ISANGANYAMATSIKO: “Tubona birenza imboni”
Buri mwaka ku wa 15 Ukwakira, ni itariki Isi yose yahariye kuzirikana no kumenyekanisha akamaro k’inkoni yera atari igikoresho cy’umutuzo cyangwa ubwigenge mu migendere y’umuntu utabona gusa, ahubwo ni n’ ikimenyetso cyo kwihangana, kwiyemeza, icyubahiro, n’uburenganzira bwo kubaho udahezwa. Yerekana kandi ko uyikoresha afite ubumuga bwo kutabona. Mu gihe ku Isi hadukaga inkubiri yo gutezimbere ubudaheza no kubaho mu rusobe rw’abantu, inkoni yera yakomeje kugaragaza umwihariko n’imbaraga zibutsa ko abantu bafite ubumuga bwo kutabona na bo barebwa n’ ingeri zose z’ ubuzima. Yakomeje kandi kugaragaza abantu bafite ubumuga bwo kutabona, abo bari bo, ndetse ikomeza no kugira uruhare mu bikorwa byo guharanira uburenganzira nk’ubw’abandi.
Inkoni yera irenze kuba igikoresho cyo kwiyobora no kwigenza. Yerekana kandi ko abantu batabona bariho kandi bari mu muryango mugari w’abantu. Bakwiye kandi icyubahiro n’amahirwe nk’abandi bose. nkuko byatangajwe na Santosh Kumar Rungta, Perezida w’ihuriro ry’abatabona ku Isi, Yagize ati: “Kuri uyu munsi w’inkoni yera tuba twizihiza kandi tuzirikana imbaraga n’ubudaherenwa by’abatabona. Aha rero, nibwo twongera kwiyemeza kurushaho kubaka Isi yubaha kandi igaha agaciro imiterere itandukanye.”
Ubumwe nyarwanda bw’Abatabona mu Rwanda (RUB) dukomeje guharanira ko ubudaheza buba mu byihutirwa. Ibi bizagabanya ingaruka abatabona bakomeje guhura nazo hirya no hino mu gihugu by’umwihariko abari mu mashami ya RUB, aho bakomeje kugorwa no kugenda mu bwisanzure bitewe n’uko bimwe mu bikorwaremezo nk’inzira ziyobora amazi cyangwa se za ruhurura zidapfundikiye. Ihezwa riterwa na bamwe mu bagize umuryango, abatanga serivisi ndetse n’abantu ku giti cyabo ariko bari nzego z’ubuyobozi, Kutagira umurongo uhamye wo gufasha no gusubiza mu buzima busanzwe abantu bagize ubumuga bwo kutabona. Ibi ndetse n’ibindi bitavuzwe bigira ingaruka ku iterambere bwite ry’umuntu utabona bidasize n’umuryango we.
Inkoni yera ikomeje kuba izingiro ry’ukwigira, icyubahiro, ndetse no gukoresha ubwonko cyane kandi neza. Umuyobozi shingwabikorwa w’Ubumwe nyarwanda bw’Abatabona, MUGISHA Jacques. Ati: “kugira ngo tubeho neza muri ubu buzima kandi tutabona, dusabwa gukoresha ubwonko cyane ndetse n’imbaraga z’umutima. Ntacyo tuzageraho tutagiharaniye, ntibivuze ko tutazahura n’inzitizi cyane cyane zikomoka ku bataradusobanukirwa. Dukomeze twigaragaze kandi tutigaragambije, bitinde bitebuke bazasobanukirwa ko tubona birenze imboni. Kuri uyu munsi ku isi hose hazirikanwa akamaro k’inkoni yera, ndongera kwibutsa abantu bafite umbumuga bwo kutabona ndetse n’Abanyarwanda muri rusange ko kumenyekanisha inkoni yera nk’urugingo rwacu, guharanira ko iboneka byoroshye, ndetse no kugira agaciro ikwiye, ari uburenganzira bwacu, Atari impuhwe cyangwa imbabazi tugirirwa”.
Ubwo twizihiza ku nshuro ya 17 umunsi ngaruka mwaka w’inkoni yera, RUB irasaba inzego za leta, abikorera ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta gushingira ku bushake bwa politi bw’ubuyobozi Bukuru bw’igihugu maze hakitabwa kuri ibi bikurikira:
- Gukora ku buryo ahantu hari ibikorwaremezo cyane cyane ibiyobora amazi bipfundikirwa.
- Gutezimbere ikoranabuhanga ridaheza hongerwa ibikoresho byunganira abantu bafite ubumuga by’umwihariko abatabona.
- Kunoza no gusakaza amabwiriza ngenderwaho mu gukora no gutunganya imbuga (website) za leta, iz’abikorera ndetse n’izimiryango itegamiye kuri leta ku buryo bworohereza abakoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga nyunganizi boroherwa no kugera ku makuru nta mbogamizi.
- Gushyiraho uburyo bunoze bwafasha kuboneka kw’inkoni yera, kongerera ubushobozi ikigo rukumbi cya RUB kiri mu gihugu gukomeza guha amahugurwa abatabona ku mikoreshereze y’inkoni yera, ndetse no gukomeza gushyigikira biruseho ibikorwa byo gufasha gusubiza mu buzima busanwe abagize ubumuga bwo kutabona.
Kuri iyinshuro, kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ inkoni yera bizaba atariki 7 z’Ugushyingo 2025, bizabera muntara y’ Amajyepfo, akarere ka Huye. Bizarangwa n’ icyumweru cyahariwe kwizihiza uyu munsi kirimo ibikorwa bitandukanye: Ubukangurambaga binyuze mu itangazamakuru, ibiganiro n’ibigo bitandukanye ndentse nandi mahuriro yabaturage. Gushaka no gutanga Inkoni yera kubatabona 100 no kwizihiza umunsi nyirizina.







