Home AmakuruSobanukirwa n’ibyashingiweho hagenwa Imijyi yunganira Kigali

Sobanukirwa n’ibyashingiweho hagenwa Imijyi yunganira Kigali

by admin
0 comments

Hagamijwe gufasha abatuye mu Mijyi itandukanye kubona serivise n’iterambere byakorerwaga i Kigali mu buryo bwihuse, hashyizweho imijyi yunganira Kigali. Ibi ababikurikiranira hafi bakavuga ko ibyakozwe biri gutanga umusaruro mu buryo bubereye buri wese.

Ibi ni bimwe mubiri kwibandwaho mu biganiro n’amahugurwa y’Abanyamakuru bahagarariye ibitangazamakuru 30 biterwa inkunga bikanongererwa ubushobozi na FOJO& Developing Media Houses ku bufatanye na AFRI MEDIA LTD, biri kubera mu Karere ka Rubavu.

Abanyamakuru bari gukurikira amahugurwa mu Karere Rubavu

Bwana Muhire Janvier umukozi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyubakire Rwanda “Housing Authority”, uri mu bari guhugura, asobanura kubyashingiweho hatoranywa cyangwa hemezwa iyo Mijyi, avuga ko harebwaga aho Umujyi uherereye, ubwinshi bw’Abaturage, Iterambere n’ibindi.

Agira ati “Ubwo byari bimaze kugaragara ko abatuye n’abakorera mu Mujyi wa Kigali bakomeje kwiyongera, Leta y’u Rwanda yahisemo imwe mu Mijyi kugira ngo yunganire Umujyi wa Kigali, hagendewe ku miterere n’ibihakorerwa. Urugero twavuga ni nka Huye ikora ku mupaka, ikaba n’ isangano ry’imihanda, Kaminuza y’u Rwanda n’andi mashuri, amateka y’aho n’ibindi, biri mubyashingiweho ndetse n’ahandi hose hatoranyijwe bikaba ari uko.”

Muhire Janvier (hagati) Umukozi Rwanda Housing Authority

Avuga ko uretse iyo Huye hari na Rubavu iri ku mupaka wa RDC, agace kagendanye n’ubukerarugendo nk’ikiyaga cya Kivu, kugira n’abaturage benshi, bikaba biri mu byatumye nayo itoranwa. Nyuma y’iyi Mijyi hari indi yunganira Kigali irimo; Nyagatare, Kirehe, Musanze, Rusizi na Kayonza.”

Kurundi ruhande, abahugura, bavuga ko uretse iyo Mijyi yashyiriweho kunganira Kigali, byatumye abaturage bagerwaho n’inganda n’ibigo by’ubucuruzi byinshi byatanze umusaruro byo gutuma bamwe mubagombaga kujya gushakira akazi n’ibindi i Kigali babishakira muri ya Mijyi batuyemo.

Ku birebana n’imijyi imurikira umujyi wa Kigali “satellite cities” yatoranyijwe bavuga ko ari Bugesera, Rwamagana na Muhanga hagendewe ko ari Imijyi yegereye bya hafi Umujyi wa Kigali k’uburyo hari abawukoreramo bataha muri satellite cities.

Igikorwa cyo gushyiraho Imijyi yunganira n’imurikira Umujyi wa Kigali byatanze umusaruro kandi bigabanya ubucucike bw’abaturage, ku bigendanye n’uburyo Kigali yabarirwagamo abasaga bari Miliyoni n’igice bawutuye muri 2022, banganaga na 27,9% bikaba biteganyijwe ko muri 2035 bazaba biyongereyeho 52,7% mu gihe muri 2050 biteganywa ko bashobora kuzaba biyongereyeho 70%.

Iby’uyu muvuduko nk’uko abahugura n’abahugurwa babiganiriyeho basanga byari ngombwa ko indi mijyi yongererwa ubushobozi kugira ngo bunganire koko Kigali mu bikorwaremezo na serivise zikenerwa n’umuturage kenshi bitagombeye kubasanga i Kigali.

Abanyamakuru barakurikiranira hamwe ibirebana na Policy y’igihugu y’imiterere n’imitunganyirize y’Umujyi

Imiterere y’Umujyi wa Rubavu iri mubyashingiweho nayo iba Umujyi wunganira Umujyi wa Kigali

Bimwe mu bikorwa biranga Umujyi wa Huye wunganira Umujyi wa Kigali

I kibuga cyubatse mu Karere ka Bugesera kiri mu bikorwaremezo byubatswe mu mijyi yunganira Kigali

E. Niyonkuru

You may also like

Leave a Comment