumvire ikigaragaramo ibijya gusa n’ivangura.

Bityo avuga ko abantu bagomba kurenga ubwoba n’ipfunwe, bagahindura imyumvire kugira ngo babashe kugera nyabyo ku burezi budaheza.

Ku rundi ruhande avuga ko yibutsa abitabiriye igikorwa ko muri rusange uburezi budaheza busaba ubufatanye bwa bose, agaruka ku mugani uvuga ngo: Nta mugabo umwe, inkingi imwe ntigera inzu, n’iyindi.

Abafatanyabikorwa bishimiye Imfashanyigisho bahawe

Abafatanyabikorwa batandukanye bazifashisha, bavuze ko imfashanyigisho yavuguruwe, bavuga ko hari impinduka nyinshi zizaba nko guhindura ibyumba ku uburyo buri mwana n’ubwo yaba adafite ubumuga azashobora kwiga, gukura, no kugira uruhare mu kubaka ejo hazaza h’igihugu.

Umwe mu babyeyi ufite umwana w’imyaka 14 ufite ubumuga akaba aterwa inkunga na Chance for Childhood utuye mu Karere ka Gicumbi kuri GS Bushara.

Agize ati “Iyi gahunda ni nziza yaje ije gufasha abana bafite ubumuga no kubasubiza agaciro.”

Avuga ko Umuyobozi w’ishuri yigeze kwirukana umwana we, avuga ko adashobora kwigira hamwe n’abandi. Ibintu byatumye amara imyaka igera kuri itandatu mu rugo atiga.”

Cyakora yishimira ko kubera Chance for Childhood, yabashije kumusubiza mu ishuri. Ubu akaba ashobora kwandika imibare nka rimwe, kabiri, gatatu, agashimira Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda y’uburezi budaheza, ndetse na RISE Project yabigizemo uruhare.

Madame Florence Mukangoboka, ni umwarimukazi kuri G.S. Bushara mu Karere ka Gicumbi, avuga ko uburezi budaheza bwagize uruhare rukomeye mu guhindura imikorere y’ishuri ryabo.

Florence Mukangoboka kuri G.S. Bushara mu Karere ka Gicumbi, avuga ko uburezi budaheza bwagize uruhare rukomeye mu guhindura imikorere y’ishuri ryabo.

Agira ati “Uburezi budaheza ku ishuri ryacu bwateye imbere cyane. Dufite abana barenga 60 bafite ubumuga bigana n’abandi. Uburyo bitwara n’ubushobozi mu masomo byarazamutse. Twishimira ko twahawe amahugurwa, tukaba natwe turi guhugura abandi barimu.”

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze nabwo bushyigikiye gahunda y’Uburezi budaheza

Kimwe n’abandi bose, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Burera ushinzwe Imibereho myiza Thérèse Uwamahoro, avuga ko umushinga wa RISE wakoze ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo bamenye ibikenerwa n’abana bafite ubumuga.

Agira ati:“Tuzi neza ko hari abana boherejwe ku bitaro ngo bavurwe, abandi barafashwa mu bijyanye n’uburezi. Iyi mfashanyigisho yahinduwe izakomeza guteza imbere uburezi budaheza. Twizeye ko binyuze mu mahugurwa atangwa n’uyu mushinga, abarimu benshi bazagira ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa no gusobanura neza politiki y’igihugu ku burezi budaheza.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Burera ushinzwe Imibereho myiza Thérèse Uwamahoro,

Mary Kobusingye, inzobere mu Burezi Bwihariye Madame ye n’Uburezi Budaheza muri Minisiteri y’Uburezi, nawe avuga ko Imfashanyigisho nshya izakomeza kwerekana no gushimangira uburyo u Rwanda rwiyemeje guteza imbere uburezi budaheza kandi buringaniye.

Agira ati “Iyi mfashanyigisho ikubiyemo ibintu byinshi by’ingirakamaro cyane ko itanga amabwiriza y’ingirakamaro ku barimu, uburyo bushya bwo kwigisha, n’ibikoresho bibafasha kumenya no gushyigikira abanyeshuri bafite ubumuga cyangwa ibikenerwa byihariye.”

Avuga ko ibikorwa byose bisaba ko habaho ubufatanye hagati y’abarimu, ababyeyi n’imiryango, cyane ko politiki yonyine idahagije ko hagomba kubaho imikoreshereze ya buri munsi n’imyumvire ku bana.

Mary Kobusingye, inzobere mu Burezi Bwihariye Madame ye n’Uburezi Budaheza muri Minisiteri y’Uburezi

Imfashanyigisho igamije gufasha Abarezi, ababyeyi cyane cyane abana bafite ubu,iyi yamuritswe ije isimbura iyari yaratangajwe muri 2018, Abayobozi n’abagenerwabikorwa bagashima ko ije kubafasha gusubiza ibibazo no kubunganira mu kazi kabo ka buri munsi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *