Dr Frank Habineza agarutse mu Nteko

admin
2 Min Read

Mu nama nyunguranabitekerezo y’Imitwe ya Politiki yemewe ikorera mu Rwanda yateranye kuri uyu wa 14 Ukwakira 2025, yatoreye Hon. Dr Frank Habineza kuba Umusenateri muri babiri bashya  bagomba kwinjira mu Nteko Umutwe wa SENA uwatowe akaba yishimira Icyizere yagiriwe

Mu Nteko rusange idasanzwe ya Forum y’Imitwe ya Politiki yemewe ikorera mu Rwanda yateranye kuri uyu wa 14 Ukwakira 2025, yatoreye Hon. Dr Frank Habineza na Alphonse Nkubana kuba Abasenateri  bashya  bagiye kwinjira mu Nteko ishinga Amategeko Umutwe wa SENA, Hon Dr Frank Habineza akaba avuga ko yishimiye Icyizere agiriwe na bagenzi be.

Ni Abasenateri bashya babiri bagiye gusimbura bagenzi babo basoje Manda nk’uko biteganywa n’itegeko aribo Senateri Mugisha Alexis na Mukakarangwa Clotilde

Aganira n’Ikinyamakuru Igisabo Dr Frank Habineza avuga n’ubwo azagira icyo atangaza amaze kurahirira imirimo ashinzwe ko yishimiye Icyizere agiriwe kandi ko kuba agarutse mu nteko ari Ishema rikomeye Imigabo irakomeje.

Dr Frank Habineza watorewe kujya muri SENA

Agira ati “nzagira icyo ntangaza tumaze kurahirira imbere y’Umukuru w’igihugu, gusa biradushimishije kuba tuje muri Sena ibitekerezo bigamije kubaka igihugu tukaba tuzakomeza kubitanga dufatanyije na bagenzi bacu kugira ngo abanyarwanda baba badutumye duharanire ikibateza imbere kurushaho.”

Itegeko riteganya ko mu ntangiriro ya Manda nshya y’abagize Umutwe wa Sena ihuriro ry’Amashyaka ritanga Abasenateri bane, babiri bagatangirana na Manda abandi bagatorwa nyuma y’umwaka aribo batowe kuri iyi tariki.

Abasenateri babiri bari batowe umwaka ushize mu ntangiriro ya Manda ni Hon. Mukabarisa Donatila na Hon.Hadidja Murangwa Ndangiza aba Bose bakaba bagenda batangirana n’abashyirwaho na Perezida wa Repubulika nkuko biteganwa n’Itegeko.

Hon. Dr Frank Habineza ugiye kuba Umusenateri asanzwe ari Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije akaba yari yimamarije umwanya w’umukuru w’igihugu agira amajwi 0.53% atsinzwe na Perezida Paul Kagame

Abatowe hamwe n’Abazagenwa na Perezida wa Repubulika ,bakazarahirira kuzasoza Imirimo bashinzwe nyuma yo Kwemezwa n’Urukiko rw’ikirenga.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *