RFI: Ubukangurambaga bugamije kwegera Abaturage burakomeje

admin
5 Min Read

Ku munsi wa gatanu w’ubukangurambaga bugamije kwegereza abaturage serivise batanga, kuri uyu wa 26 Nzeri 2025, Ubuyobozi n’impuguke za RFI bakomereje ibikorwa byabo mu Karere ka Kayonza.

Kimwe n’uko bimaze iminsi bikorwa mu Turere dutandukanye two mu Ntara y’i Burasirazuba, bamwe mu bayobozi bo mu nzego zitandukanye mu Karere ka Kayonza, nibo bari batahiwe, kuri uyu wa 26 Nzeri 2025 mu kugira ngo basobanurirwe mu buryo burambuye imikorere n’inshingano z’ikigo cy’igihugu cy’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera RFI, nyuma yo gusobanurirwa byose, bishimiye ko hari byinshi bungutse batari bazi, bityo nabo biyemeza kuzabisangiza abo bahagarariye.

Umuyobozi wa RFI, Charles Karangwa, avuga ko igihe cyari kigeze kugira ngo abanyarwanda bose basobanukirwe uburenganzira bafite bwo kurengerwa n’itegeko, kugira ngo hato hazatagira ufatiranwa akabura ubutabera, yitwaje ko ibyo aregera cyangwa se ibyamubayeho nta bimenyetso abifitiye.

Bwana Charles Karangwa Umuyobozi mukuru wa RFI akaba inzobere mubigendanye n’ubuzima bwa Muntu

Agira ati “Dukwiriye gushimira twese Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame, wazanye igitekerezo cy’inyamibwa akazanira Abanyarwanda, ikigo kibafasha kumenya ukuri ku miterere y’ubuzima bwabo, binyuze ku bushakashatsi bw’abahanga mu kumenya imitere ya muntu, ari bwo hashyizweho RFI imaze kuba igisubizo, mu myaka irindwi maze ibyakozwe bikaba bigaragaza umusaruro nyawo.

Avuga ko nyuma y’uko Polisi y’igihugu ibyaye ibigo bibiri RIB na RFI, byaje bigamije gushimangira imikorere myiza y’ubutabera bw’u Rwanda, aho RIB yegeranya ibimenyetso ikabigeza kuir RFI nayo ikabisuzumana ubuhanga n’ubwitonzi, ibisubizo bivuyemo bikaza birenganura cyangwa se bitanga inzira z’uko uwari ufite ikibazo yacamo kugira ngo ahabwe ubutabera bwuzuye.

Ku rundi ruhande avuga ko ubukangurambaga bari gukora bugamije gutinyura abantu ngo bagane ikigo cyabashyiriweho kugira ngo kibafashe mu mbogamizi bashobora kuba bafite zigendanye n’ubutabera, cyangwa se ibigendanye n’uturemangingo Ndangasano (DNA).

Avuga ko ubusanzwe batabereyeho gupima byonyine kuko harimo no guhugura abantu, ikigo RFI kikaba cyarambutse imipaka ku buryo gikorana n’ibihugu bitandukanye byo ku Isi hafi 49 babahugura ku bigendanye n’ibimenyetso bya gihanga.

Ikindi agarukaho bwana Karangwa,  ni uburyo mbere y’uko ikigo RFI gishingwa, u Rwanda rwari rufite ingorane zo kubasha kubona ibisubizo bya DNA cyane ko byasabaga kubitegera indege, rimwe nari mwe bakabyinubira bavuga ko byabanduza,  byanagerayo bigatinda kugaruka ku babikeneye mu Rwanda.

Asaba abahuguwe bo mu Karere ka Kayonza, bagejejweho ibiganiro birambuye n’inzobere zo muri RFI, gusangiza bagenzi babo ubwo bumenyi, bityo bagatinyura abantu, bakabafasha kujya bagana RFI kugira ngo ibafashe mu bibazo bashobora kuba bafite, haba mu nkiko cyangwa se ahandi bisaba ko bagaraza ibimenyetso bya gihanga kugira ngo bibafashe.

Madame Dorpa Karimba Basiime, Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Kayonza wari mu bakurikiranye inyigisho, ashima cyane ikigo RFI cyabashyiriwe bakaba batari basobanukiwe na gato imikorere yacyo, bityo kuva uyu munsi ngo  bakigize icyabo mu buryo bugaragara.

Umuyobozi wa njyanama y’Akarere ka Kayonza Madame Dorina Karimba Basiime yishimiye ibigamiro bahawe

Agira Ati “Twari dusanzwe tuzi ko ikigo kiriho koko, ariko mu by’ukuri hari byinshi tutari dusobanukiwe, nti twari tuzi ko kidufitiye akamaro mu buryo nk’ubu cyangwa se ubundi. Ntabwo twari tuzi ko ubuzima bwacu ari siyansi yifashishwa kugira ngo haboneke ibisubizo by’ibibazo umuntu ashobora guhura nabyo.”

Kimwe n’Abayobozi bagenzi be, bakaba bafashe ingamba zo gusobanurira abo bashinzwe, ibigendanye n’ibikorwa bya RFI n’akamaro ikigo gifitiye Abanyarwanda, bityo bakaba bagomba kukigana ari benshi.

Ibyo uyu muyobozi avuga, bigarukwaho na Mwizerwa Emmanuel uhagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, uvuga ko mu nama z’abaturage, bazagerageza kubasobanurira uburenganzira bafite n’amahirwe yo gukorana na RFI, ikigo cyabashyiriweho ngo kibafashe mu butabera.

Mwizerwa Emmanuel uhagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini

Ikigo RFI kiri gukora ubukangurambaga bugamije gusobanurira abanyarwanda ibyo bakora, ni ku munsi wabo wa gatanu bagezeho, nyuma ya Nyagatare, Gatsibo, Kirehe, Ngoma, hakaba hari hatahiwe aba Karere ka Kayonza, bikaba biteganyijwe ko bazasoza Uturere twose tw’igihugu hamaze gukusanywa ibitekerezo n’ibyifuzo bazakomeza kubakiraho kugira ngo akazi karusheho gukorwa neza.

E. Niyonkuru

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *